• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ese ntihaba hari umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bazapfe cyangwa bazafatwe bashaje cyane, bityo bibe impamvu yo kutababuranisha?

Ese ntihaba hari umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bazapfe cyangwa bazafatwe bashaje cyane, bityo bibe impamvu yo kutababuranisha?

Editorial 07 Jun 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Icyemezo cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha cyo kureka kuburanisha umujenosideri Kabuga Felisiyani, ngo kubera ko ashaje cyane, cyatumye abasesenguzi banuganuga umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, bakazapfa, cyangwa bagafatwa bashaje cyane, bikaba impamvu yo kutababuranisha. Icyo gihe baba babifitemo inyungu, kuko ubuzima bwabo ku isi bazaburangiza bakitwa “abere”, nta rukiko rwigeze rubahamya ibyaha. Imitungo yabo yaguma mu maboko y’imiryango yabo, kuko nta ndishyi bategekwa gutanga.

Ibi, abo basesenguzi barabishingira ku bandi bajenosideri bari mu nko Bufaransa, aho Kabuga yafatiwe, bikavugwa ko yari ahamaze imyaka myinshi, ndetse hari na bamwe mu bategetsi bari bazi ko ahari.

Abo bidegembya mu Bufaransa ni Agatha Kanziga wari shefu w’akazu kateguye kakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Gen. Aloys Ntiwiragabo , Col.Laurent Serubuga, Wenceslas Munyeshaka, n’abandi bajejeta amaraso y’Abatutsi ku biganza.

Abo bakurikiranira hafi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi rero bafite impungenge ko hatazategerezwa ko aba bantu bagera mu zabukuru, n’iyo bafatwa nk’uko byagenze kuri Kabuga Felisiyani, hagatangazwa ko badafite imbaraga z’ubwonko n’iz’umubiri zibemerera kuburanishwa.

Icyemezo cyo kutaburanisha Felisiyani Kabuga, umunyemari ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi, kije gihumuriza n’abandi bakidegembya hirya no hino ku isi, bakaba biruhukije kuko iyo bumvise ko n’iyo bazafatwa bashaje, batazagezwa mu butabera.

Iki cyemezo kandi gihuriranye n’ijambo rikomeye Ambasaderi Busingye Johnson uhagarariye uRwanda mu Bwongereza, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, yibaza impamvu Ubwongereza bukomeje kuba indiri y’abajenosideri, kandi iki gihugu gifite ibimenyetso bidashidikanywaho, byerekana ko abo Banyarwanda 5 bakurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abo ni Charles Munyaneza, Céléstin Ugirashebuja,Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo na Céléstin Mutabaruka, bari ba”Burugumesitiri” b’amakomini, aho batanze amabwiriza yo gutsemba ibihumbi byinshi by’Abatutsi.

Ambasaderi Busingye yibukije ko imyaka ibaye 17 abo bajenosideri bararezwe, ndetse Ubushinjacyaha bw’uRwanda bwaratanze ibimenyetso byose byatuma bafatwa, bakoherezwa mu Rwanda cyangwa bakaburanishirizwa mu Bwongereza, nyamara ntibyakozwe, ahubwo bahawe umwanya n’ubushobozi bwo kubiba urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside, haba mu Bwongereza ndetse no ku isi yose.

Ambasaderi Busingye yibukije ko Ubwongereza ari kimwe mu bihugu bike byo mu Burasirazuba bw’isi bigicumbikiye abagome, kibizi neza ko ari abajenosideri, mu gihe ibindi bihugu nka Canada, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ububiligi, Ubudage, Suwede, Denmark, Ubufaransa, Norvège n’Ubuholandi, byaburanishije abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi boherezwa kuburanira mu Rwanda.
Aba bajenosideri bari mu Bwongereza imyaka y’ubukure irabasatira, ndetse hari amakuru avuga ko hafi ya bose bafite uburwayi budakira kandi bukomeye, ku buryo amahirwe yo kuzababona mu rukiko azakomeza kuyoyoka niba Ubwongereza bukomeje kubafata nk’amata y’abashyitsi.
Ibihugu byose bifite inshingano yo gushyikiriza inkiko abakekwaho uruhare muti Jenoside, kuko atari icyaha cyakorewe igihugu kimwe, ko ahubwo ari icyaha ndengakamere cyakorewe inyonko-muntu.

Abayobozi b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho uRwanda, barimo abaperezida barwo uko bagiye basimburana, abashinjacyaha bakuru, bose bakomeje gutakambira ibihugu bimwe na bimwe, ngo bifashe urukiko gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyamara ntibibuza ko bakibereyeho mu buzima busanzwe hirya no hino mu bihugu, birimio na bya bindi bitwigisha ubutabera n’ uburenganzira bwa muntu.

Uretse no kuba Ubwongereza ari igihugu cy’inshuti y’uRwanda, nk’uko Ambasaderi Busingye yabyibukije, ntigikwiye kuba aricyo cyimika umuco wo kudahana, no kuba indiri y’abajenosideri, birirwa bahakana banapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

2023-06-07
Editorial

IZINDI NKURU

Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Editorial 20 Dec 2024
Kigali: Perezida Kagame azaganira n’abaminisitiri 54 ba Afurika ku ivugururwa rya AU

Kigali: Perezida Kagame azaganira n’abaminisitiri 54 ba Afurika ku ivugururwa rya AU

Editorial 05 May 2017
Kantengwa Angélique wayoboraga RSSB agizwe umwere ari mu Buhinde kwivuza

Kantengwa Angélique wayoboraga RSSB agizwe umwere ari mu Buhinde kwivuza

Editorial 09 Aug 2016
Uganda: Umukobwa yatabawe yari amaze igihe kirekire akorerwa iyicarubozo na nyirabuja

Uganda: Umukobwa yatabawe yari amaze igihe kirekire akorerwa iyicarubozo na nyirabuja

Editorial 05 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugabo wafashwe asambanya inka yasobanuye icyamuteye gukora amahano
ITOHOZA

Umugabo wafashwe asambanya inka yasobanuye icyamuteye gukora amahano

Editorial 16 Mar 2017
Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 4385
Mu Rwanda

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 4385

Editorial 29 Jan 2019
Ibintu 7 bituma PASTOR RICK WARREN akunda u Rwanda
ITOHOZA

Ibintu 7 bituma PASTOR RICK WARREN akunda u Rwanda

Editorial 02 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru