• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Espérance de Tunis yegukana CAF Champions League

Espérance de Tunis yegukana CAF Champions League

Editorial 01 Jun 2019 IMIKINO

Espérance de Tunis yo muri Tunisia yegukanye igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane wa Afurika, CAF Champions League, nyuma y’uko Wydad Casablanca yanze gusubira mu kibuga guhera ku munota wa 60 w’umukino kuko ikoranabuhanga rya VAR ritabashije gukemura ikibazo cy’igitego cyo kwishyura yari itsinze, umusifuzi akacyanga.

Iyi kipe yo muri Tunisia yari iyoboye umukino wo kwishyura ku gitego 1-0 cya Youcef Belaili ku munota wa 41 ndetse yari imbere n’ibitego 2-1 mu mikino yombi ubwo umukino wazagamo kidobya. Nyuma yo guhagarara iminota isaga 90, umusifuzi yavuze ko iyi kipe yari mu rugo itsinze, yegukana igikombe.

Itangazamakuru ryomuri Tunisia ryatangje ko abasifuzi bari babwiwe ko VAR itari gukora ariko abakinnyi bo basaga n’abatabizi.

Ni ku nshuro ya mbere muri iri rushanwa rimaze imyaka 55 ndetse byongeye rikaba rihuza amakipe akomeye, imikino yombi itabashije kurangira.

Wydad Casablanca yibwiraga ko ibonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 59 ubwo Walid el Karti yatsindishaga umutwe ku mupira wari uvuye ibumoso, akawukoraho ukajya mu nshundura. Amashusho ya Televiziyo yagaragaraza ko uyu mukinnyi atari yaraririye, ariko bikekwa ko ashobora yakiniye nabi mugenzi we, ku rutugu.

Iyi kipe yo muri Maroc yinginze cyane bikomeye umusifuzi w’umunya-Gabon, Papa Bakary Gassama kujya kureba kuri VAR, bigaragara ko batari bazi ko iri koranabunaga rifite ikibazo.

Abasimbura ba Waydad n’umutoza wabo Faouzi Benzarti w’imyaka 69 bose binjiye muri izi mpaka mu gihe Polisi yarwanaga no gucunga umutekano ngo n’abafana batabyivangamo.

Amacupa arimo ibisukika bitandukanye yasakajwe ku bakinnyi n’abatoza ba Wydad Casablanca, bayaterwa n’abafana.

Byabaye ngombwa ko Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad amanuka mu kibuga ari kumwe n’abayobozi b’amakipe yombi bagerageza kuvugisha abakinnyi, ariko ku ruhande rwa Wydad Casablanca bisubirira mu rwambariro, aho nyuma y’igihe kigera hafi ku masaha abiri, umusifuzi yasoje umukino.

Mu mukino ubanza wari wahuje amakipe yombi muri Maroc, VAR yagize akamaro gakomeye cyane dore ko umusifuzi w’umunya-Misiri, Gehad Grisha, yashinjwe kwitwara nabi muri uyu mukino, agahagarikwa amezi atandatu.

Gutsinda uyu mukino, byahesheje Espérance de Tunis kwegukana CAF Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ndetse iba ikipe ya kane ibigezeho nyuma ya Al Ahly yo mu Misiri, TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Enyimba yo muri Nigeria.

Espérance de Tunis yari yakiriye Wydad Casablanca mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Olympique de Rades

Igitego cya Walid el Karti cyateje impaka zidashira muri Tunisia

VAR ntiyakoraga, Polisi yitambitse hacungwa umutekano wa Wydad Casablanca

Nyuma y’uko Wydad yanze kugaruka mu kibuga, Esperance de Tunis yahawe igikombe cya CAF Champions League

2019-06-01
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma y’imyaka 28 idatwara Copa America, ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye iki gikombe itsinze Brazil ku mukino wa nyuma

Nyuma y’imyaka 28 idatwara Copa America, ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye iki gikombe itsinze Brazil ku mukino wa nyuma

Editorial 11 Jul 2021
APR HC na Police HC zatangiye neza irushanwa rya ECAHF Senior Club championship 2024 ribera i Kigali

APR HC na Police HC zatangiye neza irushanwa rya ECAHF Senior Club championship 2024 ribera i Kigali

Editorial 16 Dec 2024
Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru

Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru

Editorial 11 Mar 2021
Ibitekerezo – FERWAFA yemeje ko abakinnyi b’abanyamahanga bakina ari 10 ku mukino, hakabanza 6

Ibitekerezo – FERWAFA yemeje ko abakinnyi b’abanyamahanga bakina ari 10 ku mukino, hakabanza 6

Editorial 02 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Vice Mayor wa Nyarugenge yafunzwe
Mu Rwanda

Vice Mayor wa Nyarugenge yafunzwe

Editorial 06 Mar 2019
Abangavu b’u Rwanda begukanye igikombe cy’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu muri Handball basesekaye i Kigali
Amakuru

Abangavu b’u Rwanda begukanye igikombe cy’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu muri Handball basesekaye i Kigali

Editorial 02 May 2023
Gatsibo: Umugabo afunze azira kugerageza guha ruswa ushinzwe serivisi z’ubutaka
Amakuru

Gatsibo: Umugabo afunze azira kugerageza guha ruswa ushinzwe serivisi z’ubutaka

Editorial 12 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru