Iki ni ikibazo cyibajijwe na benshi mu bantu babonye inyandiko yashyize ku rubuga Medium akunze kunyuzaho inkuru ze zisebya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo yahaye umutwe ugira uti: Kagame ari gusura u Rwanda, aho atangira avuga ngo ni uwahoze ari perezida w’u Rwanda, bituma bibaza ukuntu umuntu witwa ko ari umuhanga ufite doctorat afata igihe cyo kwandika ubusa bibaza niba nta kandi kazi agira kamutunze katari ugusebya igihugu cye.
Nk’uko yabyanditse muri iki gisa nk’inkuru cye, yagize ati: “Uwahoze ari perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’igihe gito.”
Ati: “Kagame yafashe konji avuye mu kuzenguruka isi yatangiye kuwa 08 Gicurasi 2018.”
Yakomeje avuga ibintu bigaragaza ko ashobora kuba amaze guta umutwe ndetse abantu bibaza niba atamaze gucanganyikirwa kubera urumogi rwinshi anywa.
Ati” Mu kuhagera, Kagame yakiriwe ku Kibuga cy’indege mpuzamhanga cya Kigali na minisitiri w’ubukungu n’ubukerarugendo, Clare Akamanzi wari ufite ikimenyetso cya Visit Rwanda. Kagame yashimiye Akamanzi ku kwishyura miliyoni 40$ ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bwongereza.” [ arangije kuri twitter ye ashyiraho ifoto iteye itya ya Perezida Kagame na Clare Akamazi ni icyapa cya Visit Rwanda]
Abantu baribaza bati ese Himbara yaba yarose perezida Kagame atakiri ku butegetsi? Clare Akamanzi se ko ari umuyobozi wa RDB, yabaye minisitiri w’ubukungu n’ubukerarugendo ryari? Ese iyo minisiteri ibaho?
Ibaze umuntu utazi u Rwanda kuri ubu asomye iyi nyandiko cyangwa umwana ukiri muto uri kwiga amateka y’u Rwanda n’iyo yaba ari umunyamahanga! Ashobora kugirango Kagame yahoze ari perezida w’u Rwanda ntakiriho cyangwa akagirango Clare Akamanzi niwe minisitiri w’ubukungu w’u Rwanda. Byose bikozwe n’umuntu uvuga ko ari umuhanga wize akaminuza.
Iki si igitangaza ariko kuri bamwe bamaze kumenyera David Himbara n’inyandiko ze kuko nta kiza na kimwe ajya avuga ku Rwanda ndetse agaragaza kutarwifuriza ineza aho aba ashishikariza amahanga guhagarika inkunga atera u Rwanda.
Umuntu akibaza ukuntu umuntu uvuga ko yifuriza ineza Abanyarwanda atinyuka gusaba amahanga guhagarika inkunga ahanini zifasha mu kurushaho kuzamura imibereho y’Abanyarwanda dore ko u Rwanda ruri no mu bihugu bikeya muri Afurika bizwiho gukoresha inkunga bihabwa ari nayo mpamvu inkunga ruterwa irushao kwiyongera nubwo benshi nka ba Himbara baba bifuza ko yahagarara kubera ishyari ry’ibyo u Rwanda rugeraho batabigizemo uruhare.
Rukundo
Aho ubivuze ukuli mwanditsi, umwana ucyiga amateka cg undi wese wifuza kumenya amakuru yi Rwanda.
Aho mpuriza nawe nuko uyu mugabo asa nudakomeye mumutwe kubera ibyo yandika cg ashushanya ku mbuga nkoranya mbaga. Ibi byose binyereka ko nta bunyangamugayo byumuntu warezwe.
Erega PHD ntacyo ivuze, aba PHD ni nka ba Donald bayoboye BAD, ba Kigabo ba BNR…
Eh, reka mbibutse , muzi aka nyamakuru ubanza gakomoka Cameroune gaheruka kubona PHD , ngo kakoze ubushakashatsi ku cyateye Genocide , ngo ni FPR ubu abantu ba muvoma baramuririmba haba Belgique, france sinakubwira ngo yaravumbuye.
Mbabwire burya gupfa sukuvamlo umwuka guisa, abantu nkaba bumva ko ali abanyabwenge mujye mubabwira muti , ubwenge burya ni cyimeza urabuvukana ukabusazana naho mumashuli nukukongerera kuko nabayaremye iyisumbaho ntiyigeze ayiga.
Burya umuhanga nta matiku agira, muzasome mubitabo bya filosofia icyo abo nita abahanga banditse.
Ngarutse kubyo yanditse, ibi burya yashakaga kwerekana ko kagame amara igihe kinini hanze kurusha mu Rwanda. nuko yazimije nyine, ibi yabikoze kuko abasomyi bakumva ali nko gucuranga imwe gusa, kuko ibi byo abihoza mmu kanwa….