• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»FARDC yiyemeje kuburizamo umugambi wa Kayumba Nyamwasa na FDLR wo gutera u Rwanda

FARDC yiyemeje kuburizamo umugambi wa Kayumba Nyamwasa na FDLR wo gutera u Rwanda

Editorial 29 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Crispin Atama Tabe mu butumwa yagejeje ku ngabo z’iki gihugu, yazimenyesheje ko hari umugambi uhuriweho n’inyeshyamba za FDLR na Kayumba Nyamwasa wo gutera u Rwanda baturutse ku butaka bwa Congo.

Ibi Minisitiri Atama yabitangaje ku wa 18 Mutarama 2019, ndetse binashimangirwa n’intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Congo, Leila Zerrougui, aho bashimangira ko uwo mugambi izi nyeshyamba zifite igomba gutangirira ku butaka bwa Congo, bakagaba ibitero mu Rwanda.

Nk’uko ikinyamakuru ActualiteCD cyo muri Congo kibitangaza, ngo izi nyeshyamba ziteganya kuzagaba ibitero ziturutse muri Kivu y’Amajyepfo, ibitero ngo bikazaba biyobowe na Kayumba Nyamwasa wahoze afite ipeti rya Jenerali mu gisirikare cy’u Rwanda.

Atama avuga ko abarwanyi ba FDLR bagenda bava hirya no hino mu bice bari baherereyemo muri Congo, bagana mu gace ka Masisi kugira ngo bishyire hamwe. Arasaba abasirikare ba FARDC na Monusco gufatanya bakaburizamo uwo mugambi.

Yagize ati “….Amakuru atugeraho ni ay’uko FDLR irimo kwimura ibyayo igana i Mwesi muri Teritwari ya Masisi iri muri Kivu y’Amajyaruguru zikerekeza mu y’Epfo zibisabwe na Gen Kayumba Nyamwasa kugira ngo bategure igitero cy’intambara ku Rwanda baturutse ku butaka bwa Congo”.

Ibi bibaye nyuma y’ifatwa ryo mu Ukuboza umwaka ushize  rya La Forge Fils Bazehe, wari umuvugizi wa FDLR ndetse n’uwari ashinzwe iperereza, bigatangazwa ko bari bavuye muri Uganda guhura n’abandi bayobozi.

Atama “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibanye neza n’amahanga, ntabwo izemerera umutwe uwo ari wo wese w’inyeshyamba kuba wagaba ibitero ku Leta duturanye, ndahamagarira ingabo za Monusco ndetse na FARDC kuburizamo uwo mushinga w’iterabwoba ushobora guhungabanya akarere kose muri rusange”.

Inyeshyamba za FADLR zigizwe na bamwe bashinjwa ibyaha bya jenoside basize bakoze muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, zimaze imyaka isaga 24 mu mashyamba ya Congo.

Src : Bwiza

2019-01-29
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024

APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024

Editorial 13 Dec 2023
Kwibuka25 : Umunyamakuru André Kameya [RWANDA RUSHYA] yari muntu ki ?

Kwibuka25 : Umunyamakuru André Kameya [RWANDA RUSHYA] yari muntu ki ?

Editorial 15 Apr 2019
Rebero : Abanyapolitiki barimo Kameya Andre, Ndasingwa Lando, Kavaruganda…bibutswe

Rebero : Abanyapolitiki barimo Kameya Andre, Ndasingwa Lando, Kavaruganda…bibutswe

Editorial 13 Apr 2018
Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire

Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire

Editorial 08 Sep 2025

6 Ibitekerezo

  1. katsibwenene
    January 29, 201910:13 am -

    imbwa yarashyutswe irapfa. bihorerere biyahure, ariko Kayumba ntazabashuke azafate imbunda ajye imbere

    Subiza
    • JB
      January 29, 201910:47 am -

      Ejo azadutangaluza ko bamucitse nkuko Museveni yavuze 1990 ?
      Abanyafrika twaragowe
      Aho gushyira ingufu zose mukubaka ibihugu mayakaramiye abakene tuyamalira mukugura amasasu inganda zibikora za mpatsibihugu zitera imbere.
      Abatuyobora nabo bakavanamo ayabo nimilyango yabo bakilyohera

      Subiza
  2. Emmy
    January 29, 20191:46 pm -

    Ibi naramuka abikoze azaba akoze igikorwa cy’indashyikirwa pe nkumunyafrica wihesha agaciro akagahesha nigihugu cye.burya urugo rwumuturanyi iyo rufite ibibazo nawe ntamahoro uba ufite uko byagenda kose bikugiraho ingaruka.abanyekongo igihe bamaze mu bibazo bya ziriya nyeshyamba kirahagije niba ari inyungu barayibonye niba ari nigihombo.barakibonye nahabo ho gufata umwanzuro kuko ntushobora gutera imbere utagira umutekano.

    Subiza
    • nkotanyi
      January 30, 20196:38 am -

      buriya congo izatera imbere aruko FADLR itakiri hariya ariko abakongomani nibakure umwanda hariya

      Subiza
  3. nkotanyi
    January 30, 20196:32 am -

    Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Crispin Atama ni umugabo kbs Imana imuhe umugisha nibarwanye izo nkozi zibibi nibinashoboka natwe tuzabafasha nkunda umugabo ntacyo ampaye umuntu wese wifuriza urwanda amahoro uwo turikumwe.

    Subiza
  4. Btwenge
    January 30, 20199:43 pm -

    TWIBAGIRWA VUBA
    TWIBAGIWE. NKUNDA
    NTAGANDA. MAKENGA
    UKUNTU TWABAFANAGA
    NONE DUHINGUYE UMUVUNO
    BYOSE NUBUSA
    UZABIKEMURA NUMWE GUSA
    ARIKOWE ATINDA KURAKARA
    KANDI NTAGO YIFUZA YUKO
    HAGIRA URIMBUKA

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mukomeze kurangwa n’imyitwarire myiza ishingiye Ku mahame ngenderwaho agenga akazi mugiyemo-IGP Gasana
Mu Mahanga

Mukomeze kurangwa n’imyitwarire myiza ishingiye Ku mahame ngenderwaho agenga akazi mugiyemo-IGP Gasana

Editorial 19 Oct 2016
Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa no guhishira abacuruza kanyanga
Mu Mahanga

Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa no guhishira abacuruza kanyanga

Editorial 07 Oct 2016
Kagame na Habineza bemejwe by’agateganyo, abandi bahabwa iminsi 7, kuzuza ibisabwa
POLITIKI

Kagame na Habineza bemejwe by’agateganyo, abandi bahabwa iminsi 7, kuzuza ibisabwa

Editorial 01 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru