• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ese David Himbara yaba yarose perezida Kagame atari we uyoboye u Rwanda cyangwa ni uguta umutwe?

Ese David Himbara yaba yarose perezida Kagame atari we uyoboye u Rwanda cyangwa ni uguta umutwe?

Editorial 30 May 2018 ITOHOZA

Iki ni ikibazo cyibajijwe na benshi mu bantu babonye inyandiko yashyize ku rubuga Medium akunze kunyuzaho inkuru ze zisebya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo yahaye umutwe ugira uti: Kagame ari gusura u Rwanda, aho atangira avuga ngo ni uwahoze ari perezida w’u Rwanda, bituma bibaza ukuntu umuntu witwa ko ari umuhanga ufite doctorat afata igihe cyo kwandika ubusa bibaza niba nta kandi kazi agira kamutunze katari ugusebya igihugu cye.

Nk’uko yabyanditse muri iki gisa nk’inkuru cye, yagize ati: “Uwahoze ari perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’igihe gito.”

Ati: “Kagame yafashe konji avuye mu kuzenguruka isi yatangiye kuwa 08 Gicurasi 2018.”

Yakomeje avuga ibintu bigaragaza ko ashobora kuba amaze guta umutwe ndetse abantu bibaza niba atamaze gucanganyikirwa kubera urumogi rwinshi anywa.

Ati” Mu kuhagera, Kagame yakiriwe ku Kibuga cy’indege mpuzamhanga cya Kigali na minisitiri w’ubukungu n’ubukerarugendo, Clare Akamanzi wari ufite ikimenyetso cya Visit Rwanda. Kagame yashimiye Akamanzi ku kwishyura miliyoni 40$ ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bwongereza.” [ arangije kuri twitter ye ashyiraho ifoto iteye itya ya Perezida Kagame na Clare Akamazi ni icyapa cya Visit Rwanda]

Abantu baribaza bati ese Himbara yaba yarose perezida Kagame atakiri ku butegetsi? Clare Akamanzi se ko ari umuyobozi wa RDB, yabaye minisitiri w’ubukungu n’ubukerarugendo ryari? Ese iyo minisiteri ibaho?

Ibaze umuntu utazi u Rwanda kuri ubu asomye iyi nyandiko cyangwa umwana ukiri muto uri kwiga amateka y’u Rwanda n’iyo yaba ari umunyamahanga! Ashobora kugirango Kagame yahoze ari perezida w’u Rwanda ntakiriho cyangwa akagirango Clare Akamanzi niwe minisitiri w’ubukungu w’u Rwanda. Byose bikozwe n’umuntu uvuga ko ari umuhanga wize akaminuza.

Iki si igitangaza ariko kuri bamwe bamaze kumenyera David Himbara n’inyandiko ze kuko nta kiza na kimwe ajya avuga ku Rwanda ndetse agaragaza kutarwifuriza ineza aho aba ashishikariza amahanga guhagarika inkunga atera u Rwanda.

Umuntu akibaza ukuntu umuntu uvuga ko yifuriza ineza Abanyarwanda atinyuka gusaba amahanga guhagarika inkunga ahanini zifasha mu kurushaho kuzamura imibereho y’Abanyarwanda dore ko u Rwanda ruri no mu bihugu bikeya muri Afurika bizwiho gukoresha inkunga bihabwa ari nayo mpamvu inkunga ruterwa irushao kwiyongera nubwo benshi nka ba Himbara baba bifuza ko yahagarara kubera ishyari ry’ibyo u Rwanda rugeraho batabigizemo uruhare.

2018-05-30
Editorial

IZINDI NKURU

Ba Ofisiye bato n’abakuru ba Polisi 35,  basubijwe mu buzima busanzwe  n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame

Ba Ofisiye bato n’abakuru ba Polisi 35, basubijwe mu buzima busanzwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame

Editorial 26 Dec 2016
Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Editorial 02 Oct 2021
Umuryango wa Museveni uravugwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Umuryango wa Museveni uravugwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Editorial 04 Aug 2019
David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court

David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court

Editorial 17 Jul 2016

Igitekerezo kimwe

  1. Rukundo
    May 30, 20181:55 pm -

    Aho ubivuze ukuli mwanditsi, umwana ucyiga amateka cg undi wese wifuza kumenya amakuru yi Rwanda.

    Aho mpuriza nawe nuko uyu mugabo asa nudakomeye mumutwe kubera ibyo yandika cg ashushanya ku mbuga nkoranya mbaga. Ibi byose binyereka ko nta bunyangamugayo byumuntu warezwe.
    Erega PHD ntacyo ivuze, aba PHD ni nka ba Donald bayoboye BAD, ba Kigabo ba BNR…

    Eh, reka mbibutse , muzi aka nyamakuru ubanza gakomoka Cameroune gaheruka kubona PHD , ngo kakoze ubushakashatsi ku cyateye Genocide , ngo ni FPR ubu abantu ba muvoma baramuririmba haba Belgique, france sinakubwira ngo yaravumbuye.
    Mbabwire burya gupfa sukuvamlo umwuka guisa, abantu nkaba bumva ko ali abanyabwenge mujye mubabwira muti , ubwenge burya ni cyimeza urabuvukana ukabusazana naho mumashuli nukukongerera kuko nabayaremye iyisumbaho ntiyigeze ayiga.
    Burya umuhanga nta matiku agira, muzasome mubitabo bya filosofia icyo abo nita abahanga banditse.

    Ngarutse kubyo yanditse, ibi burya yashakaga kwerekana ko kagame amara igihe kinini hanze kurusha mu Rwanda. nuko yazimije nyine, ibi yabikoze kuko abasomyi bakumva ali nko gucuranga imwe gusa, kuko ibi byo abihoza mmu kanwa….

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uburengerazuba: Abibumbiye mu makoperative beretswe inyungu iri mu kwizigamira muri ‘‘Ejo Heza’’
UBUKUNGU

Uburengerazuba: Abibumbiye mu makoperative beretswe inyungu iri mu kwizigamira muri ‘‘Ejo Heza’’

Editorial 17 Dec 2019
Congo Brazzaville: Perezida Kagame asanga Afurika itatera imbere abaturage batagenderana
INKURU NYAMUKURU

Congo Brazzaville: Perezida Kagame asanga Afurika itatera imbere abaturage batagenderana

Editorial 11 Sep 2019
Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Amakuru

Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Editorial 17 Jul 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru