• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo

FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo

Editorial 16 Dec 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje ibikorwa byawo byo guhungabanya umutekano no kwica abaturage mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe Leta y’iki gihugu ikomeje kuvuga ko uyu mutwe utagifite ubushobozi kandi igafatanyanawo mu mirwano irwanya umutwe wa M23.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025, abarwanyi ba FDLR batwitse igiturage giherereye muri Teritwari ya Walikale, mu gace ka Busurungi ho muri Gurupoma ya Waloa Loanda, banica abaturage bane bari batuye muri ako gace.

Abo barwanyi bayobowe n’uwitwa General Mudayongwa, bateye icyo giturage mu gihe abaturage bari bakiryamye, batwika amazu menshi, bituma benshi bahunga berekeza mu bice bya Kifuruka, Kaundju, Katambira na Busurungi.

Urubuga Actualité.cd rwatangaje ko abo barwanyi ba FDLR, ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, binjiye muri ako gace bafite intwaro, bagamije gutera ubwoba abaturage no kubirukana ku butaka bwabo.

Abaturage bavuga ko General Mudayongwa amaze igihe asaba abaturage kwimuka, avuga ko ubwo butaka ari ubwe, akabukoresha mu korora no guhinga ku gahato, ibintu bikomeje guteza umutekano muke n’ihungabana mu baturage baho.

Muri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi, bivugwa ko hari n’abantu bo mu mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo bahasize ubuzima, by’umwihariko abarwanyi ba Mai-Mai Kifuafua, ibintu byatumye imirwano ikomeye yubura hagati ya FDLR n’iyo mitwe ya Mai-Mai.

Ibi bibaye mu gihe raporo zitandukanye z’Umuryango w’Abibumbye zagiye zerekana ko Leta ya Congo yakiriye, ikanakorana n’abarwanyi ba FDLR, nubwo uyu mutwe uri ku rutonde mpuzamahanga rw’imitwe y’iterabwoba. Izi raporo zigaragaza ko hari ubufatanye hagati ya FDLR n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) mu bikorwa bya gisirikare, ibintu bikomeje gushyira mu kaga umutekano w’abaturage b’abasivili.

Ni mu gihe kandi ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gutangaza ko FDLR itakiri ikibazo gikomeye, mu gihe ibikorwa byayo byo kwica abaturage, gutwika imidugudu no kwigarurira ubutaka bigenda byiyongera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu rwego rwo gushakira umuti urambye iki kibazo, amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasinyiwe i Washington D.C ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ateganya ko impande zombi zigomba gufatanya mu gusenya no guhashya umutwe wa FDLR, ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’akarere kose.

Gusa uko iminsi igenda ishira, ibikorwa bya FDLR bikomeje kugaragaza ko uyu mutwe ugifite ubushobozi bwo kwica no guhungabanya umutekano, mu gihe abaturage b’abasivili bakomeje kuba igitambo cy’intambara n’imikino ya politiki mu Burasirazuba bwa Congo.

2025-12-16
Editorial

IZINDI NKURU

Amakimbirane muri RRM, Sankara yirukanye Noble Marara mu ishyaka

Amakimbirane muri RRM, Sankara yirukanye Noble Marara mu ishyaka

Editorial 22 Oct 2018
Kiyovu SC yahakanye amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier yaba yirukanywe .

Kiyovu SC yahakanye amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier yaba yirukanywe .

Editorial 02 May 2021
APR FC yashoje imikino yayo ya gicuti yitegura isubukurwa rya shampiyona itsinda Mukura VS ibitego bine ku busa.

APR FC yashoje imikino yayo ya gicuti yitegura isubukurwa rya shampiyona itsinda Mukura VS ibitego bine ku busa.

Editorial 29 Apr 2021
Kongo yataye muri yombi abakekwaho kwica abantu 890

Kongo yataye muri yombi abakekwaho kwica abantu 890

Editorial 13 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gakenke: Turimubenshi yatunguwe n’ubuhanga yari yibitsemo ‘‘Tora Kagame Paul’’
Mu Rwanda

Gakenke: Turimubenshi yatunguwe n’ubuhanga yari yibitsemo ‘‘Tora Kagame Paul’’

Editorial 07 Aug 2017
Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi
ITOHOZA

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi

Editorial 21 Sep 2017
Burundi: Abarimu bategetswe gutanga umushahara wose w’ukwezi mu kigega cy’amatora yo muri 2020
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Abarimu bategetswe gutanga umushahara wose w’ukwezi mu kigega cy’amatora yo muri 2020

Editorial 28 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru