• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»FDLR yikomye umunyamakuru Marie-France Cros wa La Libre Belgique

FDLR yikomye umunyamakuru Marie-France Cros wa La Libre Belgique

Editorial 22 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Umutwe wa FDLR, urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ubarizwa mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Congo, warakariye umunyamakuru wa La Libre Belgique ishami ry’inkuru zirebana na Afurika, Marie-France Cros, washyize ahagaragara inkuru y’uko abagize uyu mutwe ari bo baherutse gushimutira ba mukerarugedo babiri bakomoka mu Bwongereza muri Pariki ya Virunga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuwa 11 Gicurasi 2018.

Uyu mutwe wa FDLR uravuga ko uyu munyamakuru hari ikindi yari agamije kuko ngo yari afite uburyo buhagije bwo gukora iperereza ryari gutuma atangaza inkuru yagenzuye aho kugendera ku binyoma.

FDLR ivuga ko ahantu aba ba mukerarugendo bashimutiwe  hatajya hagera abarwanyi bayo kandi hagenzurwa byuzuye n’igisirikare cya Leta ya Congo, FARDC.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe itangazamakuru rya FDLR ryo kuwa 18 Gicurasi Rushyashya yabashije kubona kuri internet, ngo umunyamakuru Marie-France Cros hari ibindi yari agendereye bidafite aho bihuriye n’amakuru.

Uyu mutwe ngo ukaba wari witeze ko azegera abo ba mukerarugendo baje kurekurwa akababaza abantu bari babashimuse kandi agasaba imbabazi FDLR yangirije isura abigendereye.

Uyu munyamakuru kandi ngo akwiye kurekeraho kwibasira FDLR ayambika ikirango cy’abagizi ba nabi nko kuba ari umutwe ukomoka ku bantu bakoze jenoside, mu gihe ngo ari umutwe urimo amoko yose kandi utarakomotse ku bajenosideri nk’uko avuga.

Nubwo FDLR ivuga gutya, umuyobozi mukuru wayo wa nyawe ari we Gen Sylvestre Mudacumura ari ku rutonde rw’abantu bashakishwa n’urukiko mpuzamahanga ashinjwa ibyaha bifitanye isano na jenoside.

Abahoze ari abarwanyi b’uyu mutwe, bemeza ko n’ubwo FDLR ifite ubuyobozi , Lt Gen Sylvestre Mudacumura ariwe ugifite ijambo rya nyuma. Banatangaza ko zimwe mu mpamvu zituma atakiboneka ari ukubera ko atakizera bamwe mu bo bakorana bashaka kumushyikiriza urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

2018-05-22
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida wa Estonia yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Perezida wa Estonia yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Editorial 16 Nov 2017
Minisitiri Dr Vincent Biruta yamenyesheje Albert Shingiro ko u Rwanda Rwiteguye Gutanga Umusanzu Warwo mu Kuzahura Umubano w’Ibihugu byombi

Minisitiri Dr Vincent Biruta yamenyesheje Albert Shingiro ko u Rwanda Rwiteguye Gutanga Umusanzu Warwo mu Kuzahura Umubano w’Ibihugu byombi

Editorial 20 Oct 2020
Kuri uyu wa kabiri tariki 01 Kamena 2021, i La Haye Mu Buholandi hateganyijwe inama ntegurarubanza rwa Kabuga Felisiyani, ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa kabiri tariki 01 Kamena 2021, i La Haye Mu Buholandi hateganyijwe inama ntegurarubanza rwa Kabuga Felisiyani, ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Editorial 01 Jun 2021
Tshisekedi yijeje gufungura imfungwa zose za politiki

Tshisekedi yijeje gufungura imfungwa zose za politiki

Editorial 25 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umugore yafatanwe igikapu gipakiyemo intwaro zitandukanye za gisirikare
HIRYA NO HINO

Uganda: Umugore yafatanwe igikapu gipakiyemo intwaro zitandukanye za gisirikare

Editorial 28 Jan 2018
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryagaruje amafaranga asaga miliyoni 400 y’imisoro mu mezi ane ashize
Mu Mahanga

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryagaruje amafaranga asaga miliyoni 400 y’imisoro mu mezi ane ashize

Editorial 22 Nov 2016
Itangazamakuru mu marembera : Abasimbuye Murama mu nama nkuru y’itangazamakuru urwishe yanka ruracyayirimo
Mu Mahanga

Itangazamakuru mu marembera : Abasimbuye Murama mu nama nkuru y’itangazamakuru urwishe yanka ruracyayirimo

Editorial 20 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru