• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

  • Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika   |   01 Jul 2025

  • Mu burezi budaheza buzira ikandamiza n’iringaniza Abanyeshuri basaga Ibihumbi 220 basoje Amashuri Abanza batangiye ibizamini bya Leta   |   01 Jul 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Dr. David Himbara na Kayumba Nyamwasa ba kanwa kabi

Dr. David Himbara na Kayumba Nyamwasa ba kanwa kabi

Editorial 11 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Umushakashatsi Tom Ndahiro aribaza ati : “Ni nde waroze bamwe mu Banyarwanda bari barize bagatiza umurindi umugambi wa Jenoside”?

Igihe cyose utekereje aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’Inkotanyi ikibazo cy’uruhare rw’Abanyarwanda bize gikwiye kugarukwaho.

Ati :“ Nyuma yo gusoma inyandiko nagaragazagamo igwingira ry’uwitwa Dr. Innocent Biruka, hari uwambajije ati “Ni nde waroze bamwe mu Banyarwanda bize, aho kuba igisubizo cy’umuryango Nyarwanda bagahinduka ikibazo?”

Yatangiye ampa ingero ahereye mu mwaka wa 1957 agira ati “Abanyarwanda bitwa ko bari barize icyo gihe kurusha abandi nibo bahimbye banatangaza icyiswe ‘Manifeste de Bahutu.”

Iyi nyandiko ikaba ari yo yabaye inkingi y’ingengabitekerezo y’irondabwoko n’ivangura mu Rwanda. Abasinye iyo nyandiko ni na bo soko y’ibitekerezo byabaye ishingiro rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihe bitandukanye bigasozwa n’iyakozwe mu 1994.

Abahanga muri Jenoside

Abo mu myaka ya mbere y’ubwigenge, ni bo bahaye urugero ba Dr. Sindikubwabo Théodore, Dr. Ferdinand Nahimana, Dr. Léon Mugesera, Dr. Mathieu Ngirumpatse, Prof. Bernard Mutwewingabo n’umugore we, Dr. Ignace Murwanashaka, Musenyeri Focas Nikwigize, Musenyeri Augustin Misago, Padiri Anastase Seromba, Dr. Gerard Ntakirutimana, Dr. Innocent Butare, Dr. Eugène Rwamucyo, Prof. Maniragaba Baributsa, Charles Ndereyehe n’abandi benshi bakomeje umugambi n’ibitekerezo bya Jenoside.

Benshi muri bo inyandiko n’imvugo byabo bisebya amashuri bize kurusha kuyahesha agaciro. Ari nabyo nita kugwingira mu mitekerereze n’imyumvire. Umuntu wiyubaha, agakubitiraho kuba yarize, yirinda kubeshya no gukabya, cyane cyane mu nyandiko. N’ubwo waba wanga umuntu cyangwa ubutegetsi ute, ugomba kwirinda gushyira izina ku nyandiko uzi ko itazaguhesha ikuzo n’icyubahiro mu mateka.

Uretse n’abateguye Jenoside hari ingero zindi za vuba usoma wakwibaza ko aba bantu bamaze igihe mu mashuri ukumva barataye igihe. Muri abo Banyarwanda, cyane iyo amaze kwambara umwambaro wanditseho “abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda” bita OPOZISIYO, kuvuga ibintu bifite ireme birarangira.

Ugira utya ugasanga Dr. David Himbara cyangwa Kayumba Nyamwasa bamara icyumweru barabaye kanwa kabi kabika abakiriho. Iyo ubonye umuntu amara ibyumweru avuga ngo kanaka yarapfuye arozwe, kanaka arafunzwe kandi ari aho yishyira akizana, ni uko igwingira ry’imitekerereze n’imyumvire biba bigeze kure. Nta politiki yo kwica abakiriho, ngo ni uko wanga ubutegetsi.

Nasomye inyandiko ya Dr. Théogène Rudasingwa yo ku wa 31 Nyakanga 2019 bintera kwibaza niba ari uwo nzi wakoreye Leta y’u Rwanda nyuma ya Jenoside. Birenze igwingira ntekereza. Birimo gushanyarara nyuma yo kugwingira.

Hari aho Rudasingwa avuga ko abayobozi ba Leta za ba Perezida Gregoire Kayibanda, Juvénal Habyarimana na Théodore Sindikubwabo bari intungane mu myifatire kurusha Leta iyoborwa na Perezida Paul Kagame. Ibi ni bya bindi mu Kinyarwanda babaza ngo, utagera ntagereranya?

Igisobanuro cyonyine cyumvikana ni uko Rudasingwa yaba yarataye ubwenge (coma) igihe kinini akaba atacyibuka aho u Rwanda rwari ruri mbere y’ubutegetsi buriho ubu, ntanamenye n’aho igihugu kigeze.

Rudasingwa Théogène yarezwe na nyina wapfakajwe na PARMEHUTU. Ibyo ari byo byose umubyeyi we wamureze ari wenyine, mu buzima bukomeye, yamusobanuriye impamvu nta se agira.

Nzi neza ko nyina yamusobanuriye impamvu bari mu mahanga aho kuba mu Rwanda. Ibyo bikaba ari nabyo byatumye asanga Inkotanyi zimaze kujya ku rugamba n’ubwo yazirwanyaga mbere kubera amaco y’inda. Ni iyo nda nini ikimuyobora ahabi.

Ibyo bitekerezo bishimagiza abakoze u Rwanda mu nda, si iby’ubu. Biri no mu nyandiko ndende y’impapuro 60 yiswe ‘Rwanda Briefing’. Yashyizwe ahagaragara muri Kanama 2010. Abayanditse ni abagabo bane bigeze gukomera cyane mu Rwanda. Abo ni Gerard Gahima na murumuna we Théogène Rudasingwa. Abandi ni Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya.

Iby’iyo nyandiko nagize icyo mbivugaho mu nyandiko yasohotse ku itariki ya 13 Nzeri 2010. Ni inyandiko isa n’iyanditswe na ba “Dogiteri” Ferdinand Nahimana cyangwa Léon Mugesera cyangwa Ingabire Victoire Umuhoza. Yuzuyemo guhakana no gupfobya Jenoside no gushimagiza abakoze icyo cyaha. Iyo ‘Rwanda Briefing’ ikubiyemo ibitekerezo ba nyirayo basubiramo na n’ubu.

Muri abo bane bayanditse, uretse Rudasingwa, bize amategeko. Umuntu wize amategeko akanubaha uwo mwuga, yirinda kuvuga ibintu bizamukurikirana ubuzima bwe bwose. Ntabwo waba utaragwingiye mu mitekerereze n’imyumvire ngo utinyuke kuvuga ko uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bwubahirizwaga cyane mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Prof. Charles Kambanda ni umwe mu Banyarwanda bitwa ko bize ahagije. Kambanda yigisha amategeko muri imwe muri za Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo usomye ibyo yandika cyangwa ukumva ibyo avuga, wakwibuka ko ari umwarimu wigisha amategeko ugasanga abo yigisha baragowe cyangwa se batajya basoma ibyo yandika ku Rwanda.

Ntabwo waba uzi amategeko ukavuga ko “mu rwego rw’amategeko” nta cyemeza ko mu Rwanda nta Jenoside yigeze ikorerwa Abatutsi. Ari ibyemezo by’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Amahoro ku Isi, ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR), bemeje ku buryo budasubirwaho ko icyo cyaha cyakozwe banavuga abagikorewe abo ari bo.

Dr. Léon Mugesera cyangwa Ferdinand Nahimana bavuze nk’ibyo Prof. Kambanda avuga, umuntu yabyumva kubera ko bo nta kinegu n’icyangiro batinya ku bijyanye na Jenoside bahamijwe n’inkiko. Kuba yareruye nka bo ni uko bahuje mu mitekerereze yagwingiye mu mitwe y’abaminuje mu mashuri.

Uyu Kambanda kimwe na Himbara na Kayumba babaye imbitsi z’abakiriho. Uri umwarimu wa kaminuza cyangwa undi wese wiha agaciro, wirinda icyo ari cyo cyose cyatuma izina ryawe ryandura.

Hari abajenosideri bize amashuri menshi bashakaga abantu batagira icyo batakaza bakabakoresha amakosa. Ni ibintu bizwi ko hari ibinyamakuru byenyegeje urwango rwa jenoside, abagaragara atari ba nyirabyo. Abandika bakaba ari abadozi b’inkweto nka Hassan Ngeze wayoboraga Kangura, cyangwa abaplanto nka Bernard Hategekimana alias Mukingo wayoboraga icyitwa Kamarampaka.

Himbara ni nka Mukingo

Ubu Himbara na Kambanda babaye ba Hassan Ngeze na Bernard Mukingo kubera kumva ko ari bwo buryo bwabafasha kubaho no kwitwa ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Bamwe ababakoresha nka Ayabatwa Rujugiro ukoresha Himbara ni we Joseph Nzirorera wa Bernard Mukingo cyangwa Koloneli Anatole Nsengiyumva wa Hassan Ngeze.

Abatangaga amafaranga yo kwandika bakanatanga n’umurongo ugenderwaho, babaga banafite ubwenge bw’ubugome bubibutsa ko ibirimo bikorwa bishobora kuzabakurikirana.

Iyo Dr. Théodore Sindikubwabo na Jean Kambanda baza kuba bataragwingiye, ntibari kwemera kuba Perezida na Minisitiri w’Intebe ba Guverinoma y’abicanyi yari yaratekerejwe n’abarimo Koloneri Théoneste Bagosora n’abo mu KAZU. Bageze mu mahanga babatera ishoti basigara bimyiza imoso kugeza ubwo Sindikubwabo bamwiyiciye aho kubarushya bamuhungana.

N’aba ba Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Théogène Rudasingwa na mukuru we Gerard Gahima, iyo baza kuba bataragwingiye mu mitekerereze n’imyumvire bari kwirinda kwandika inyandiko nka ‘Rwanda Briefing’ izabakurikirana mu mateka yabo bose.

Ni iryo gwingira ryanatumye Kayumba na Rudasingwa bibeshya ko nibabeshyera Perezida Kagame urupfu rwa Juvénal Habyarimana bizabaha amanota. Aho kuyabaha, byarabasuzuguje bidasubirwaho.

Ni n’iryo gwingira ryabateye kwibeshya ko bashobora kurwanya Leta y’u Rwanda bakayikuraho. Ntabwo waba warabaye Inkotanyi, uzi amateka y’iz’Amarere, ngo wumve ko wahungabanya u Rwanda uko wishakiye.

Igwingira rizana byinshi harimo kubuza urifite kwibuka ibidakwiye kwibagirana. Ibyo gusingiza abakoze Jenoside byavuye mu barokotse Jenoside ya mbere 1959-64, ubu bigeze mu barokotse iyo mu 1994 nakomojeho ubushize. Ni aho mvuga bamwe muri bo bafite imitekerereze icuramye.

2019-09-11
Editorial

IZINDI NKURU

HIMBARA YACITSE URURONDOGORO NYUMA YO KUBONA UKO KAGAME YAKIRIWE MURI SENEGAL NA GUINEA-CONAKRY

HIMBARA YACITSE URURONDOGORO NYUMA YO KUBONA UKO KAGAME YAKIRIWE MURI SENEGAL NA GUINEA-CONAKRY

Editorial 14 Mar 2016
Menya bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside bafite imitekerereze icuramye

Menya bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside bafite imitekerereze icuramye

Editorial 16 Aug 2019
Perezida Kagame yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, abasaba kwitandukanya na byo mu maguru mashya

Perezida Kagame yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, abasaba kwitandukanya na byo mu maguru mashya

Editorial 14 Nov 2019
Abandi banyarwanda babiri bavuye muri kasho za CMI, i Mbuya muri Kampala baraburira abandi kudahirahira ngo bajye Uganda

Abandi banyarwanda babiri bavuye muri kasho za CMI, i Mbuya muri Kampala baraburira abandi kudahirahira ngo bajye Uganda

Editorial 03 Jul 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru