Umuryango w’Abanyarwandabatuye muri Ethiopia, bahuriye mu birori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura, kumugoroba wo kuwa gatandatu taliki 2 Nzeli 2017. Uwo muhango ukaba wabereye ku kicaro cya Ambassade y’u Rwanda i Addis Ababa.
Muri uwomuhango, Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde Gasatura, yashimiye abanyarwanda ubwitange n’ubushake bagaragaza mu kwitabira gahunda za leta, agarutse ku mateka, agaragaza ko Umaganura ari umuhango wari ukomeye kuva kera, ukuba wari ikimenyetso cy’uko abanyarwanda barangwaga no gushyirahamwe kuko bahuriraga muri uyu muhango bagirango bishimire umusaruro babonye, bakaboneraho n’umwanya wo gutegura gahunda y’ibyo bazakora kugirango umusaruro ukurikiyeho uzarusheho kuba mwinshi ndetse banasangire kumusaruro bejeje.
By’umwihariko yabashimiye uruhare bagize mu gikorwa cyo gutegura amatora, no gutora neza byerekana icyizere bafitiye ubuyobozi no kwishimira ibyo igihugu cyagezeho mu myaka 23 ishize u Rwanda rumaze rwiyubaka. Yaboneyeho kandi gusaba abanyarwanda gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo bibanda kw’ihame ryo gukorera ku ntego kandi ku gihe.
Ambasaderi yakomeje abwira abari aho ko ibyo abanyarwanda bishimira bituruka k’ubuyobozi bwiza, ibi bikaba bitabonwa n’abanyarwanda gusa kuko n’abanyamahanga babibona, akaba ari muri urwo rwego bagiririra ikizere abayobozi bakuru bacu bakabasaba gukora ivugurura mu muryango w’Afrika yunze Ubumwe ndetse bakaba baherutse gutorera Rwanda kuyobora Africa Yunze ubumwe umwaka utaha 2018,iyi n’intambwe ishimishije igararagaza icyizere n’abandi bafitiye abayobozi bakuru b’igihugu cyacu n’abanyarwanda muri rusange.
Ambasaderi Hope Tumukunde hamwe n’ababyeyi batuye muri Addis Ababa, bamurikiwe umuganura, baha abana amata. Umuhango wasojwe no gusangira umuganura w’ amafunguro ya Kinyarwanda no kwidagadura.