Umutwe wa FDLR, urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ubarizwa mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Congo, warakariye umunyamakuru wa La Libre Belgique ishami ry’inkuru zirebana na Afurika, Marie-France Cros, washyize ahagaragara inkuru y’uko abagize uyu mutwe ari bo baherutse gushimutira ba mukerarugedo babiri bakomoka mu Bwongereza muri Pariki ya Virunga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuwa 11 Gicurasi 2018.
Uyu mutwe wa FDLR uravuga ko uyu munyamakuru hari ikindi yari agamije kuko ngo yari afite uburyo buhagije bwo gukora iperereza ryari gutuma atangaza inkuru yagenzuye aho kugendera ku binyoma.
FDLR ivuga ko ahantu aba ba mukerarugendo bashimutiwe hatajya hagera abarwanyi bayo kandi hagenzurwa byuzuye n’igisirikare cya Leta ya Congo, FARDC.
Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe itangazamakuru rya FDLR ryo kuwa 18 Gicurasi Rushyashya yabashije kubona kuri internet, ngo umunyamakuru Marie-France Cros hari ibindi yari agendereye bidafite aho bihuriye n’amakuru.
Uyu mutwe ngo ukaba wari witeze ko azegera abo ba mukerarugendo baje kurekurwa akababaza abantu bari babashimuse kandi agasaba imbabazi FDLR yangirije isura abigendereye.
Uyu munyamakuru kandi ngo akwiye kurekeraho kwibasira FDLR ayambika ikirango cy’abagizi ba nabi nko kuba ari umutwe ukomoka ku bantu bakoze jenoside, mu gihe ngo ari umutwe urimo amoko yose kandi utarakomotse ku bajenosideri nk’uko avuga.
Nubwo FDLR ivuga gutya, umuyobozi mukuru wayo wa nyawe ari we Gen Sylvestre Mudacumura ari ku rutonde rw’abantu bashakishwa n’urukiko mpuzamahanga ashinjwa ibyaha bifitanye isano na jenoside.
Abahoze ari abarwanyi b’uyu mutwe, bemeza ko n’ubwo FDLR ifite ubuyobozi , Lt Gen Sylvestre Mudacumura ariwe ugifite ijambo rya nyuma. Banatangaza ko zimwe mu mpamvu zituma atakiboneka ari ukubera ko atakizera bamwe mu bo bakorana bashaka kumushyikiriza urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.