Minisiteri y’Umuryango n’uburinganire (MIGEPROF) yatangaje ko ifatanyije n’izindi nzego bagiye guhiga abagabo n’abasore bateye abana b’abakobwa inda barangiza bakazihakana cyangwa bakabura ntibabafashe kurera.
Umwaka ushize wa 2016, abakobwa 17,000 bari hagati y’imyaka 16 na 19 batewe inda zitateguwe.
Umubare mwinshi w’abo bana bari bakiri mu mashuri ndetse hari abenshi bava mu miryango ikennye.
Mu kiganiro n’abanyamkruu kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri Nyirasafari Esperance yavuze ko batazakomeza kurebera abana bagorwa no gutunga abo bibarutse bonyine, mu gihe abazibateye bigaramiye.
Yagize ati “Ntabwo twakomeza kureba aho umukobwa aterwa inda akagorwa no kwita ku mwana, mu gihe uwayimuteye ntacyo amufasha.Nubwo se w’umwana yaba atishoboye, imiryango yombi yafatanya ikita ku mwana.”
Minisitiri Nyirasafari yavuze ko hagiye gukorwa igenzura buri mukobwa watewe inda hakamenyekana uwayimuteye.Igenzura rizakorwa mu gihugu hose buri mukobwa watewe inda abazwa se w’umwana ndetse ngo n’ibizamini byo kwa muganga bizitabazwa.
Minisitiri Nyirasafari
Nyirasafari avuga ko umukobwa iyo atewe inda akiri muto bimuviramo guta ishuri ndetse umwana we ugasanga ahura n’ikibazo cy’imirire mibi dore ko n’abana bakunze gusigwa na ba nyina ari ababa bavutse muri ubwo buryo, nkuko The New Times yabitangaje.
Yavuze ko abagabo bateye inda bakazihakana bazajya batangarizwa mu ruhame ngo babe isomo ku bandi.Polisi n’ubushinjacyaha nabo bazifashishwa mu guhiga abagabo bateye abana inda bakazihakana cyangwa bakabura.
Abana batewe inda batishoboye, Minisiteri y’Umuryango n’Uburinganire yemeranyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu kubafasha muri gahunda zigamije guteza imbere abaturage nka Girinka n’izindi.