• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Dufite inshingano itari iyo kurwanya ibyaha gusa, ahubwo no kubitsinda- Minisitiri Busingye

Dufite inshingano itari iyo kurwanya ibyaha gusa, ahubwo no kubitsinda- Minisitiri Busingye

Editorial 04 Apr 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere taliki ya 3 Mata, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye inama iba buri gihembwe ihuza Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru ku nsanganyamatsiko igita ati:” Dukomeze ubufatanye kugirango dutange serivisi inoze”; ikaba yari igamije kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’izo nzego zombi.

Iyi nama y’umunsi umwe ikaba yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, unafite Polisi y’u Rwanda mu nshingano, Jonston Busingye, ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police(IGP) Emmanuel K. Gasana ndetse n’umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda(RMC), Cleophas Barore.

Hari kandi ba Komiseri muri Polisi y’u Rwanda, abapolisi bandi, abayobozi b’ibitangazamakuru n’abanyamakuru ndetse n’abandi bafatanyabikorwa z’izi nzego zombi .

Mu ijambo ryo gutangiza iyi nama, Minisitiri Busingye ari nawe wari umushyitsi mukuru yashimiye Polisi y’u Rwanda na RMC ku gikorwa batangije kandi bakomeje, maze avuga ko itangazamakuru ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha iciye mu bukangurambaga rikoreshwamo.

Minisitiri Busingye yagize ati:” Iri huriro ni iry’agaciro gakomeye kuko hari aho usanga Polisi ihurira n’itangazamakuru mu bushyamirane gusa.”

Yavuze ko itangazamakuru ryiza rishyira imbaraga ku muturage n’ibikorwa bye, rikamufasha kumenya icyaha icyo ari cyo ariko rikanamufasha kucyirinda.

Yakomeje agaragaza intambwe yatewe mu guha ubwisanzure abanyamakuru kandi nabo bakaba baramenye ibyiza bakwiye gukora , bifitiye abaturage n’igihugu akamaro aho yagize ati:” Ubu umunyamakuru ashobora kunenga Leta , akayigisha impaka kandi akayigira inama nta nkurikizi kuko biri mu nyungu z’umuturage.”

Minisitiri Busingye yasabye ko iri huriro ryakoreshwa kugirango hagerweho gahunda ihamye yo gukumira no kurwanya ibyaha mu buryo bufatika.

Yagize ati:” Ukurikije intumbero igihugu cyacu gifite, ibyaha n’ubukozi bwabyo nta mwanya bifite kandi ntibyabana n’iyo ntumbero, tugomba guhitamo, twese dufite inshingano itari iyo kurwanya ibyaha gusa, ahubwo no kubitsinda.”

Yakomeje agira ati:” Kurwanya ibyaha tukanabitsinda ntibyoroshye ariko ibyo twagezeho byari birushijeho gukomera kandi mu bihe bikomeye, n’ibi rero tuzabigeraho.”

Minisitiri Busingye yashoje asaba abari mu nama kugira indoto z’igihugu kizira gucuruza ibiyobyabwenge, ruswa, ibyaha byo mu ikoranabuhanga, ihohotera rishingiye ku gitsina, ubujura bwitwaje intwaro, ubujura bw’ibinyabiziga, kwangiza ibikorwaremezo, gucuruza ibyibano ndetse n’impanuka zo mu muhanda.

Yabasabye kandi kugira indoto zo guhaza ibyo abashora imari yabo mu Rwanda n’abakerarugendo bifuza ku mutekano wabo n’ibyabo kimwe n’ibyifuzo by’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda.

Mu ijambo ry’ikaze, IGP Gasana , yashimiye ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na RMC mu kurwanya ibyaha aho yavuze ko intwaro atari imbunda gusa ko n’itangazamakuru rishobora gukora byinshi byiza muri iyo gahunda.

Aha yagize ati:” Polisi yonyine ntihagije ngo ikumire ibyaha kandi inageze ku baturage ibyo ikora kuko nabyo biri mu nshingano zayo, ikeneye n’ubushobozi bw’itangazamakuru kandi biri mu murongo w’iri huriro.”

IGP Gasana yongeyeho ati:” Turi ku muvuduko w’iterambere kandi ntitwajyana n’uwo muvuduko tudafite umutekano ; tugomba gufatanya kuwugeraho ariyo mpamvu mwitwa ba Ambasaderi ba Polisi mu kurwanya ibyaha.”

Yashoje asaba abitabiriye inama guharanira kunoza imikorere n’imikoranire mu gukumira ibyaha byo mu ikoranabuhanga na ruswa bishobora kudindiza imikorere myiza mu nzego za Leta n’abikorera.

Cleophas Barore uyobora RMC mu ijambo rye, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwemeye ko urwego ayobora rujyaho, maze aboneraho kuvuga ko ibyagezweho mu mikoranire yarwo n’izindi nzego cyane cyane Polisi y’u Rwanda ari ibyo kwishimira.

Aha yagize ati:” Nta munyamakuru ukihishahisha Polisi, n’ubwo urwego rwacu rugifite byinshi byo gukora, ariko imikoranire myiza hagati y’izi nzego zacu yagize akamaro kanini.”

Yavuze ko urwego abereye umuyobozi ruhora ruharanira ko abanyamakuru baba abanyamwuga kandi ruhora rubashishikariza gukora inkuru z’ibifitiye abaturage akamaro aho kureba ibitagenda.

Yashoje agira ati:” Twese dusenyera umugozi umwe kandi ku ruhande rwacu, nta munyamakuru w’umwuga wifuza gusebya igihugu cye cyangwa kugirana ibibazo n’urwego runaka rwa Leta cyangwa urwigenga.”

-6224.jpg

Minisitiri Busingye

Yongeye gushima ubufatanye buri hagati ya Polisi n’itangazamakuru muri rusange kandi asaba ko ihuriro ryabaye, ryaba umusemburo w’uko bwakwiyongera.

2017-04-04
Editorial

IZINDI NKURU

KIGALI: Umukozi w’Imana Pastor Bosco Fire yaboneye umuti abakobwa babaswe no kubura urushako

KIGALI: Umukozi w’Imana Pastor Bosco Fire yaboneye umuti abakobwa babaswe no kubura urushako

Editorial 31 May 2018
UMUYOBOZI WA POLISI Y’U RWANDA YASUYE ITSINDA RY’ABAPOLISI B’U RWANDA BARI MU BUTUMWA BW’AMAHORO MURI HAITI

UMUYOBOZI WA POLISI Y’U RWANDA YASUYE ITSINDA RY’ABAPOLISI B’U RWANDA BARI MU BUTUMWA BW’AMAHORO MURI HAITI

Editorial 08 Jun 2016
Amafoto – Gasogi United yabimburiye andi makipe gukoresha ikizamini cy’ubuzima abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, yahereye ku mukinnyi wo muri Centre Africa

Amafoto – Gasogi United yabimburiye andi makipe gukoresha ikizamini cy’ubuzima abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, yahereye ku mukinnyi wo muri Centre Africa

Editorial 02 Jul 2021
Ese ubwisanzure  bw’itangazamakuru butagira rutangira, butaniye he n’ubwigomeke. Ikaramu cyangwa mikoro bidatinya”kirazira”, ntaho bitaniye n’uburozi.

Ese ubwisanzure  bw’itangazamakuru butagira rutangira, butaniye he n’ubwigomeke. Ikaramu cyangwa mikoro bidatinya”kirazira”, ntaho bitaniye n’uburozi.

Editorial 03 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afurika y’Epfo: Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi
ITOHOZA

Afurika y’Epfo: Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

Editorial 18 Mar 2017
Mu mukino we mbere wa Rwatubyaye Abdoul mu ikipe ya FC Schkupi yo muri Macedonia batangiye bawutsinda igitego kimwe ku busa.
Amakuru

Mu mukino we mbere wa Rwatubyaye Abdoul mu ikipe ya FC Schkupi yo muri Macedonia batangiye bawutsinda igitego kimwe ku busa.

Editorial 04 Mar 2021
Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas Nahimana  wamwicishije
ITOHOZA

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas Nahimana wamwicishije

Editorial 10 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru