• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ese inzego z’iperereza za Uganda zaba zigendera ku byifuzo bya RNC mu guta Abanyarwanda muri yombi?

Ese inzego z’iperereza za Uganda zaba zigendera ku byifuzo bya RNC mu guta Abanyarwanda muri yombi?

Editorial 21 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda baba mu gihugu cya Uganda bakomeje gutabwa muri yombi ndetse ngo bagakorerwa iyicarubozo n’inzego z’iperereza za Uganda(CMI). Ababikurikiranira hafi ndetse n’itangazamakuru ryo mu gihugu cya Uganda ntibatinya kuvuga ko CMI ita muri yombi Abanyarwanda ari uko itungiwe agatoki n’abanyamuryango b’ishyaka Rwanda National Congress (RNC) ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Ikinyamakuru cyo muri Uganda, Virunga Post gitangaza ko  CMI nta bimenyetso simusiga iba ifite byatuma ita muri yombi Abanyarwanda ahubwo ngo igendera ku cyo bise ibinyoma by’ibihambano by’abamabari ba RNC.

Iki kinyamakuru gitangaje aya makuru mu gihe ibitangazamakuru byinshi bikomeje gutangaza ko hari imikoranire iri hagati y’ubuyobozi bukuru bwa CMI n’abayobozi ba RNC mu bijyanye no kwinjiza abasore b’impunzi z’Abanyarwanda mu gisirikare cya RNC bivugwako gikorera imyitozo ahitwa Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi ni ingingo umuvugizi wa RNC, Jean Paul Turayishimiye  yahakanye yivuye inyuma avuga ko nta bikorwa bya gisirikare bafite muri Congo.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko RNC ikoresha CMI mu gisa no kwigizayo Abanyarwanda baba muri Uganda bashobora kuba imbogamizi ku migambi yayo ikorera muri iki gihugu.

Ibi byashimangiwe n’umwe mu bakirisitu basengera ku rusengero rwa AGAPE rwo mu mujyi wa Mbarara bivugwa ko ariho hakorerwa lisiti y’abatahiwe gutabwa muri yombi.

Yagize ati ”Bakunda kuhateranira kenshi bigize nk’abaje gusenga”.

Ikindi cyatangajwe ni uburyo ngo umukozi wa CMI, Kaporali Abdul Karim Mulindwa uzwi ku izina rya Mukombozi akorana n’abarwanashyaka ba RNC by’umwihariko Rugema Kayumba bivugwako ari mubyara wa jenerali Kayumba Nyamwasa.

Ibi ni nyuma yaho uyu Rugema Kayumba abinyujije ku mbugankoranyambaga yigambye gukorana bya hafi na CMI kandi ko atari ibyo gusa ahubwo azaba n’umwe mu bakozi bayo.

Uyu mugabo bivugwa ko ari we muhuzabikorwa wa RNC muri Uganda abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yagize ati ”Ntabwo nzakorana na CMI gusa ahubwo nzaba umwe muri bo”.

Urwego rw’iperereza rwa Uganda, CMI rumaze guta Abanyarwanda muri yombi no kubakorera iyicarubozo rubashinja kuba intasi z’u Rwanda. Hari amakuru avuga ko Abanyarwanda basaga 100 bafungiwe muri gereza zinyuranye zo muri Uganda.

Leta ya Uganda yagize icyo ivuga kuri iri tabwa muri yombi ry’Abanyarwanda, maze isobanura ko abatabwa muri yombi ari abafite aho bahuriye n’ibikorwa by’iterabwoba muri iki gihugu.

2018-01-21
Editorial

IZINDI NKURU

#Kwibuka26 : ”  Ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo kwibuka “-Perezida Kagame

#Kwibuka26 : ” Ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo kwibuka “-Perezida Kagame

Editorial 07 Apr 2020
Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi

Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi

Editorial 06 Jul 2019
Amb. Gasana Eugène ntaritaba urukiko rumukurikiranyeho gusambanya umukobwa ku ngufu

Amb. Gasana Eugène ntaritaba urukiko rumukurikiranyeho gusambanya umukobwa ku ngufu

Editorial 04 Mar 2020
FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

Administrator 13 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNMISS zambitswe imidari
Mu Rwanda

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNMISS zambitswe imidari

Editorial 16 Dec 2016
Kwibuka24: Abayobozi ba Loni basabye ko Jenoside yakorewe Abatutsi ibera isomo ahagikorwa ubwicanyi
POLITIKI

Kwibuka24: Abayobozi ba Loni basabye ko Jenoside yakorewe Abatutsi ibera isomo ahagikorwa ubwicanyi

Editorial 07 Apr 2018
Loni yambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda muri Darfur
Mu Rwanda

Loni yambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda muri Darfur

Editorial 10 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru