• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ese ni nde mu nzego z’igisirikare n’umutekano bya Uganda ushyigikiye RNC na FDLR mu guhungabanya URwanda?

Ese ni nde mu nzego z’igisirikare n’umutekano bya Uganda ushyigikiye RNC na FDLR mu guhungabanya URwanda?

Editorial 03 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Perezida Museveni arimo gukoresha abambari be bo mu nzego z’umutekano bayobowe na Jenerali Salim Saleh, mu buryo rwihishwa gushyiraho ingamba zo kuvanaho Guverinoma yo mu Rwanda.

Umugambi nyirizina uyobowe na Jenerali Salim Saleh, nawe akaba yifashisha ba ndiyo bwana be barimo; Brigadier Abel Kandiho, (rtd) KAKA Bagyenda,  n’abanyapolitike bakeya nka Philemon Mateke  na  Henry Tumukunde wasezerewe mu ngabo, mu rwego rwo kwijandika mu bikorwa bihungabanya URwanda.

Intego yabo nyamukuru, ni ugukora ibikorwa bishobora kwangiriza URwanda, bizeye ko bizagira ingaruka ku Rwanda, nyuma bikazavanaho Guverinoma yo mu Rwanda.

Mur’ibi bikorwa rero, reka turebe uruhare rwa  Brigadiye Jenerali Abel Kandiho, ushinzwe urwego rw’ubutasi mu ngabo za Uganda, ari nawe uhetse RNC, ndetse  akaba arimo no kuzanzamura FDLR.

Mu cyifuzo cyo guhindura ubuyobozi mu Rwanda, bikozwe na Uganda, hari abantu b’inkingi ya mwamba bakora nkaho aribo moteri y’umugambi  kandi bakaba n’abakangurambaga mu rwego rwo kugirango bashyireho politike izabafasha kuzahindura ubuyobozi bwo mu Rwanda.

Abashyira mu bikorwa uyu  mugambi ahanini ni abakuru b’inzego z’umutekano cyane cyane; Salim Saleh akoresheje  Brig. Abel Kandiho, KAKA noneho nawe agatanga raporo kwa  SFC Ibukuru.

Uruhare rwa Brig. Abel Kandiho mu gushyigikira udutsiko tugamije guhungabanya URwanda

Kuva muri Mutarama 2017, Abel Kandiho  niwe wari wayoboraga urwego rwúbutasi rw’igisirikare cya Uganda , ubu kandi akaba arimo gukora ibishoboka kugirango  atoneshwe na Museveni  n’agatsiko ke kabumbatiye ubutegetsi (akazu).

Brig. Abel Kandiho na Kayumba Nyamwasa

Niwe cyizigenza mu izanzamuka rya RNC, kandi akaba yarakoze yivuye inyuma kugirango ashyire ku murongo imitwe ya ziriya nyangabirama yose itifuriza URwanda icyiza cyose bigamije kwishyirahamwe ngo barwanye URwanda.

Itabwa muri yombi  ry’umukuru w’intasi ya FDLR, wari ukubutse muri Uganda ikaba yemeza uyu mugambi. Bariya batawe muri yombi batanga ubuhamya bemeza ko Abel Kandiho afite uruhare rukomeye, n’urwego ayoboye CMI mu kuyobora inama zose no kubashakira uburyo buborohereza..  Brig. Abel Kandiho  azwiho kwanga URwanda, ari ukugirango gusa abari ku butegetsi bamugirire icyizere.

Azwiho mu rwego rwa CMI kuba yaravanywe ku gatebe, akaba yarigeze kuba umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’inzego ziperereza, kugeza ubwo yazaga kwirukanwa na Brig. Charles Bakahumura. Amakuru yizewe avuga ko, Abel Kandiho yafatwaga nk’urubuto rwa pome ruboze, agafatwa nk’imbata y’amatiku  ndetse no kurangwa n’imikorere idahwitse, bityo serivise zikaba zitari zikenewe muri ibyo bihe.

Kenshi yakunze kujya ahezwa mu nama zikomeye zurwego rw’ubutasi b’igisirikare cya Uganda, bashingiye ku kuba nta musaruro yatangaga kandi no kuba ari umuhezanguni. Ariko kandi afatwa nk’umuntu udatanga umusaruro mu bijyanye n’ubunyamwuga ndetse n’ubushobozi, Salim Saleh amufata nk’umuhungu we w’igisare, ashobora kwifashisha mu bikorwa bye byose bya cyibandi cyangwa se no mu mishinga idacyenera umuntu ufite ubwenge.  Ni ibikorwa bidafututse yajyaga ashyira mu ngiro, bityo bituma azamurwa mu ntera agirwa cyizigenza w’urwego rushinzwe iperereza mu ngabo za Uganda kugeza ubu, hatitawe kuri za raporo mbi nyinshi zagiye zimutangwaho.

Kuba azwiho kwanga URwanda byatumye avanwa mu cyimoteri mu maka wa 2017, ashingwa amabanga yo kuyobora urwego rw’ubutasi mu ngabo za Uganda.  Ubu, yakoresheje ubushobozi  n’ubwamamare bwe mu ishyira mu bikorwa umushinga wo guhungabanya Guverinoma y’uRwanda  binyuze mu gufasha RNC n’utundi dutsiko mu gutoza abitwaje intwaro babikorera muri Uganda.

Kuva muri 2017, uyoboye urwego rw’ubutasi rwa gisisrikare muri Uganda ( CMI) agenzura uko abarwanyi ba RNC batozwa mu makambi anafasha abambari ba RNC mu kubaha ibiborohereza mu bikorwa byabo harimo no kubacungira umutekano  mu buryo budasanzwe.

Sibyo gusa, abaha amacumbi, no kuborohereza mu ngendo bakora, abaha indangamuntu na za pasiporo no kubemerera gukorera mu gihugu.

Brig. Abel Kandiho akorana n’itsinda rya RNC mu guhimba ubuhamya ,noneho kandi na Perezida Museveni akagendera ku bwoba yashyizwemo na agatsiko k’abambari ba RNC na Jenerali de burigade. Abel Kandiho, uha Museveni amakuru ahabanye n’ukuri ku bushake, ngo URwanda rwacengeye inzego z’ubutegetsi bwa Uganda n’inzego za politike.

CMI hamwe na RNC bagiye bakoresha abantu mu rwego rwo kugirango bemere ko boherejwe n’URwanda mu bikorwa by’iterabwoba muri Uganda bibanda ku bategetsi.

Brigadier Kandiho kandi akaba yaragiye yorohereza RNC  mu rwego rwo gukomeza gutegura imigambi mibisha yabo muri Uganda, ubu noneho bakaba barabibye icyoba mu Banyarwanda baba muri Uganda bagamije kubacamo ibice kugirango babone uko babashyigikira. CMI yijanditse mu bikorwa byo gushimuta n’iyica rubozo abanyarwanda batekereza ko bashyigikiye Guverinoma.

Niwe utera inkunga y’amafaranga itangazamakuru rikwirakwiza propaganda iharabika Guverinaoma yURwanda.

Icicikana rya Brigadier Abel Kandiho vubaha mu rwego rwo gutegura ingabo kuryamira amajanja mu bice byimipaka

Kuva muri Gashyantare 2019, Brigadier Abel Kandiho yagiriye ingendo nyinshi mu bigo by’igisirikare cya Uganda mu rwego rwo gukangurira Abasirikare n’abaturage mu guharabika URwanda. Yagiye Milama Hills, Katuna, Kisoro na mu nkambi ya gisirikare ya  Kabale, aho yagiranye inama z’umutekano  n’inzego zishinzwe umutekano.   Nyuma yaje kujya Bunagana aho yaragiye kureba uburyo abasirikare bapanzwe.

Brigadier Abel Kandiho yagiriye ingendo nyinshi mu bigo by’igisirikare

Abakozi ba CMI kandi banasuye abaturage ba Kashenyi , Paruwasi ya Kashenyi, Ngoma , mu Karere ka Ntugamo , ariko babaza abaturage uko babona Abanyarwanda n’ahantu hashobora kuba hakambitse ingabo za RDF.

Mu kwezi kwa Werurwe 2019, CMI yagiranye inama n’abayobozi b’uturere, abakuriye polisi ku rwego rwuturere, abakuriye ingabo ku rwego rw’uturere Abayobozi ba Ntungamo na  Rukiga,  kugirango babe maso bafatanye n’inzego z’umutekano mu kwerekana Abanyarwanda ndetse nabo baba bacyeka kuba Abanyarwanda .

Abel Kandiho akaba yasabye SFC , gushyira ingabo ku mipaka n’ uRwanda  no kugenzura ku nipaka, hakaba hashyizwe ingabo (100) zidasanzwe zambaye imyenda isanzwe mu rwego rwo kuyobya uburari.

Sulah Nuwamanya umwe mubanyamakuru boherejwe na Abel Kandiho bagiye Arua gusigiriza ibikorwa bya Rujugiro

Vubaha, Brigadier Abel Kandiho yategetse ucyegera cye Koloneli. Asiimwe kohereza abanyamakuru ba New vision, Azam TV, NTV na The  East African Newspaper gusura ishoramari rya mu Karere ka Arua ho mu Majyaruguru ya Uganda bifashisha indege yabavanye ku cyibuga cy’indege cya Entebbe ibageza Arua.  Urwo rugendo rwari rugamije kugaragaza Rujugiro nk’umuterankunga ukomeye cyane abaturage batakwitesha.

Ibyo utari uzi kuri Jenerali de Burigade Abel Kandiho

Brigadier Abel Kandiho yabyawe anarerwa n’umunyarwandakazi akaba yaranakuriye mu nkambi z’impunzi z’Abanyarwanda kugeza ubwo bene wabo wa se baje kumucyura.

Brigadier Abel Kandiho umuyobozi wa CMI

Brigadier Abel Kandiho yanga Abanyarwanda urunuka, afite abana babiri yabyaranye n’Umunyarwandakazi batasezeranye, bakaba bakunze guhurira Mbarara rimwe narimwe. Akaba afite n’undi mwana yabyaranye n’undi munyarwandakazi , akaba yarafashije uwo munyarwandakazi kujya gutura mu Bwongereza. Ku bamuzi neza, ngo Abel Kandiho ngo yaba afite indwara amaranye imyaka isaga 30.

2019-04-03
Editorial

IZINDI NKURU

Amatiku, gutukana bya gishumba no gukorera mu dutsiko…

Amatiku, gutukana bya gishumba no gukorera mu dutsiko…

Editorial 26 Jul 2016
Akumiro: Perezida Nkurunziza afite ikibazo gikomeye: Yagereranije IMANA n’imbonerakure

Akumiro: Perezida Nkurunziza afite ikibazo gikomeye: Yagereranije IMANA n’imbonerakure

Editorial 21 Nov 2017
RUDASINGWA: ” Nyamujyiyobijya “, akeneye kwitabwaho mu rwego rw’ubuvuzi bwo mu mutwe.

RUDASINGWA: ” Nyamujyiyobijya “, akeneye kwitabwaho mu rwego rw’ubuvuzi bwo mu mutwe.

Editorial 25 Oct 2018
Usibye u Bushinwa igisirikare cy’u Rwanda [ RDF ] nicyo gitunze missiles zishwanyaguza ibifaru

Usibye u Bushinwa igisirikare cy’u Rwanda [ RDF ] nicyo gitunze missiles zishwanyaguza ibifaru

Editorial 18 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 08 Dec 2022
Uwububa abonwa n’uhagaze: Ukekwaho Jenoside yafatiwe mu Giporoso nyuma y’igihe kinini  yihishahisha
Mu Mahanga

Uwububa abonwa n’uhagaze: Ukekwaho Jenoside yafatiwe mu Giporoso nyuma y’igihe kinini yihishahisha

Editorial 12 May 2016
‘ Amarira ‘ ya Jean Daniel Mbanda yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook
ITOHOZA

‘ Amarira ‘ ya Jean Daniel Mbanda yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook

Editorial 04 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru