• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Ese HCR izashobora guhuza Leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi, mugihe uburundi bushinja u Rwanda ibinyoma

Ese HCR izashobora guhuza Leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi, mugihe uburundi bushinja u Rwanda ibinyoma

Editorial 11 Apr 2018 POLITIKI

Umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi (HCR) wiyemeje guhuza u Rwanda n’u Burundi, bakagirana ibiganiro bizibanda cyane ku mpunzi ziri mu Rwanda bivugwa ko zaba zishaka gutaha zikazitirwa.

Ibi bitangajwe nyuma y’aho Perezida Nkurunziza w’u Burundi agiranye ibiganiro n’umuyobozi mukuru wa HCR ku isi, Filipo Grandi i Burundi, ku wa Kabiri tariki ya 10 Mata 2018, i Burundi, byagarutse cyane ku mpunzi z’u Burundi ziri hanze.

Nk’uko aya makuru atangazwa n’icyegera cy’umuvugizi wa Perezida Nkurunziza, bwana Alain Diomede Nzeyimana, avuga ko ibiganiro Nkurunziza yagiranye na Grandi, byibanze ku mpunzi z’u Burundi, by’umwihariko ko hari iziri mu Rwanda zishaka gusubira mu gihugu zikangirwa gutaha.

Ati “Hari impunzi ziri mu Rwanda ziba zishaka gutaha, ariko abayobozi bo mu Rwanda ntibashake ko icyo kintu kiba, ibyo bikaba bidaha izina ryiza umuryango ukomeye nka HCR”.

Umuyobozi mukuru wa HCR ku isi, Filipo Grandi yatangarije itangazamakuru ry’i Burundi ko mu byo yaganiriye na Perezida Nkurunziza birimo n’ikibazo cy’izi mpunzi.

Ati “Nabwiye umukuru w’igihugu Nkurunziza ko itahuka ry’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda rikirimo akabazo, turabizi. Ejo nabonanye n’umukuru w’igihugu Kagame, uno munsi nabwo mbonana na Nkurunziza. Twumvikanye ko twakwigira hamwe, tuvugana ko twashaka aho tuganirira icyo kibazo cy’impunzi gusa, si njye ushinjwe ibindi bibazo, HCR izafasha mu gutegura uko kubonana k’u Rwanda n’u Burundi”.

Leta y’u Burundi ishinja iy’u Rwanda kuba hari impunzi zishaka gutaha i Burundi zikazitirwa ngo zimwe zikajyana mu mitwe yitoza gisirikare, igamije guhirika ubutegetsi bw’u Burundi.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, yagiye ihakana yivuye inyuma ko ibyo u Burundi buyishinja atari ukuri, ko nta mpunzi yashatse gutaha ngo yimwe inzira.

Filipo Grandi yabonanye na Perezida Nkurunziza i Burundi ku wa Kabiri tariki ya 10 Mata 2018

Filipo Grandi yabonanye na Perezida Kagame mbere y’uko yerekeza i Burundi

2018-04-11
Editorial

IZINDI NKURU

Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru

Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru

Editorial 06 Nov 2017
Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru

Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru

Editorial 06 Nov 2017
RDC: Perezida Kabila yirukanye abacamanza barenga 250

RDC: Perezida Kabila yirukanye abacamanza barenga 250

Editorial 17 Apr 2018
Mushikiwabo ashobora kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa

Mushikiwabo ashobora kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa

Editorial 09 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police FC ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsindira Mukura VS iwayo
Mu Rwanda

Police FC ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsindira Mukura VS iwayo

Editorial 13 Mar 2017
Patriots BBC yatangiye yihaniza JKT mu ijonjora rya BAL
IMIKINO

Patriots BBC yatangiye yihaniza JKT mu ijonjora rya BAL

Editorial 18 Dec 2019
Kuki  Museveni yahishe Gen Mugisha Muntu umugambi wa FPR wo kubohoza U Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Kuki Museveni yahishe Gen Mugisha Muntu umugambi wa FPR wo kubohoza U Rwanda

Editorial 02 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru