Urwego rushinzwe Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) rwasatse urugo rwa Paul Manafort wigeze kuyobora ibikorwa byo kwiyamamaza bya Donald Trump, ubwo yari umukandida w’ishyaka ry’aba-Républicains mu matora yo guhatanira kuyobora icyo gihugu, umwaka ushize.
Nk’uko Washington Post yaje kubishyira ahagaragara, intumwa za FBI zinjiye mu rugo rwa Manafort ruherereye ahitwa Alexandria mu rukerera rwo kuwa 26 Nyakanga batabanje kumuteguza, bafata inyandiko n’ibindi bikoresho bitandukanye.
Ni mu iperereza ku ruhare u Burusiya bwaba bwaragize mu matora yo muri Amerika, nyuma y’amakuru menshi ashimangira ko bwivanzemo bigatuma Trump atsinda Hillary Clinton bari bahanganye.
Abo bashinzwe umutekano bakorana na Robert S. Mueller washyizweho ngo acukumbure ikibazo cy’u Burusiya bushinjwa kwivanga mu matora ya Amerika.
Umuvugizi wa Manafort, Jason Maloni, yatangaje ko bari bafite ibyangombwa bibahesha ubwo burenganzira bwo gusaka urwo rugo, ndetse ngo nawe yemeye kubasubiza ibyo bamubazaga.
Yagize ati “Manafort yakoranye kenshi n’inzego zishinzwe ikurikizwa ry’amategeko kimwe no mu maperereza akomeye, yanabikoze no kuri iyi nshuro.”
Uku gusakwa kwabayeho nyuma y’umunsi umwe Manafort ahuye n’abayobora Komisiyo ishinzwe Iperereza muri Sena ya Amerika, ndetse ngo yari yemeye gutanga ibyangombwa byose byafasha mu iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora ya Amerika mu mwaka ushize.
Gusa ngo bishoboka ko abashinzwe ubutasi batizeye ko ashobora gutanga inyandiko zose uko zakabaye, basaba umucamanza gutanga uburenganzira bwo kumusaka. Bishobora kandi kuba uburyo bwo kumugaragariza ko mu iperereza riyobowe na Mueller nta kujenjeka kurimo.
Paul Manafort yatangiye ariwe uyoboye ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump, ariko nyuma aza kwegura nyuma y’uko yari atangiye kumunenga nk’umunyantege nke, biturutse ku makuru yari amaze gusohorwa agaragaza ibitaragombaga kujya hanze muri gahunda za Trump.
Paul Manafort yatangiye ariwe uyoboye ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump, umwanya yaje gukurwaho