Umuryango uwo ariwo wose ushyirwaho kugira ngo uhindure imibereho y’abawugize ngo ibe myiza kurusha uko byakabaye uwo muryango utariho.
Uko niko umuryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EAC) washinzwe, ubu ukaba ugizwe n’ibihugu bitandatu bituwe n’abantu basaga miliyoni 100. Uyu muryango, nk’uko bimeze ku yindi nkawo, kugira ngo ubeho unakomere n’uko ugomba kugira abakozi n’amafaranga yo gukoresha.
Ingengo y’imari ya East African Community (EAC), irangirana n’uku kwezi (2016/2017), yari amadolari ya Amerika moliyoni 101.4 naho ingengo y’imari y’uyu mwaka (2017/2018) byemeranyijwe yuko itaziyongeraho n’urumiya (zero increase), nubwo izaba ari amadolari miliyoni 110. Ahanini iyo nyongera izaba iturutse ku munyamuryango mushya, Sudan y’Epfo kuko izatanga umusanzu wa hafi USD miliyoni umunani nk’uko bimeze ku bandi banyamuryango basanzwemo !
EAC guhitamo kutongera amafaranga ateganywa ku ngengo y’imari yayo ntabwo ari uko yasanze ayo bari bateganyije ubushije yari ahagije ngo babe batakwifuza arenzeho. Ntabwo yari ahagije ariko nta n’uguteganya umubare w’amafaranga uzi neza yuko udashobora kubona !
Ubusanzwe ingengo y’imari ya EAC iba itegerejwe guturuka ahantu habiri. Iy’uyu mwaka biteganyijwe yuko miliyoni 57.3 azaturuka mu banyamuryango, naho asigaye akava mu baterankunga. Nyamara abo banyamuryango ntabwo batanga imisanzu yabo neza ku buryo wakwizera yuko amafaranga yose yaboneka cyangwa akabonekera igihe.
Urugero n’uko muri iyi ngengo y’imari igihugu cya Kenya nicyo kimaze kwishyura ayo gisabwa yose. Uganda imaze kwishyuraho 91.5 %, u Rwanda 64.2 %, Tanzania 30.5 %, naho u Burundi ntabwo burishyuraho n’urumiya nk’uko bunafitiye uwo muryango ibirarane by’ubushize bingana na USD 771.037.
Uretse no kuba u Burundi budatanga imisanzu yabwo neza ahubwo bushobora no gutuma uwo muryango ubura n’amafaranga y’imfashanyo yaturukaga ahandi. Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu byu Bulayi (EU) ni umuterankunga w’imena wa EAC ariko ukaba warahagaritse inkunga ku butegetsi b’u Burundi.
EU igerageza uko ishoboye kose kugira ngo inkunga itera ibindi bihugu cyangwa indi miryango zitaba zagera ku butegetsi bwa Nkurunziza mu bundi buryo. EA ubu rero ikaba ifite icyo kibazo ku bunyamabanga bwa EAC, ubu buyobowe na Liberat Mfumukeko ukomoka mu gihugu cy’u Burundi. EAC iboneka ko yananiwe mu guhuza ubutegetsi mu Burundi n’abatavuga rumwe nabwo ! EU yo yifuza yuko EAC yafatira ibihano ubwo butegetsi mu Burundi ariko yo ntigire icyo ikora !
Amategeko agenga EAC ashingiye kuba ibihugu bigize uyu muryango biwufitemo uburenganzira n’inshingano zingana. Niyo mpamvu ibihugu biwugize bigenda bisimburana ku buyobozibw’inzego nkuru zawo harimo ubunyamabanga bukuru, bwari bufitwe n’u Rwanda muri manda ishize ubu bukaba bufitwe n’u Burundi, kimwe n’u rwego rw’ubuyobozi bw’abakuru b’ibihugu ( Authority) rwari ruyobowe na Pombe Magufuli muri manda ishize ubu rukaba ruyobowe na Yoweri Museveni. N’ubuyobozi bw’inteko nshingamategeko bw’uwo muryango bugenda busimburanwaho nk’uko buri gihugu kiba gifitemo umubare w’abadepite (9) unga n’uwikindi.
Abi rero binavuze yuko buri gihugu kigomba gutanga umusanzu w’ubunyamuryango ungana n’uwibindi (hafi miliyoni 8 z’amadolari) buri mwaka. Iby’uwo musanzu ungana byongewe gusinyirwa n’ibihugu bigize EAC tariki 30 Werurwe uyu mwaka, ariko u Burundi bwanga kubisinyira. Ubutegetsi mu Burundi busanga umubare w’amafaranga atangwa muri EAC wazajya ushingira ku nyungu igihugu kibona muri uwo muryango wigeze kuba ugizwe na Tanzania, Uganda na Kenya mbere yuko u Rwanda n’u Burundi biwinjiramo muri 2007.
Ibi byo kujya impaka ku mubare w’amafaranga buri gihugu cyatanga muri EAC ni kimwe mu byashenye iya mbere mu 1978, aho Tanzania yavugaga yuko Kenya yagombaga gutanga imisanzu myinshi ngo kuko ariyo yabonaga inyungu nyinshi kuva mu muryango.
Ikindi nacyo ubona gishobora kuba kidateza imbere EAC ni uburyo n’ayo mafaranga ibona akoreshwamo. Dufatiye ku rugero rw’iyi ngengo y’imari ya 2017/2018 n’uko muri za miliyoni 110.13 z’amadolari ziteganyijwe kuboneka, miliyoni 60.20 azakoreshwa mu bunyamabanga bw’umuryango (secretariat); 18.00 agakoreshwa n’inteko (EALA); naho urukiko rwa EAC rugakoresha amadolari miliyoni 4.14.
Amafaranga ateganywa gukoreshwa mu bikorwa wavuga yuko byapfa kubyara inyungu zifatika ni miliyoni 1.50 zizakoreshwa mu guteza imbere ururimi rw’igiswayire na miliyoni 2.50 zizajya mu bikorwa by’uburobyi mu kiyaga cya Victoria !
Ibi bibazo by’amafaranga EAC ifite, uburyo buke bwo kuyashakisha n’ubukemurampaka butariho birakomeza kugenda byiyongera ku buryo hatagize ingamba zifatwa uyu muryango wazisanga mu mazi abira !
Casmiry Kayumba