Burya mu buzima tubamo duhura na byinshi kandi bikatwigisha ariko bikanaduha imbaraga zo kurushaho gukora ibyiza mu gihe imbuto z’ibyo dukora zihindurira ubuzima bwa benshi mu kubaha Imana.
Apotre Dr. Paul Gitwaza Ni Umuyobozi Mukuru wa Authentic Word Ministries akaba n’Umushumba mukuru w’Itorero rya Zion Temple Celebration Center rifite amashami arenga 40 ku isi yose, yabaye kandi Umuyobozi wa PEACE PLAN umuryango uhuriwemo n’amadini ndetse n’amatorero menshi washinzwe na Pastor Rick Warren mu Rwanda, akuriye kandi Alliance Evangélique Mu Rwanda impuzamatorero y’amatorero y’ivugabutumwa mu Rwanda ihuriwemo n’amatorero afite abakristo barenga Miliyoni imwe Mu Rwanda.
Yavutse Mu 1971, avuka ku babyeyi basengaga ndetse b’aba Pasteurs, Papa we André Kajabika akaba ari umwe mu bazanye ububyutse bukomeye I Mulenge muri Congo, Gitwaza yarezwe mu buryo bw’umwihariko no kurindwa amabi mu buryo bukomeye kuko Imana yari yarabwiye ababyeyi be umuhamagaro uri ku buzima bwe ari nawo watumye bamwita Paul.
Ku myaka umunani yari azi agakiza, ku myaka cumi n’ibiri yaririmbaga muri Chorale anayiyobora ndetse yari yarabatijwe mu Mwuka.
Ku myaka 17 yari yaratangiye Ivugabutumwa ari nabyo byatumye aza mu Rwanda kuko Imana yamugaruriye muri Kenya ari mu nzira ajya muri Australia kwiga ibyo gutwara indege no kuzikora.
Yageze Mu Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, asanga abanyarwanda benshi bafite ihungabana n’ ibikomere batewe na Jenoside ndetse abenshi bari gushidikanya Imana kubera ibihe bibi bari baciyemo, icyo gihe yatangiye Ivugabutumwa hirya no hino mu matorero yakoraga mu Rwanda akora Ivugabutumwa rifite intego yo kuruhura abarushye, guhumuriza ababaye n’abihebye ndetse no kubohora ababoshywe mu mitima no kugarura abantu benshi mu kubaha Imana no Kwizera iterambere.
Nyuma y’igihe gito yashyizeho ahantu ho gusengera mu rwego rwo gusengera igihugu n’abanyarwanda muri rusange ngo Imana izane ihumure n’iterambere mu gihugu cy’u Rwanda, ibyo yarabifatanyije na bagenzi be bavanye muri Congo ndetse n’abo bahuriye mu Rwanda nyuma yo gusabwa n’Imana gushinga Umurimo w’Ijambo ry’Ukuri (Authentic Word Ministries).
Nyuma yimyaka 4 ageze mu Rwanda yabashije gutangiza Itorero abereye Umuyobozi kugeza uyu munsi Zion Temple Celebration Center, icyo gihe mu gutangira basengeraga mu ihema ari abantu bageze ku 120 ariko kubera inyigisho zihatangirwa n’ubuzima buhahindukira iri torero ryarakuze ubu riteraniramo abarenga 15.000 ku cyumweru aho bagira amateraniro atatu.
Gitwaza yahanuriye igihugu iterambere kandi uyu munsi riri kugenda rigerwaho, yahanuye amahoro n’umutekano mu gihugu mu gihe hari abacengezi none uyu munsi u Rwanda ruri mu bihugu umuntu atemberamo atuje, yahanuye coltan bidatinze itangira gucukurwa mu Rwanda, yahanuye ishira ry’inzara n’ubuhunzi mu Bugesera mu gihe Bari bakomerewe none byarasohoye, yahanuye ko mu Bugesera hazubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga none uyu munsi biri mu mushinga wo kucyubaka, yahanuriye n’abantu benshi ku giti cyabo ibyabavuzweho birasohora, yahanuye n’ibindi byinshi tutarangiza muri iyi nkuru kandi n’uyu munsi aracyahanura.
Nyuma y’imyaka 17 ashinze Itorero Zion Temple mu Rwanda ryabashije guhindurira benshi imibereho, abari bihebye basubirana ibyiringiro, abari baranze Imana barayigarukira, abanywaga ibiyobyabwenge benshi barabireka, imiryango myinshi irashyingirwa kandi irakomera, abantu bakundishwa kwiga no gukora, imyumvire ya benshi irahindurwa ku birebana no gukunda igihugu no kugikorera udategereje ibiva hanze kuko Zion Temple ni itorero ritagira inkunga y’abanyamahanga ahubwo abanyamuryango baryo nibo bikemurira ibibazo bivutse byose, abantu bigishijwe gukora umurimo unoze, abantu benshi batinyutse gukora ubucuruzi n’indi mirimo kandi ari abarokore, babashije gushinga ikigo nderabuzima gifasha abatishoboye cya Betsaida, bashinze Radio y’ivugabutumwa Authentic Radio, batangiye ishuri rya Authentic International Academy ndetse n’ibindi bikorwa bifasha imfubyi, abapfakazi, abatishoboye n’abahoze mu buzima bw’uburaya.
Uyu munsi Zion Temple ni rimwe mu matorero akomeye mu Rwanda aho buri cyumweru hahurira abantu barenga 15.000 baje kumva ubutumwa bwiza, amateraniro yabo akaba akurikirwa n’abantu bari ku Isi yose biciye mu ikoranabuhanga rihanitse rya Webstreaming dore ko bari mu ba mbere batangiye kurikoresha mu Rwanda, iri torero rikaba rimaze gushinga amashami arenga 40 mu Rwanda no migabane hafi ya yose yo ku isi. Rikaba rimaze gusengera abashumba barenga 100 n’abandi benshi batangiye amatorero n’imirimo itandukanye barikomotsemo.
Ariko nubwo uyu mugabo yakoze ibi byose hari abanyarwanda bamwe birirwa bamutuka, bakamwita umutekamitwe, umuhanuzi w’ibinyoma, umwanzi w’igihugu n’ibindi ariko na none ni byiza ko tubanza tukareba abatuka Gitwaza n’abamusebya abo ari bo, ibikorwa byabo n’imyitwarire yabo. Ese ni abatagatifu cyangwa bakunda Imana bakanakorera igihugu kumurusha?
Igitangaje kandi kitanatangaje ni uko uzasanga abenshi mu bamusebya ari abantu batanamuzi, bataramwumva aho yigisha ndetse bataranamubona amaso ku maso, ndetse uzasanga abenshi muri bo batanasenga by’ukuri, uzasanga abenshi nta n’akazi bagira uretse kwandika kuri Facebook, uzasanga abenshi muri bo ari abakibaswe n’ibiyobyabwenge ndetse n’ubusambanyi, abenshi muri bo nta gikorwa bakwereka bakoreye igihugu gifite akamaro, ikindi kandi uzasanga abashaka gupinga ibyo avuga ari abantu batajya basoma Bibiliya batakubwira n’ibitabo biyigize, ahubwo uzasanga abenshi ari abantu babaswe n’ishyari n’ibitekerezo byo kutishimira abatera imbere, muri bo kandi harimo n’abifashisha kumwandikaho kugira ngo ibinyamakuru byabo cyangwa ibyo bandika bisomwe bityo bamenyekane banabone udufranga two gutunga imiryango yabo, uzasangamo n’ababihemberwa n’abatishimira iterambere ry’uyu mukozi w’Imana.
Gusa mu bigaragarira amaso ya buri wese ni uko nta muntu wigishijwe n’uyu mukozi w’Imana wavuyemo ibandi cyangwa umwicanyi, nta wigishijwe nawe ngo ahinduke umwanzi w’igihugu, nta wigishijwe nawe ngo avemo umurozi cyangwa umukozi wa Satani, ahubwo abanyamuryango ba Zion Temple ni abantu bafitiye igihugu akamaro mu nzego nyinshi zitandukanye kandi batanga umusanzu ukomeye mu gufasha abatishoboye no mu kubaka igihugu kuko aribyo batozwa kandi bigishwa.
Apotre Paul Gitwaza
Gusa birababaje kubona abantu birirwa bashaka gukosora Gitwaza no kumutokora batabanje kurwana n’ingeso mbi zabo ndetse n’imibereho ibagoye baba barimo, ikindi kandi kibabaje ni abirirwa bamwandikaho ibibi batera abantu kumutuka bagakururira benshi umuvumo n’urubanza rw’Imana kubwo gutuka Uwasizwe, kuko hari abantu bamaze kugira kumutuka nk’ibintu bisanzwe ndetse hari n’ababigize umwuga ugomba kubatunga, nyamara Bibiliya iravuga ngo ntugatukane kandi ntugacire abandi urubanza kuko urubanza ari urw’Imana yo yonyine yera kandi izi imirimo ya buri muntu.
Aha rero twasoza tubwira abantu ko mbere yo gutokora agatotsi kari Mu Jisho rya Gitwaza bakwiriye kubanza kurwana no gukura imigogo iri mu maso yabo, ikindi kandi abantu aho kwirirwa bataramye ku muntu bamuvuga bagakwiriye guhaguruka bagashaka uburyo bakora indi mirimo ibafitiye akamaro ndetse ifitiye n’igihugu akamaro.
Gusa igishimishije kugeza ubu ni uko nta mukristo nyakuri usebya Gitwaza kandi nta muntu wiyubashye umusebya, ikindi kandi gishimishije ni uko ibyo bamuvuga byose bitamuca intege ngo bimubuze gukorera Imana ahubwo imbaraga yari afite zariyongereye kuko yasobanukiwe ko umugaragu ataruta Shebuja, niba barabikoreye Yesu utarigeze acumura nta gitangaza cy’uko nawe babimukorera, hahirwa uwita ku bye akabitunganya mbere yo guteshwa umutwe n’iby’abandi bitanamureba, aho gutegura ejo he hazaza n’umuryango we akabirutisha gutuka abakora bakanateza imbere abandi, ahubwo agahugira mu kwangisha abantu abandi.
Gusa Gitwaza we aherutse gutangaza ko yamaze kubababarira nubwo batamusabye imbabazi, kandi ntirirarenga uyu munsi ushobora gufata icyemezo cyo kujya mu mubare w’abashyigikira abandi aho kubasenya, ukajya mu mubare w’abasengera abandi aho kubasebya ndetse ukajya no mu mubare wo gutera abantu kubaha Imana aho kubatera gutukana.
Icyo umuntu abiba nicyo asarura, amaherezo ya byose ari bugufi hahirwa uzatsinda urubanza rw’Imana kandi hahirwa ababayeho batikoreye imitwaro y’abandi ahubwo barajwe ishinga no gufasha abandi. Nta wubasha kurogoya imigambi y’Imana kandi nta wuboha cyangwa ngo yice umwuka uhumekwa n’Imana.
Mugire amahoro y’Imana.
Article By Claude Ndayishimiye