Dusingizimana Furaha Appolline utuye mu Mudugudu wa Tetero, Umurenge wa Kimisagara Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aravuga ko yabuze ubufasha, harimo no kubura ticket kugira ngo abashe kwitabira irushanwa rya ‘‘Miss Helitage International’’ mu igihugu cya Singapul ku mugabane wa Asia, amahirwe akaba agenda ayoyoka kuko iminsi isigaye ibarirwa ku intoki.
Dusingizimana Furaha Appolline ufite imyaka 22 y’amavuko akaba yararangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2015 n’ikiniga n’agahinda kenshi avuga ko abura amafaranga amadolari 1270$ yo kugenda no kugaruka kuko ababatumiye anafite n’ubutumire (invitations) bamubwiye ko bazamwishingira icumbi n’ibindi bikenewe nk’ifunguro n’ibindi bikenewe.
Uwo mwari avuga ko kugira ngo abone ayo mahirwe yabibonye kuri murandasi (interneti) na we apima amahirwe ye bamubaza ibibazo agenda asubiza kugeza ubwo yabitsinze bamwohereza ubutumire (invitations) atangira gushaka ibyangombwa bikenewe byose harimo na passport byose arabibona ariko abura ubushobozi bwo kubona amafaranga y’urugendo kugira ngo agereyo.
Dusingizimana Furaha Appolline
Furaha ngo yajye kwibwira inama ko agomba kwegera ubuyobozi bukamufasha kuko n’ubundi ari bo bari bamufashije kubona bimwe mu byangombwa, yegereye urwego rufite umuco mu inshingano LARC (Inteko y’Umuco n’Ururimi) na bo bamwohereza kuri Minisiteri ya Siporo n’Umuco (Minispoc) ariko baza kumuhakanira ko badafite mu ingengo y’imari ibishinzwe bamusaba ko yakwihangana bakazamurebera ikindi yazakora kuko bidashobotse.
Uwo mwari wari wagize amahirwe yabwiye itangazamakuru ko yari yaramaze kwitegura kuzaserukira u Rwanda kandi ko yari amaze kuba yariteguye afite ibikoresho bijyanye n’umuco nyarwanda kuko biri mu byangombwa agomba kuzerekana.
Bimwe mu bibazo ngo yagiye abazwa harimo kuba yarabajijwe ibiro n’igihagararo, ubwenegihugu, agenda abisubiza kugeza ubwo bamwemereye ko agomba kuza agahatana hamwe n’abandi avuga ko bamwe muri bagenzi be bamaze kugenda ariko we nk’uhagarariye u Rwanda akaba ari we ukibura kuko irushanwa rigomba kuzarangira ku wa 17 Gashyantare 2019 avuga ko abonye ticket kuri ubu yaba agifite amahirwe yo kwitabira irushanwa ry’umurage mpuzamahanga wa aba Nyampinga (Miss Heritage International).
Nanone yatangarije itangazamakuru ko ababyeyi be bakoze ibishoboka ku ruhande rwabo nko kugura imyenda ijyanye n’umuco, ibikoresho n’ibindi ariko ubushobozi bwo kubona amafaranga y’urugendo aba ari yo abura akaba yasaba abagiraneza ko bamufasha akabasha kuzitabira iryo serukiramuco muri Singapulu kugira ngo azagaragaze umuco nyarwanda n’ibyiza bitatse u Rwanda twifuza. No ye yabonekaho ni 078 4226922.