Guhera ku itariki ya Mbere mutarama 2017, u Rwanda rwatangiye kwakira abanyamahanga baje nta byangombwa byanditse bitwaje, mu gihe bemerewe kumara iminsi itarenze 30 mu Rwanda.
Guhera mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, ni bwo u Rwanda twatangaje ko abantu baturutse mu bihugu byo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba bemerewe kumara amezi 6 mu Rwanda, aho baba bemerewe gufatira ibyangombwa mu Rwanda cyangwa ababishoboye bakabyakira ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu bihugu byabo baba baturutsemo.
Aya masezerano yemeza ko mu bihugu birimo Benin, Central African Republic, Chad, DRC, Ghana, Guinea, Indonesia, Haiti, Mauritius, Philippines, Senegal, Seychelles, Sao Tome et Principe ndetse na Singapore bemerewe gusura u Rwanda mu gihe kingana n’iminsi 90 nta rupapuro rw’inzira (Visa), nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu.
Abanyamahanga bashobora gufatira ibyangombwa mu Rwanda bamaze kuhagera, bakaba babisaba hakoreshejwe uburyo bw’itumanaho ra interineti, cyangwa bakajya ku bigo bishinzwe imigenderanire mu gihugu baba baturutsemo.
Abazajya baturuka mu bihubu birimo Australia, u Budage, Israel, New Zealand, Sweden, United Kingdom, ndetse na Leta zunze ubumwe z’Amerika bemerewe uruhushya rwo kumara iminsi 30 gusa nabwo bakishyura Amadolari 30 yonyine nta zindi mpapuro zifashishijwe.
Ikigo cyo mu Rwanda gishinzwe abinjira n’abasohoka gitangaza ko izi mpushya z’igihe gito zitemerewe kugenderwaho ngo zifashishwe n’abaza bashaka akazi kuko baba bazatinda.
Abaturuka mu gihugu cya Hong Kong bo basabwa kubanza kwishyura mbere yo kuza.
Ibi bitandukanye n’uburyo byajyaga bikorwa, aho ushaka kuza gutembera mu Rwanda yabanzaga agashakira ibyangombwa iwabo, gusa ubwo buryo bukaba butarakuweho ahubwo ko umuntu akora ikimworoheye.
Abaturage bandi bo ku mugabane bashaka kuza mu Rwanda, cyangwa abashaka kuhanyura bajya mu bindi bihugu, bazajya bishyura Amadolari 30 gusa bamaze kugera mu Rwanda, ndetse batiriwe babisaba.
Mu Gushyingo 2017, nibwo Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda yatangaje ko ubu buryo bushya bwo kwinjiza abanyamahanga mu Rwanda nta mbogamizi biri muri gahunda y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, bikazaha abaturage ukwishyira ukizana mu bihugu byose hagamijwe guteza imbere ubuhahirane ku mugabane w’Afurika, bikaba bizateza imbere ubukerarugendo ndetse n’ubushoramari mu Rwanda.
Mu nama ya 27 y’Afurika yunze ubumwe yabereye I Kigali mu kwezikwa Karindwi 2016, hemejwe paseporo nyafurika no kureba abaturage bakishyira bakizana muri buri gihugu.
The new Times dukesha iyi nkuru ivuga ko abateguye iyo nama bemeje ko ibi ari bimwe mu bizongera ubushoramari mu Rwanda ndetse u Rwanda rukazarushaho no kujya rwakira inama mpuzamahanga zitandukanye.
Kuva muri 2013, umubare w’abinjira mu Rwanda bo ku mugabane w’Afurika wiyongereye kuva kuri 31,054kugeza kuri 77,377 muri 2016.
Byibuze abantu 350 biyandikisha mu buryo bw’ikoranabuhanga buri munsi.