Iki ni igitekerezo bwite cya Habyalimana Thomas Sankara kubibazo abaza Kayumba Nyamwasa ati : Ku giti cyanjye muri RNC, Gen. Kayumba Nyamwasa, kubera ko ntawe uzi ubushobozi afite uretse ibyo bamuvugira. Ni umujenerali uri protected muri Afrika y’Epfo kandi protection ku musilikari bisobanuye Mabuso.
None nk’uwo mu jenerali ibihugu bishobora kwiyungiraho, cyangwa ukajya kumva ukumva ngo yirashe cyangwa yiyahuye (ibyo n’ibintu bibaho muri protection) afite iki? Ese ntiyaba amerewe nabi ahubwo ariwe ukeneye gutabarwa n’abanyarwanda kurusha uko yabatabara?
Icyo nsaba ni uko yajya ahagaragara , tukamubaza akatwisubiriza, agakura abantu mu rujijo bakamenya neza niba koko hari icyo ashoboye cyangwa hari icyo Abanyarwanda twebwe twamumarira, hari situation arimo we atakwikuramo kandi Abanyarwanda bashobora kuyimukuramo akabona wenda kuba ingirakamaro.
Igitumye nsaba Kayumba ni uko ariwe ukora difference hagati ya RNC n’andi mashyaka.
None mwebwe basomyi murabibona gute?
Habyalimana Thomas Sankara