Col Augustin Nshimiyimana “Bora” wari ushinzwe ubutasi muri FDLR ubu akaba ari mu Rwanda, aherutse gutangaza ku mugaragaro ko Abanyarwanda bari muri Kongo badakozwa ibyo gutaha ku neza, ko ahubwo bumva bazagaruka ku ngufu z’amasasu, baje gufata ubutegetsi mu Rwanda. BORA yasobanuye ko abatari abarwanyi ba FDLR ari abagore babo cyangwa abana babo, bose basangiye ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abo rero nibo INGABIRE Victoire, FDU-INKINGI ye, n’abandi bayoboke ba FDLR batabariza, ngo ni”impunzi” zabujijwe amahwemo.
Abo se uretse gutinya kuryozwa ibyaha ndengakamere bakoze, no gushaka kugarura mu Rwanda ubutegetsi bw’abajenosideri, bumva barusha iki amamiliyoni y’abandi bamaze gutaha ku bushake, kandi bakaba baguwe neza mu Gihugu cyabo?
Iso ukwanga akuraga ibyamunaniye koko! Nterahamwe-baparmehutu- mpuzamugambi, mwaretse gukomeza gushora urwo rubyaro mu ntambara mwatsinzwe kuva mu myaka 33 ishize?!
Iyo urebye abari mu bukangurambaga ngo bwo gutabariza “impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Kongo”, usanga ari ba Ingabire Victoire, umwe mu bashinze bakanayobora RDR yaje kubyara ALIR na FDLR, abayoboke ba FDU-INKINGI nayo yashinzwe n’uwo Ingabire Victoire, abahungu ba Dominiko Mbonyumutwa bose ibere rya Parmehutu, ibigarasha nka Twagiramungu, Gasana Anastase n’abandi bataye umutwe nkabo, hakiyongeraho n’abategetsi ba FDLR muri iki gihe.
Ntaho baduhishe rero, intego ni ukubungabunga FDLR ngo idasenyuka, kandi ari yo bagize igisabisho, babeshya abashukika byoroshye ngo bazafata ubutegetsi mu Rwanda.
Munyarwanda ukiri impunzi mu mahanga, nta mpamvu yo gufatwa bugwate ngo uzarinde upfana akarago ku mutwe.
Ba rusahuriramunduru biguheza ishyanga kubera indonke zabo.
Hitamo kubatera umugongo witahire none, kandi uzakiranwa yombi mu Rwakubyaye.