Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’umukuru w’igihugu azaba kuwa 4 Kanama 2017, abantu batandukanye bagiye bagerageza nabo kwinjira mu ruhando rwo gutanga umusanzu wabo mu kuyobora igihugu.
Umuto muribo (mu myaka) akaba ndetse ari n’umukobwa, ni Diane Shima Rwigara, umukobwa wa nyakwigendera Rwigara Assinapol, umuherwe w’umucuruzi wari uzwi mu Rwanda.
Diane Shima Rwigara yaganiriye n’abanyamakuru kuwa 3 Gicuransi 2017, aho yagaragaje imigabo n’imigambi ye muri politiki ye. Diane utari usanzwe uzwi muri politiki, akaba nta n’ibikorwa bye bizwi byatuma abanyarwanda bamubonamo ubushobozi bwo kuyobora Igihugu nkuko yiyemeje kwinjira mu ruhando rw’abanyapolitiki b’abanyarwanda.
Icyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
Nyuma y’iminsi ibiri gusa amaze kugaragaza imigabo n’imigambi ye, kuwa gatanu, taliki ya 5 Gicuransi 2017 nibwo kumbuga nkoranya mbaga, by’umwihariko kuri whatsapp, hacicikanye amafoto abiri y’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Diane Shima Rwigara yambaye ubusa buri buri. [Ifoto imwe yagaragaye ahagaze yambaye inkweto gusa, afashe positeri nziza rwose bigaragara ko yashakaga kwifotoza].
Iyi foto yavuzweho byinshi cyane n’abayibonye cyane cyane abataranabonagamo Diane umuntu wakwinjira muri Politiki.
Bamwe batangajwe no kubona umuntu muzima, umukobwa w’umunyarwandakazi, umwari, atinyuka akemera kwambara ubusa agafata positeri maze bakamufata ifoto. Ababonye iyi foto, bavuga ko iyi ari imico y’abanyamahanga nabo batiyubaha. Ikibazo kiriho abantu bibaza bati ese uyunguyu azajya mu bantu kwiyamamaza n’ubusa bwe , ababyeyi, abana babonye ariya mafoto yambaye ubusa bazabyakira bate ?
Diane Rwigara muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
Ibi byose nibyo abantu bibaza mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa kuntoki ngo u Rwanda rube ruhanzwe amaso n’isi yose kubera amatora. U Rwanda ruhanganye n’imico itandukanye ishobora kwangiza abana b’Abanyarwanda, abantu benshi ntibishimiye imyifatire y’uyu mukobwa wifuza nawe kuba yayobora u Rwanda.
Abandi bo basaga n’aho bashaka kumunnyega, bagize bati: “Umuntu ujya kwifotoza, akiyambika ubusa nabwo budakorerwa isuku!!! Aha bashakaga kuvuga ku myanya ye y’ibanga ko hatajya hakorerwa isuku !!!!.
Indi foto iteye agahinda ni iyo yifotoje aryamye mu ntebe y’idiva, ubona ko ari umukobwa mwiza wifotoje nka ba babandi dukunze kubona mu mafilimi cyane cyane abakobwa bicuruza.
Ese mubyukuri kuki Diane yemeye kwifotoza aya mafoto yambaye ubusa
Diane koko yamaze igihe acuditse na Robert Mugabe, bahimba Bob, ni umunyamakuru wigize umunyapolitiki mu biganiro bye, mugihe bamaranye hari udutendo twinshi, bivugwa ko bakoranye. [ kuko ari mugenzi wacu reka tumugirire ibanga] Umuntu wese, by’umwihariko umunyarwanda uzi icyo umuco wacu udusaba, yakwibaza uburyo umwana w’umukobwa wa Rwigara, warezwe, yakwemera kwifotoza amafoto y’urukozasoni. Aya makuru ariko agashimangira indi myitarire ye idahwitse, ivugwa aho yabaga mu gihugu cy’Ububiligi.
Diane Shima Rwigara mu Kiganiro n’Abanyamakuru
N’ubwo hari bamwe bashaka kumuburanira bavuga ko igihe ufite inshuti ikagufotora ari nta kibazo kirimo, ariko ntabwo ubundi bisanzwe ko umuntu yiyambika ubusa bakamufotora.
Ibyo biba ku bantu batiyubaha cyangwa se bifitiye izindi ngeso zidakwiriye gushimwa. Ese Mana, iriya myitwarire iraranga umunyarwandakazi ufite indangagaciro z’ubuyobozi zikenewe kugirango ube wahabwa amahirwe yo kuyobora u Rwanda.
Ibi bibazo nibyo byatumye dukora ubushakashatsi ku mpamvu yateye Diane Shima Rwigara ubungubu umaze kugira imyaka 35 y’amavuko.
Muti byifashe bite ?
Diane Shima Rwigara avuka kwa Rwigara Assinapol yakuze ari umwana utozwa gusenga cyane cyane ko nyina ari umukirisitu wo mu ba Adventiste b’umunsi wa 7 mu Rwanda ukomeye mu itorero ry’I Nyamirambo. Gusa uyu mwana uko yagiye akura yagiye agira imico itandukanye n’abandi bana bavukana cyangwa abagiye barererwa iwabo. N’ubwo nyina yamureze nk’abandi, ariko guhera nko mumyaka 13 Diane yatangiye kugaragaraho ingeso z’ubuhehesi cyane.
Abazi umuryango wa Rwigara Assinapol, bemeza ko uyu mwana w’umukobwa yitwariye imico ya Se neza neza. [ Burya koko ngo impfizi ibyara uko ibyagiye ], Rwigara Assinapol yarabicaga bigacika mu bapfakazi ba Kimironko ku ngingo yo munsi y’umukandara. Ngo no mu rugo iwe hahoraga umwiryane kubera guca inyuma umugore we.
Nyakwigendra Rwigara Assinapol n’umuryango we
Diane rero yakomeje gukura yiga neza nk’abana b’abakire bose, ariko ingeso ye iranga iramunanira. Bivugwa ko hari ubwo yigeze kurwana na nyina, ubwo nyina yamusanganaga ibinini byo kuringaniza imbyaro kandi umwana akiri ku myaka 18. Ibi byateye impungenge nyina cyane. Ndetse bituma nyina atangira gusaba abakirisitu b’I Nyamirambo kujya bakora icyumba cy’amasengesho kugirango basengere umwana we.
Aya makuru avuga ko Diane yongeye kugira ingorane kubera gufata imiti irinda gutwita yanywaga, arwara ibibyimba byo mu mura /nyababyeyi / Uterus. Ibyimba byaramurembeje, kugeza ubwo nyina wagowe amujyanye kwa muganga, baramubaga babikuramo. Kumubaga ibibyimba byamubayeho inshuro zigera kuri eshatu (ku myaka 22, kuri 27 no kuri 33). Reba inkovu iri kunda yo hasi (Bas ventre) ku mafoto yakwirakwijwe kuri za whatsapp, aho bamubaze bakuramo ibibyimba. Abamuzi neza bemeza ko impamvu yangaga agakomeza gukoresha iyo miti ko ari uko Diane akunda ubuhehesi cyane ku buryo atakwihanganira iyo ngeso cyane cyane iyo yanyoye kuri manyinya dore ko utubari two mu Kiyovu ari umukiriya watwo uhoraho.
Ikibabaza benshi ni uko iyo yanyoye inzoga, atabasha kwigarura, aranywa agasinda ugasanga akabari yagahinduye urusengero aririmba indirimbo zo muri 200 (igitabo cy’Abadiventi), ubundi Bob akaba yongeye yariye.
Muti ese ibyo bihuriyehe n’amafoto yambaye ubusa
Nta gitangaje ko Diane yakwifotoza yambaye ubusa kuko kuri we kwambara ubusa si igitangaza. Kuri we ngo iyo ukundana n’umuntu nta kibi cy’uko yagufotora wambaye ubusa. Ndetse Diane kuri we ngo nta n’ubwo ariya mafoto ariyo yonyine yifotoje yambaye ubusa.
Uwigeze kuba Cheri wa Diane , Robert Mugabe uzwi ku izina rya Bob Mugabe, ariwe wari uvugwa kuba nyirabayazana wariya mafoto
Yego n’ubwo bwose byamuteye ikimwaro ku buryo atakivuga afite izima, ariko ngo kwifotoza wambaye ubusa ni ibisanzwe kuri we.
Birazwi ko uwigeze kuba inshuti ye Robert Mugabe uzwi ku izina rya Bob Mugabe, ariwe wari atunze ariya mafoto, ariko nta kibyemeza kuko Diane Rwigara yakundanye n’abagabo n’abasore benshi harimo n’uwo yagiye kurangisha kuri Polisi arabura ! Uyu ngo yamuteye agahinda atazashira n’umujinya wo kwikoma Leta niho awukomora. Ibi bivuze ko amafoto ya Diane yambaye ubusa ashobora kuba afitwe n’abantu benshi batazwi.
Ikibazo gikomeye si amafoto, ahubwo ni ukumva umuntu w’imico nk’iyi atinyuka gutekereza kuyobora Abanyarwanda.
Ku bantu bize kandi basobanukiwe n’Ubumenyamuntu bw’imikurire (Psychologie du Developpement / Developmental Psychology), bemeza ko umwana wakuze gutya kandi anywa ibiyobyabwenge, ko nta kintu na kimwe ashobora gutinya.
Indi mpamvu ya kabiri tubona ko Komisiyo y’Amatora adakwiye kuba yakwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara ni uko Diane Rwigara yahisemo gukorana n’abarwanya Leta y’u Rwanda, bagamije gusenya ibyagezweho, bakatiwe n’inkiko aribo bayobozi ba RNC, ikibigaragaza n’uko ariyo imwamamaza kuri za website zayo zirimo iyitwa medium.com ya David Himbara kugiti ke, Rugali.com ya ba Rene Mugenzi ikaba ikorera mu Bwongereza , The Rwandan.com , Inyeneyeri.com yaba Noble Marara, Radio Itahuka , Radio Inkingi n’izindi Radio na Television mpuzamahanga nka BBC na France 24, ngirago muzi ko France 24 itajya itangaza amakuru y’u Rwanda, ariko yahaye Diane Rwigara hafi iminota 34 yose mu makuru yayo, BBC yahagaritswe kumvikana ku butaka bw’u Rwanda kubera Film ipfobya Jenoside, BBC yahitishije iyo filime isebya u Rwanda, ikanapfobya Jenoside, nyuma y’uko leta ikomeje kwakira ibirego by’Abanyarwanda basaba ko BBC yasaba imbabazi yaje guhagarikwa. Ariko Diane agakorana nayo !
U Rwanda rwemeza ko iyi filime yiswe “Rwanda: Untold story” itari igendereye gutanga amakuru, kunenga cyangwa se guhinyuza, ahubwo yari igambiriye guhindura ibyabaye harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri ubu ikaba ishishikajwe no kwamamaza Diane Rwigara ni iki kibyihishe inyuma.
Andi makuru twatohoje neza yatumye Diane Rwigara afata icyemezo gitunguranye cyo kwiyamamariza ubwa Perezida, itohoza ryacu rigaragaza ko byavuye mu buyobozi bwa RNC ya Kayumba niyo yagiriye inama umuryango wa Rwigara zo gusunikira Diane muri Politiki, kugeza igihe umuyobozi w’igihugu ngo azemera gushyikirana nabo. Maze umuryango wa Rwigara ukamusaba gusubizwa ibibanza byose byabo biri muri Kigali, byigaruriwe n’Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali harimo n’icyinyubako iherutse gusenywa mu Kiyovu, cyambuwe Rwigara kikajya mu maboko y’umujyi wa Kigali.
Ben Rutabana wa RNC [Nyirarume wa Diane Rwigara] wagize uruhare mu gushora Diane mu bikorwa bya Politiki
Muri uyu mu ryango harimo ibibazo byinshi. Ibibanza n’amazu biri mu manza Rwigara yapfuye atarangije, harimo n’ikibanza kigeze guhitana abantu nacyo giherereye mu Kiyovu n’ikindi cyahoze kuri Peage ahubatswe RSSB, ibi bibanza byombi Rwigara akaba yarapfuye bikiri mu nkiko.
Jason Muhayimna [ wahoze ari umunyamakuru ] ni Nyirarume wa Diane avukana na Ben Rutabana, akaba atuye mu Bubiligi.
Aya makuru y’ibanga avuga ko ubu butumwa bwavuye kwa Kayumba Nyamwasa bugera k’umuryango wa Rwigara buciye kuri David Himbara na Nyirarume wa Diane [Ben Rutabana] usigaye uba mu Buhollande mu bikorwa bya RNC, afatanyije na mukuru we witwa Jason Muhayimana uba mu Bubiligi uyu nawe akaba nyirarume wa Diane. Jason Muhayimbana yahoze mu Rwanda akaba yari umunyamakuru [ mu mwaka w’2000] niwe washinze ikitwa ‘Imboni ‘ akibera umwanditsi mu kuru afatanyije na Joseph Sebarenzi waje kuba Perezida w’Inteko ishinga amategeko ku itike ya PL. Jason Muhayimana nawe yaje guhunga igihugu nyuma y’aho Sebarenzi ahungiye ahungishijwe na Ben Rutabana wakoraga mu nzego z’umutekano.
Cyiza Davidson