Kuwa Gatanu nibwo komisiyo y’igihugu yatangaje urutonde ntakuka rwabazahatanira kuyobora u Rwanda mu matora ataganyijwe taliki 03/04–8–2017 iikigaragara nuko hari abibuze kuri urwo rutonde kandi bari baragaragaje ubushake.
Ku rutonde rwabibuzemo harimo Mwenedata Gilbert na Nshyimyimana Rwigara Diane gusa icyatunguye benshi nuko mu rutonde rw’abantu babasinyiye hagaragayemo n’abantu bitabye Imana!
Ese hari amategeko baba barishe?
Katurebe icyo amategeko avuga tugendeye kubyagaragajwe na komisiyo y’amatora, ikigaragara nuko hajemo icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, mu rwego rw’amategeko bihanwa n’ingingo ya 609 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ku ikoreshwa ry’impapuro mpimbano.
Iyi ngingo ivuga ko ‘umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.
Iki gihano cyiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu. Ingingo ya 610 yo iteganya ko ‘umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose ahanishwa ibihano bimwe n’iby’uwayihimbye’, bisobanuye ko n’ababasinyishirije bashobora kurebwaho.
Gusa bashobora kujyanwa mu butabera mu gihe hagize umuntu runaka ubiregera cyangwa ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha bwiyemeje kubigira ibyabwo kubera ko binyuranyije n’amategeko.
Komisiyo y’amatora yo ivuga ko itakwirirwa ibajyana mu butabera kuko igihano iha abakoresheje inyandiko nkaziriya ar’ukubakura ku rutonde rw’abiyamamaza gusa ikongera ikavuga ko hagize urwego runaka rubarega nta cyaha rwaba rukoze.
Police nk’urwego rwubugenzacyaha nayo yabakurukurikirana igihe cyose hagize uza kubiregera afite n’ibimenyetso bifatika bigendanye n’icyaha baregewe.
Dore amwe mu manyanga yagaragaye mu gushaka imikono ya Diane Shimwimana Rwigara.
1. Gushyira kuri liste abapfuye avuga ko bamusinyiye (harimo nuwapfuye umwaka ushize.
2. Gukoresha abanyamuryango birindi shyaka bakamusinyira kandi ibi bitemewe igihe cyose uri umukandida wigenga. (yakoresheje abanyamuryango ba PS Imberakuri).
3. Kwifashija abakorerabushake mu matora bakuzuriza abantu batabigishijwemo inama bakagaragara nkabamusinyiye.
4. Gukoresha amakarita y’itora ataragezwa kuri banyirayo akagaragara nkaho bamusinyiye kandi batabanje kubyumvikana.
5. Guhimba imikono y’abantu batandukanye
Diane Shima Rwigara