Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje ibikorwa byawo byo guhungabanya umutekano no kwica abaturage mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe Leta y’iki gihugu ikomeje kuvuga ko uyu mutwe utagifite ubushobozi kandi igafatanyanawo mu mirwano irwanya umutwe wa M23.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025, abarwanyi ba FDLR batwitse igiturage giherereye muri Teritwari ya Walikale, mu gace ka Busurungi ho muri Gurupoma ya Waloa Loanda, banica abaturage bane bari batuye muri ako gace.
Abo barwanyi bayobowe n’uwitwa General Mudayongwa, bateye icyo giturage mu gihe abaturage bari bakiryamye, batwika amazu menshi, bituma benshi bahunga berekeza mu bice bya Kifuruka, Kaundju, Katambira na Busurungi.
Urubuga Actualité.cd rwatangaje ko abo barwanyi ba FDLR, ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, binjiye muri ako gace bafite intwaro, bagamije gutera ubwoba abaturage no kubirukana ku butaka bwabo.
Abaturage bavuga ko General Mudayongwa amaze igihe asaba abaturage kwimuka, avuga ko ubwo butaka ari ubwe, akabukoresha mu korora no guhinga ku gahato, ibintu bikomeje guteza umutekano muke n’ihungabana mu baturage baho.
Muri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi, bivugwa ko hari n’abantu bo mu mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo bahasize ubuzima, by’umwihariko abarwanyi ba Mai-Mai Kifuafua, ibintu byatumye imirwano ikomeye yubura hagati ya FDLR n’iyo mitwe ya Mai-Mai.
Ibi bibaye mu gihe raporo zitandukanye z’Umuryango w’Abibumbye zagiye zerekana ko Leta ya Congo yakiriye, ikanakorana n’abarwanyi ba FDLR, nubwo uyu mutwe uri ku rutonde mpuzamahanga rw’imitwe y’iterabwoba. Izi raporo zigaragaza ko hari ubufatanye hagati ya FDLR n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) mu bikorwa bya gisirikare, ibintu bikomeje gushyira mu kaga umutekano w’abaturage b’abasivili.
Ni mu gihe kandi ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gutangaza ko FDLR itakiri ikibazo gikomeye, mu gihe ibikorwa byayo byo kwica abaturage, gutwika imidugudu no kwigarurira ubutaka bigenda byiyongera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu rwego rwo gushakira umuti urambye iki kibazo, amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasinyiwe i Washington D.C ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ateganya ko impande zombi zigomba gufatanya mu gusenya no guhashya umutwe wa FDLR, ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’akarere kose.
Gusa uko iminsi igenda ishira, ibikorwa bya FDLR bikomeje kugaragaza ko uyu mutwe ugifite ubushobozi bwo kwica no guhungabanya umutekano, mu gihe abaturage b’abasivili bakomeje kuba igitambo cy’intambara n’imikino ya politiki mu Burasirazuba bwa Congo.




