Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyashyikirije ku wa Mbere tariki ya 11 Gashyantare 2019, icya Uganda (UPDF) abana babiri bari barajyanwe na se mu nyeshyamba za ADF.
Inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, zikaba zimaze imyaka isaga 20 zirwanira muri Congo, aba bana bacyuwe iwabo ngo bakaba barishyikirije ingabo za FARDC ubwo zagabaga ibitero kuri izi nyeshyamba i Beni.
Nk’uko Radiyo Okapi ibitangaza, Umuyobozi Mukuru wa Operasiyo Sokoloa1, Gén. Marcel Mbangu, avuga ko aba bana bari barajyanwe na se mu nyeshyamba ariko ko batigeze barwana muri izi nyeshyamba.
Yagize ati “Ni abana babiri bo muri Uganda, umwe avuga ko yitwa Sali Abdoul Ruhuman n’umuvandimwe we w’imyaka 24 uvuga ko yitwa Lukwago Hubahigo. Ku bw’ibyago abo bana binjijwe mu nyeshyamba na se Abdou Saali Waswa. Iperereza ryakozwe nyuma yo gufatwa rigaragaza ko batigeze batozwa ngo barwane bityo twanzuye ko batabihorwa”.
Raporo y’umwaka yashyizwe hanze ku wa Kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2019, n’umuryango uharanira uburenganzira bw’umwana muri Beni, Butembo na Lubero, yerekana ko abana 3500 bakoreshwa n’imitwe y’inyeshyamba irimo ADF, Mai-Mai NDC na Mai-Mai Malaika, muri Beni na Lubero.