• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»FBI yasatse urugo rwa Manafort wayoboye ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump

FBI yasatse urugo rwa Manafort wayoboye ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump

Editorial 10 Aug 2017 Mu Rwanda

Urwego rushinzwe Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) rwasatse urugo rwa Paul Manafort wigeze kuyobora ibikorwa byo kwiyamamaza bya Donald Trump, ubwo yari umukandida w’ishyaka ry’aba-Républicains mu matora yo guhatanira kuyobora icyo gihugu, umwaka ushize.

Nk’uko Washington Post yaje kubishyira ahagaragara, intumwa za FBI zinjiye mu rugo rwa Manafort ruherereye ahitwa Alexandria mu rukerera rwo kuwa 26 Nyakanga batabanje kumuteguza, bafata inyandiko n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Ni mu iperereza ku ruhare u Burusiya bwaba bwaragize mu matora yo muri Amerika, nyuma y’amakuru menshi ashimangira ko bwivanzemo bigatuma Trump atsinda Hillary Clinton bari bahanganye.

Abo bashinzwe umutekano bakorana na Robert S. Mueller washyizweho ngo acukumbure ikibazo cy’u Burusiya bushinjwa kwivanga mu matora ya Amerika.

Umuvugizi wa Manafort, Jason Maloni, yatangaje ko bari bafite ibyangombwa bibahesha ubwo burenganzira bwo gusaka urwo rugo, ndetse ngo nawe yemeye kubasubiza ibyo bamubazaga.

Yagize ati “Manafort yakoranye kenshi n’inzego zishinzwe ikurikizwa ry’amategeko kimwe no mu maperereza akomeye, yanabikoze no kuri iyi nshuro.”

Uku gusakwa kwabayeho nyuma y’umunsi umwe Manafort ahuye n’abayobora Komisiyo ishinzwe Iperereza muri Sena ya Amerika, ndetse ngo yari yemeye gutanga ibyangombwa byose byafasha mu iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora ya Amerika mu mwaka ushize.

Gusa ngo bishoboka ko abashinzwe ubutasi batizeye ko ashobora gutanga inyandiko zose uko zakabaye, basaba umucamanza gutanga uburenganzira bwo kumusaka. Bishobora kandi kuba uburyo bwo kumugaragariza ko mu iperereza riyobowe na Mueller nta kujenjeka kurimo.

Paul Manafort yatangiye ariwe uyoboye ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump, ariko nyuma aza kwegura nyuma y’uko yari atangiye kumunenga nk’umunyantege nke, biturutse ku makuru yari amaze gusohorwa agaragaza ibitaragombaga kujya hanze muri gahunda za Trump.

-7552.jpg

Paul Manafort yatangiye ariwe uyoboye ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump, umwanya yaje gukurwaho

2017-08-10
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyezamu Olivier Kwizera yongeye gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe

Umunyezamu Olivier Kwizera yongeye gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe

Editorial 30 Nov 2021
Mu muhezo Perezida Kagame  yahuriye   i Rubavu na Perezida Kabila ( Yavuguruwe )

Mu muhezo Perezida Kagame yahuriye i Rubavu na Perezida Kabila ( Yavuguruwe )

Editorial 12 Aug 2016
APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC 

APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC 

Editorial 05 Apr 2025
u Burundi  bwanze kwitabira  imikino ya gisirikari – EAC

u Burundi bwanze kwitabira imikino ya gisirikari – EAC

Editorial 08 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rubavu : Umukobwa w’imyaka 23 yishwe anizwe
Mu Rwanda

Rubavu : Umukobwa w’imyaka 23 yishwe anizwe

Editorial 24 Aug 2017
Uganda yirukanye Abanyarwanda 72, abandi bafungwa bashinjwa kuba muri M23
INKURU NYAMUKURU

Uganda yirukanye Abanyarwanda 72, abandi bafungwa bashinjwa kuba muri M23

Editorial 02 Jan 2018
Umugabo yishe umugore we utwite amezi 7 wari waramuhungiye i Ntarama
Mu Rwanda

Umugabo yishe umugore we utwite amezi 7 wari waramuhungiye i Ntarama

Editorial 04 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru