Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Crispin Atama Tabe mu butumwa yagejeje ku ngabo z’iki gihugu, yazimenyesheje ko hari umugambi uhuriweho n’inyeshyamba za FDLR na Kayumba Nyamwasa wo gutera u Rwanda baturutse ku butaka bwa Congo.
Ibi Minisitiri Atama yabitangaje ku wa 18 Mutarama 2019, ndetse binashimangirwa n’intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Congo, Leila Zerrougui, aho bashimangira ko uwo mugambi izi nyeshyamba zifite igomba gutangirira ku butaka bwa Congo, bakagaba ibitero mu Rwanda.
Nk’uko ikinyamakuru ActualiteCD cyo muri Congo kibitangaza, ngo izi nyeshyamba ziteganya kuzagaba ibitero ziturutse muri Kivu y’Amajyepfo, ibitero ngo bikazaba biyobowe na Kayumba Nyamwasa wahoze afite ipeti rya Jenerali mu gisirikare cy’u Rwanda.
Atama avuga ko abarwanyi ba FDLR bagenda bava hirya no hino mu bice bari baherereyemo muri Congo, bagana mu gace ka Masisi kugira ngo bishyire hamwe. Arasaba abasirikare ba FARDC na Monusco gufatanya bakaburizamo uwo mugambi.
Yagize ati “….Amakuru atugeraho ni ay’uko FDLR irimo kwimura ibyayo igana i Mwesi muri Teritwari ya Masisi iri muri Kivu y’Amajyaruguru zikerekeza mu y’Epfo zibisabwe na Gen Kayumba Nyamwasa kugira ngo bategure igitero cy’intambara ku Rwanda baturutse ku butaka bwa Congo”.
Ibi bibaye nyuma y’ifatwa ryo mu Ukuboza umwaka ushize rya La Forge Fils Bazehe, wari umuvugizi wa FDLR ndetse n’uwari ashinzwe iperereza, bigatangazwa ko bari bavuye muri Uganda guhura n’abandi bayobozi.
Atama “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibanye neza n’amahanga, ntabwo izemerera umutwe uwo ari wo wese w’inyeshyamba kuba wagaba ibitero ku Leta duturanye, ndahamagarira ingabo za Monusco ndetse na FARDC kuburizamo uwo mushinga w’iterabwoba ushobora guhungabanya akarere kose muri rusange”.
Inyeshyamba za FADLR zigizwe na bamwe bashinjwa ibyaha bya jenoside basize bakoze muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, zimaze imyaka isaga 24 mu mashyamba ya Congo.
Src : Bwiza
katsibwenene
imbwa yarashyutswe irapfa. bihorerere biyahure, ariko Kayumba ntazabashuke azafate imbunda ajye imbere
JB
Ejo azadutangaluza ko bamucitse nkuko Museveni yavuze 1990 ?
Abanyafrika twaragowe
Aho gushyira ingufu zose mukubaka ibihugu mayakaramiye abakene tuyamalira mukugura amasasu inganda zibikora za mpatsibihugu zitera imbere.
Abatuyobora nabo bakavanamo ayabo nimilyango yabo bakilyohera
Emmy
Ibi naramuka abikoze azaba akoze igikorwa cy’indashyikirwa pe nkumunyafrica wihesha agaciro akagahesha nigihugu cye.burya urugo rwumuturanyi iyo rufite ibibazo nawe ntamahoro uba ufite uko byagenda kose bikugiraho ingaruka.abanyekongo igihe bamaze mu bibazo bya ziriya nyeshyamba kirahagije niba ari inyungu barayibonye niba ari nigihombo.barakibonye nahabo ho gufata umwanzuro kuko ntushobora gutera imbere utagira umutekano.
nkotanyi
buriya congo izatera imbere aruko FADLR itakiri hariya ariko abakongomani nibakure umwanda hariya
nkotanyi
Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Crispin Atama ni umugabo kbs Imana imuhe umugisha nibarwanye izo nkozi zibibi nibinashoboka natwe tuzabafasha nkunda umugabo ntacyo ampaye umuntu wese wifuriza urwanda amahoro uwo turikumwe.
Btwenge
TWIBAGIRWA VUBA
TWIBAGIWE. NKUNDA
NTAGANDA. MAKENGA
UKUNTU TWABAFANAGA
NONE DUHINGUYE UMUVUNO
BYOSE NUBUSA
UZABIKEMURA NUMWE GUSA
ARIKOWE ATINDA KURAKARA
KANDI NTAGO YIFUZA YUKO
HAGIRA URIMBUKA