• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»“Dukomeye ku buzima bwacu, nk’uko Ababiligi n’Abanyamerika bakomeye ku bwabo”- Perezida Paul Kagame

“Dukomeye ku buzima bwacu, nk’uko Ababiligi n’Abanyamerika bakomeye ku bwabo”- Perezida Paul Kagame

Editorial 13 Oct 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Ubwo mu ntangiriro z’iki cyumweru, yitabiraga inama ku mutekano w’abatuye isi ( Global Security Forum), inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagarutse ku bashyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda, ngo Paul Rusesabagina arekurwe, hatitawe ku byaha biremereye byamuhamye.

Perezida Kagame asanga abagize Rusesabagina icyamamare bagendeye gusa kuri filime y’ibihimbano, ari nabo bakomeje intambara yo kumufunguza, kuko bibatera isoni kubona umuntu bagize igitangaza yarahamwe n’ibyaha birimo kwica inzirakarengane.

Perezida Kagame ati:”Amabi ya Rusesabagina ntibashaka ko anavugwa. Barifuza ko twirengagiza ibikorwa bye by’iterabwoba byahitanye Abanyarwanda, ahubwo akarekurwa nk’aho nta cyabaye”.

Ikindi cyakomeje gutangaza abatari bake ndetse n’Umukuru w’Igihugu akaba yarakigarutseho, ni ukuntu imiryango yitwa ko irengera uburenganzira bwa muntu ndetse na bamwe mu bategetsi mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi, bakomeje kwibanda ku ifungwa rya Rusesabagina wenyine, ntibagire icyo bavuga ku bandi 20 baburanye mu rubanza rumwe, barimo n’abo yari abereye umuyobozi.

Hibazwa ukuntu abatanga amasomo y’uburenganzira bwa muntu badaha agaciro ubuzima bw’abo FLN ya Rusesabagina yishe, abo yamugaje, n’abo yasahuriye imitungo indi ikayangiza.

Ibi birashimangira ko ikibaraje ishinga atari ibyaha Rusesabagina yakoze n’abo yabikoreye, ko ahubwo ikibashishikaje ari uko arekurwa akisubirira mu bugizi bwa nabi bwe. Nyamara kandi bimwe mu bimenyetso byamuhamije ibyaha byatanzwe n’ibihugu bitegeka ko arekurwa!

Abatekereza ko Rusesabagina yarekurwa hatitawe ku byaha byamuhamye, Perezida Kagame yabakuriye inzira ku murima, agira ati: “Abamuha agaciro adafite muri filime nibakomereze aho, ariko bamenye ko ubuzima bwacu tubukomeyeho nk’uko Ababiligi n’Abanyamerika bakomeye ku bwabo. Umutekano wacu tuzakomeza kuwitaho uko bikwiye, binyuze mu mategeko, kandi ntituzabitezukaho”.

Tariki 20 Nzeri 2021 nibwo Urukiko rwahamije Paul Rusesabagina ibyaha birimo kuba mu mutwe w’iterabwoba, ndetse anahanishwa igifungo cy’imyaka 25. Mu gihe hari abavuza induru ngo arekurwe atarangije igihano, abasesenguzi benshi bo ahubwo bagaragaje ko habayeho kumudohorera cyane, kuko ubundi ibyaha byamuhamye byagombye gutuma afungwa ubuzima bwe bwose.

Si ubwa mbere Perezida Kagame yihanangirije abivanga mu miyoborere y’u Rwanda, kuko nta gihe atabibukije ko u Rwanda rukora ibibereye Abanyarwanda, rutabibwirijwe n’uwo ariwe wese.

Perezida wa Repubulika kandi yanakunze kubwira abaha u Rwanda amasomo y’uko rugomba kwitwara mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, asobanura ko Abanyarwanda batanze ibitambo baharanira uburenganzira bwabo, atari bo bahatirwa kumenya agaciro kabwo.

2021-10-13
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali

U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali

Editorial 21 Sep 2023
Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk’uko bitahiriye n’abamubanjirije ku butegetsi?

Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk’uko bitahiriye n’abamubanjirije ku butegetsi?

Editorial 28 Nov 2022
Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero

Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero

Editorial 10 Oct 2019
Cyusa Ibrahim yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Mama” ivuga ubutwari ndetse no kwigomwa kw’ababyeyi ngo abana babeho neza.

Cyusa Ibrahim yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Mama” ivuga ubutwari ndetse no kwigomwa kw’ababyeyi ngo abana babeho neza.

Editorial 08 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Mushikiwabo yahaye ikaze abakinnyi n’abafana baje muri CHAN 2016
IMIKINO

Minisitiri Mushikiwabo yahaye ikaze abakinnyi n’abafana baje muri CHAN 2016

Editorial 07 Jan 2016
Ikipe ya Maroc yageze mu Rwanda ije gukina imikino yo Kwibuka
Mu Rwanda

Ikipe ya Maroc yageze mu Rwanda ije gukina imikino yo Kwibuka

Editorial 31 May 2017
Impamvu Museveni yahinduye igihugu cya Uganda indiri ya RNC n’ubuhungiro bw’ abajenosideri n’inzira inyuzwamo abashaka gutoroka u Rwanda bose.
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Museveni yahinduye igihugu cya Uganda indiri ya RNC n’ubuhungiro bw’ abajenosideri n’inzira inyuzwamo abashaka gutoroka u Rwanda bose.

Editorial 17 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru