Iyi foto ya Eric Omondi abambye ku musaraba yavugishije abamukurikira benshi kuri Instagram nkuko Inyarwanda ibivuga, bamwe bavuga ko bidasekeje ahubwo ari gukinisha Imana abandi bavuga ko nta gikomeye kirimo cyane cyane ko kuri iyi foto yari yiyise igisambo cyabambanwe na Yezu/Yesu.
Eric Omondi ni umunyarwenya w’umunyakenya umaze kubaka izina rikomeye cyane cyane muri Afurika y’Uburasirazuba, amaze igihe akora imishinga yo gukora amashusho aho aba agerageza kugaragaza imibereho n’imigenzereze ya benshi mu byamamare bo muri Afurika y’Uburasirazuba, yabyise ‘How To Be’, asubiramo kandi n’indirimbo z’abahanzi akagenda ahindura ibintu bimwe na bimwe mu buryo busekeje, ubu akaba yari ari gusubiramo indirimbo ya Sauti Sol yitwa Kuliko Jana, akaba we yarayise ‘Kuliko Jana Refix’.
Mbere y’uko aya mashusho ajya hanze yakoresheje ifoto imugaragaza abambye ku musaraba mu rwego rwo guteguza abantu, uyu musaraba uba wanditseho hejuru ngo “mwizi forgiven” tugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo “umujura yarababariwe” nuko yandika no hasi umurongo wo muri Bibiliya Luka 23: 42-43 aho Yezu/Yesu abwirwa n’umwe mu bisambo byari bibambanwe nawe ngo azamwibuke nagera mu bwami bwe Yezu/Yesu akamusubiza ko bari bube bari kumwe muri paradizo.
Abantu bahise bamusamira hejuru, bamwe bamushyigikira abandi bamunenga. Umwe ati “Hari ibintu utagakwiye gukinisha, ibi ukoze ni kimwe muri byo, warenze umupaka, ntibisekeje”. Undi ati “Hari imipaka muvandimwe. Ntibikwiye kuzana ibintu by’imikino ku bijyanye n’umusaraba”. Hari n’abamushyigikiye bati “Abantu namwe ntimugakabye, yanditseho ko ari igisambo ku musaraba, nta kibazo kibirimo” undi nawe ati “Hari igitabo cya Ngugi Wa Thiong’o cyitwa kuriya, mworoshye ibintu”