Umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi (HCR) wiyemeje guhuza u Rwanda n’u Burundi, bakagirana ibiganiro bizibanda cyane ku mpunzi ziri mu Rwanda bivugwa ko zaba zishaka gutaha zikazitirwa.
Ibi bitangajwe nyuma y’aho Perezida Nkurunziza w’u Burundi agiranye ibiganiro n’umuyobozi mukuru wa HCR ku isi, Filipo Grandi i Burundi, ku wa Kabiri tariki ya 10 Mata 2018, i Burundi, byagarutse cyane ku mpunzi z’u Burundi ziri hanze.
Nk’uko aya makuru atangazwa n’icyegera cy’umuvugizi wa Perezida Nkurunziza, bwana Alain Diomede Nzeyimana, avuga ko ibiganiro Nkurunziza yagiranye na Grandi, byibanze ku mpunzi z’u Burundi, by’umwihariko ko hari iziri mu Rwanda zishaka gusubira mu gihugu zikangirwa gutaha.
Ati “Hari impunzi ziri mu Rwanda ziba zishaka gutaha, ariko abayobozi bo mu Rwanda ntibashake ko icyo kintu kiba, ibyo bikaba bidaha izina ryiza umuryango ukomeye nka HCR”.
Umuyobozi mukuru wa HCR ku isi, Filipo Grandi yatangarije itangazamakuru ry’i Burundi ko mu byo yaganiriye na Perezida Nkurunziza birimo n’ikibazo cy’izi mpunzi.
Ati “Nabwiye umukuru w’igihugu Nkurunziza ko itahuka ry’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda rikirimo akabazo, turabizi. Ejo nabonanye n’umukuru w’igihugu Kagame, uno munsi nabwo mbonana na Nkurunziza. Twumvikanye ko twakwigira hamwe, tuvugana ko twashaka aho tuganirira icyo kibazo cy’impunzi gusa, si njye ushinjwe ibindi bibazo, HCR izafasha mu gutegura uko kubonana k’u Rwanda n’u Burundi”.
Leta y’u Burundi ishinja iy’u Rwanda kuba hari impunzi zishaka gutaha i Burundi zikazitirwa ngo zimwe zikajyana mu mitwe yitoza gisirikare, igamije guhirika ubutegetsi bw’u Burundi.
Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, yagiye ihakana yivuye inyuma ko ibyo u Burundi buyishinja atari ukuri, ko nta mpunzi yashatse gutaha ngo yimwe inzira.