Mu cyumweru gishize Uwimana Nkusi Agnès wamenyekanye cyane mu byaha byo gusebya ubuyobozi, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko yiyemeje guhinduka, akareka ibikorwa nawe ubwe yiyemerera ko ari amahano. Yaboneyeho no gusaba imbabazi “abikuye ku mutima” abo amagambo ye yakomerekeje, anashimangira ibyo twakomeje kuvuga ko akoreshwa n’ibigarasha n’abajenosideri.
Nubwo hari abakurikiranira hafi ibikorwa bya Uwimana Agnès, cyane cyane ibyo avugira ku Umurabyo TV, basanga yaragize ubutwari bwo kwitandukanya n’ikibi, hari n’abasanga ashobora kuba yarabikoze bya nyirarureshwa, agirango yivane imbere y’ubugenzacyaha bwari bwamutumiye ngo bumumenyeshe ibyaha biremereye akurikiranyweho.
Abasesenguzi basanga Uwimana Agnès yarangiritse bikomeye, ku buryo bigoye kwemera ko ashobora guhinduka. Bahamya ko uyu mugore yabaswe n’urwango ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside, dore ko adatinya kuvugira mu ruhame ko yanga Abatutsi.
Ikindi abafite impungenge ko Uwimana Agnès abeshya, ni uko atibwirije gusaba imbabazi no guhishura ko hari abamukoresha ayo mabi, ahubwo akabikora ari uko ahamagajwe mu bugenzacyaha.
Abaha Uwimana Agnès amafaranga ngo yishore mu bikorwa twafata nk’ubwiyahuzi, nabo barahamya ko “umukozi” wabo ntaho yagiye, ko ibyo yavuze byari ukujijisha ubutabera ngo butamuryoza ubugome bwe. Ku mbuga nkoranyambaga ibigarasha n’abajenosideri bo muri FDU-Inkingi bahuriraho, haragaragara ubutumwa bugira buti:”Umusangirangendo Agnès yabyitwayemo neza. Nibura aramara kabiri atuje, abavantara batamuhigisha uruhindu”.
Ikigarasha Thomas Nahimana nacyo cyavugiye ku ngirwa televiziyo “Isi n’ijuru”, ko “…Agnès yabakubise ikorosi, abamusabiraga gufungwa baramwara”.
Ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha”RIB” rwatumiraga Uwimana Agnès, mu bajyanama be hari abamubuzaga kwitaba , kugirango RIB nimuzana ku ngufu nk’uko bigenda ku muntu wanze kwitaba ku neza, bazashinje u Rwanda guhutaza “abanyamakuru”. Muri bo ariko hari n’abamugiriye inama yo kwigira umwana mwiza, akitaba,ndetse agasaba imbabazi, ariko ari amayeri yo kwivana mu nzara z’ubutabera. Iyi nama rero niyo yakurikije, ku buryo hari n’abadatinya guca wa mugani ngo”akabaye icwende ntikoga, n’iyo koze ntigashira umunuko”, bashaka kuvuga ko ejo cyangwa ejobundi Uwimana Agnès azisubirira kuba uwo dusanzwe tuzi.
Reka tubitege amaso, na Sawuli wo muri Bibiliya ntawari uzi ko yahinduka.