• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»DRC: Leta yahagaritse ikoreshwa rya internet

DRC: Leta yahagaritse ikoreshwa rya internet

Editorial 01 Jan 2019 ITOHOZA

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, yahagaritse ikoreshwa rya internet, nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye tariki ya 31 Ukuboza 2018.

Abashyigikiye umukandida Martin Fayulu utavuga rumwe na leta, bashinje ubutegetsi kuba aribwo bwategetse ko internet ihagarikwa, kugira ngo babuze ko umukandida wabo atangaza ko ariwe watsinze amatora.

BBC yatangaje ko mu murwa mukuru Kinshasa, gukoresha internet bidashoboka iki kibazo kikaba kiri mu mijyi nka Goma na Lubumbashi, ahantu hari abatavuga rumwe na leta benshi. Ibura rya internet ryatangiye kugaragara ku bakoresha Twitter na WhatsApp.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakoresha imbuga za internet, Mutala Israel, yavuze ko ababajwe n’iki cyemezo, kuko gisubiza inyuma ubukungu bw’igihugu, kikanabangamira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

Minisitiri w’itumanaho muri iki gihugu, Emery Okundji, we yavuze ko ataramenya iby’iki kibazo.

Hagati aho Kiliziya Gatolika muri Congo, yavuze ko indorerezi zabo 100 zabujijwe kugera aho amatora yaberaga.

Yatangaje ko ahantu hangana na 20% mu gihugu, hafunguye ibiro by’itora byakererewe habaho no guterwa ubwoba.

Felix Tshisekedi utavuga rumwe n’ubutegetsi, yashinje ubutegetsi bwa Kabila guteza umwuka mubi mu gihe cy’amatora, bugamije gushaka kuramba ku buyobozi.

Naho umukandida Emmanuel Ramazani Shadary watanzwe na Perezida Joseph Kabila, we yavuze ko yatsinze amatora, ibi ngo akabishingira kuba ariwe wenyine washoboye kwiyamamaza mu ntara 25 zigiye iki gihugu.

Kugeza ubu Komisiyo y’amatora muri iki gihugu iteganya gutangaza amajwi y’agateganyo tariki ya 6 Mutarama 2019.

2019-01-01
Editorial

IZINDI NKURU

Umuyobozi wa MTN Uganda wirukanwe aravuga icyatumye akomeza kuvugana n’Umunyarwandakazi Tabura

Umuyobozi wa MTN Uganda wirukanwe aravuga icyatumye akomeza kuvugana n’Umunyarwandakazi Tabura

Editorial 13 Apr 2019
Abafaransa boherejwe mu Rwanda ngo bahangane n’Inkotanyi nubwo batari babishoboye – Tom Ndahiro

Abafaransa boherejwe mu Rwanda ngo bahangane n’Inkotanyi nubwo batari babishoboye – Tom Ndahiro

Editorial 29 Jun 2016
Muzunga iri kubyinisha amashyaka yo hanze arwanya ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda

Muzunga iri kubyinisha amashyaka yo hanze arwanya ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda

Editorial 24 Aug 2016
UPDF yasabye kuyirekera ikibazo cya Gen Kayihura nyuma y’iminsi ishize afunze adashyikirizwa urukiko

UPDF yasabye kuyirekera ikibazo cya Gen Kayihura nyuma y’iminsi ishize afunze adashyikirizwa urukiko

Editorial 26 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abiyita Abanyarwanda ari abanyamahanga nibo basebya u Rwanda ku isonga Noble Marara 
ITOHOZA

Abiyita Abanyarwanda ari abanyamahanga nibo basebya u Rwanda ku isonga Noble Marara 

Editorial 08 Dec 2017
Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko ry’utugabanyamuvuduko mu modoka
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Editorial 28 Oct 2016
Sud – Kivu intambara iraca ibintu : Inyeshyamba 12 zishwe, batatu ba FARDC batwarwa n’umugezi
HIRYA NO HINO

Sud – Kivu intambara iraca ibintu : Inyeshyamba 12 zishwe, batatu ba FARDC batwarwa n’umugezi

Editorial 03 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru