• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Dr.Munyakazi Leopold ukurikiranweho ibyaha bya jenoside, arasaba kujya kuburanira iwabo

Dr.Munyakazi Leopold ukurikiranweho ibyaha bya jenoside, arasaba kujya kuburanira iwabo

Editorial 02 Mar 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Urukiko rukuru rwasubukuye iburanisha ry’urubanza rwa  Dr.Munyakazi Leopold yajuririyemo kubera igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko yahanishijwe mu mwaka ushize,  akaba yasabye ko yazajya kuburanira ku ivuko.

Mu iburanisha ryo ku wa kane tariki ya 1 Werurwe 2018, uregwa yasabye ko umucamanza yazajya kumuburanishiriza aho bikekwa ko yakoreye ibyaha. Arasanga ari bwo yabona ubutabera buboneye. Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Kimwe mu byo uyu mugabo asaba urukiko rukuru ni ukumanuka rukajya kumuburanishiriza mu karere ka Kamonyi mu cyahoze kitwa Komini Kayenzi, aho bikekwa ko yakoreye ibyaha. Mu mwaka ushize wa 2017 ni bwo Munyakazi yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko.

Dr.Munyakazi yasabye umucamanza kongera gusuzumana ubushishozi ubusabwe bwe. Arasanga kujya kumuburanishiriza aho aregwa ko yakoreye ibyaha byarushaho gutanga isura nziza y’ubutabera bw’u Rwanda mu maso y’amahanga.

Muhima Antoine umucamanza ukuriye inteko iburanisha, yabwiye uregwa ko urubanza rugomba gukomereza mu rukiko yajuririyemo bazabona ari ngombwa bakazamanuka aho bikekwa ko ibyaha byabereye. Ni ingingo yashimishije Munyakazi.

Dr Munyakazi kandi yikomye inkiko  zamuburanishije mbere zikamuhanisha igihano cya burundu y’umwihariko. Aravuga ko izo nkiko zitabifitiye ububasha.

Aravuga ko agifatwa hatagombaga kugira urundi rukiko rumuburanisha uretse uru rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha biri ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Ubushinjacyahan bwavuze ko urukiko rwamuciriye urubanza rubifitiye ububasha kandi ko Munyakazi yakunze kwiyima uburenganzira bwo kuburana.

Bwavuze ko urukiko rukuru rufite ububasha bwo kuburanisha ubujurire bw’uregwa ariko nta bubasha rufite bwo gutesha agaciro ibyakozwe n’inkiko zabanje.

Indi ngingo yateje impaka mu rukiko ku baburanyi bombi, ni iy’abatangabuhamya bagera kuri 15 bahamagajwe n’uruhande rwa Munyakazi. Aba bari biganjemo abasaza n’abakecuru bazi ko baje gushinjura uregwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba batangabuhamya baje mu rukiko mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bagombye kuba bagaragarizwa imyirondoro yuzuye ndetse n’icyo bazafasha urukiko. Ubushinjacyaha bwafashe abo bari baje mu rukiko nk’abaherekeza. Bwavuze ko hagomba kubanza kuboneka urutonde rwabo runoze urukiko rukarwemeza aho kuza nk’abaherekeje mu bukwe.

Uruhande rwiregura rwo ruvuga ko aba batangabuhamya bari barabatanze no mu nyandiko. Munyakazi yabwiye umucamanza ati Nyakugira Imana nanjye ibyo ubushinjacyaha buvuga ni ko mbibona ariko ndagira ngo mbuhumurize ndabona bwatangiranye ubwoba.

Umunyamategeko umwunganira yavuze ko iby’abatangabuhamya bamushinjura baje mu rukiko, umucamanza yabisuzuma.

Umucamanza yavuze ko hataragera kumva abatangabuhamya. Yavuze ko kuba baje bishobora gukorwa mu manza mbonezamubano kandi ko bitashoboka mu manza nshinjabyaha. Yabategetse gusohoka mu iburanisha umwanditsi w’urukiko akabanza gufata imyirondoro yabo.

Ni ingingo na yo Munyakazi yateyeho impaka maze avuga ko imyirondoro y’abatangabuhamya ikorerwa ku nyandiko y’iburanisha bari mu rukiko.

Dr.Munyakazi Leopold yavanwe  muri USA muri leta ya Alabama mu 2016 aho yari umwalimu muri Kaminuza. Mu 2017 inkiko z’u Rwanda zamuhanishije igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Ibyaha byose yita ko ari ibicurano. Iburanisha rizakomeza ku itariki ya 08 y’ukwezi kwa gatatu.

2018-03-02
Editorial

IZINDI NKURU

Kapiteni wavuye ku rugerero yanditse igitabo kiva imuzingo inzitane Inkotanyi zanyuzemo zibohora u Rwanda

Kapiteni wavuye ku rugerero yanditse igitabo kiva imuzingo inzitane Inkotanyi zanyuzemo zibohora u Rwanda

Editorial 07 Mar 2018
Dusengimana Théogene yaba yarishwe n’inzego z’ubutasi za Uganda zifatanyije na RNC?

Dusengimana Théogene yaba yarishwe n’inzego z’ubutasi za Uganda zifatanyije na RNC?

Editorial 17 Apr 2019
Kuki Museveni yanga u Rwanda akomokamo?

Kuki Museveni yanga u Rwanda akomokamo?

Editorial 28 Jul 2019
Uburundi bwagiye Uganda gushimangira ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Uburundi bwagiye Uganda gushimangira ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 23 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Meya Uwanzwenuwe na perezida wa Ibuka bateye utwatsi amakuru yacicikanye avuga ko Visi Meya yanze kwakira urumuri rw’ icyizere
ITOHOZA

Meya Uwanzwenuwe na perezida wa Ibuka bateye utwatsi amakuru yacicikanye avuga ko Visi Meya yanze kwakira urumuri rw’ icyizere

Editorial 15 Apr 2018
Uganda: Undi mudepite yarokotse impanuka ikomeye nyuma yo kugongana na Fuso
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uganda: Undi mudepite yarokotse impanuka ikomeye nyuma yo kugongana na Fuso

Editorial 30 May 2018
Uganda: Umunyeshuri yareze Perezida Museveni n’abandi bayobozi bamukumiriye kuri Twitter zabo
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Umunyeshuri yareze Perezida Museveni n’abandi bayobozi bamukumiriye kuri Twitter zabo

Editorial 27 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru