• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»EAC: Abakuru b’ibihugu bemeye kwihanganira caguwa indi myaka itatu

EAC: Abakuru b’ibihugu bemeye kwihanganira caguwa indi myaka itatu

Editorial 18 Jul 2016 Mu Rwanda

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bavanyeho umwanzuro wo guca caguwa kugeza mu 2020.

Mu nama yabahuje mu muhezo ba perezida bemeje ko bagiye kubanza gushishoza bakareba niba akarere gafite ubushobozi bwo kwikorera imyenda n’inkweto byiza kandi bihagije, hanyuma bakabona guca caguwa.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya EAC muri Uganda, Ronah Serwadda, yabwiye The East African ko bagiye gutangiza ubushakashatsi bwimbitse mbere yo guca burundu caguwa.

Ati” Ubushakashatsi buzadufasha kumenya niba dufite ubumenyi, ipamba (cotton) n’impu bihagije byakora caguwa mbere yo kuzica.”

Yasobanuye ko muri iyi myaka itatu ibihugu bigize EAC bizitoranyamo ibifite ubushobozi bwo gukora ibisimbura caguwa.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase yerekanye yasobanuriraga Inteko ishinga amategeko imitwe yombi ibijyanye na gahunda ya Leta yo guteza imbere inganda hibandwa kuzikora imyenda, ibiteye impungenge bya caguwa anagaragaza uko gahunda ya Leta yo kuyica iteye.

Ati, “Tuzazamura amahoro ya za gasutamo ku myenda itumizwa hanze ariko tunamanure cyane imisoro ku bikoresho by’ibanze bikenerwa mu gukora umwenda n’inkweto bitumizwa hanze, harateganywa gufashwa ba rwiyiyemezamirimo bari mu mwuga w’ubudozi mu Rwanda.”

Arakomeza ati” Leta izashyiraho ikigo cy’icyitegererezo mu mujyi wa Kigali kigisha kudoda no mu nkengero z’umujyi, twizera ko ibi bizagabanya ibiciro bihanitse kandi byaranatangiye, nk’ubu ubushize mu imurikagurisha rishize rya “made in Rwanda” twabonye ishati y’amafaranga 2000 yakorewe muri Utexrwa kandi ahandi igura 5000”

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Richard Tushabe yabwiye Imvaho Nshya ko kuva ku ya 1 Nyakanga imyenda ya caguwa yinjiye mu Rwanda yose yasoreshejwe kuri iyo misoro mishya.

Ati” Nk’uko Leta yari yarabiteganyije uyu munsi twashyize mu bikorwa umwanzuro wo gukuba inshuro nyinshi imisoro y’imyenda n’’inkweto za caguwa, kuva uyu munsi ibyinjiye mu Rwanda byose byasoreshejwe ku misoro mishya.

Nyuma yahoo abacuruza iyi myenda n’abayigura bakunze gutaka ko igiciro cyayo gihanitse kandi ko badakozwa ibyo kugura imishya.

-3326.jpg

Caguwa

Source: Imvaho nshya

2016-07-18
Editorial

IZINDI NKURU

Ibyo u Bwongereza busaba u Rwanda kugirango bwohereze abakekwaho uruhare muri Jenoside

Ibyo u Bwongereza busaba u Rwanda kugirango bwohereze abakekwaho uruhare muri Jenoside

Editorial 09 Aug 2017
CHAN 2018: Amwe mu makipe y’ibihangange yakurikiye Amavubi mu gusezererwa.

CHAN 2018: Amwe mu makipe y’ibihangange yakurikiye Amavubi mu gusezererwa.

Editorial 21 Aug 2017
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa

Editorial 27 Feb 2017
Nyamagabe: Bane bafunzwe bakekwaho kwihanira ukekwaho ubujura bikamuviramo urupfu

Nyamagabe: Bane bafunzwe bakekwaho kwihanira ukekwaho ubujura bikamuviramo urupfu

Editorial 08 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urupfu rwa Col Mustafa, waguye Uganda yishwe, ni rumwe mu by’ingenzi byashegeshe FDLR
INKURU NYAMUKURU

Urupfu rwa Col Mustafa, waguye Uganda yishwe, ni rumwe mu by’ingenzi byashegeshe FDLR

Editorial 11 Mar 2020
Umujenosideri Yussuf Munyakazi apfuye atarangije igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.
Amakuru

Umujenosideri Yussuf Munyakazi apfuye atarangije igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Editorial 13 Dec 2020
Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?
Amakuru

Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Editorial 12 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru