Mu gihe abitabiriye umuhango wa Mudacumura bari bijejwe umutekano ko amashusho yabo atazajya hanze, kuko bari banze kwitabira, uwiyita umunyamakuru witwa Gaspard Musabyimana amerewe nabi kubera gushyira hanze amashusho n’amajwi y’ibyavugiwe muri uwo muhango.
Musabyimana, yagaragaje amashusho yabitabiriye uwo muhango mu Kiliziya, ndetse ashyira hanze amajwi y’umugore wa Mudacumura, mushiki we, Ruhorahoza n’abandi benshi bagaragara mu mafoto harimo na Majoro Ntilikina.
Mugihe umugore wa Mudacumura yamuteye umutoma yarapfuye,akavuga ukuntu yamukundaga, bivugwa ko mu gihe yari mu mashyamba ya Kongo yari yaramuteye umugongo yinjirwa n’umusaza w’umuzungu mu Bufaransa. Akaba yaributse uwahoze ari umugabo we ari uko yapfuye, bamwe bati noneho abonye uko asezerana burundu n’umusaza.
Majoro Faustin Ntilikina avugwa muri raporo zose zigaragaza abashaka kurema imitwe yitwara gisirikari irwanya u Rwanda. Kuva muri RDR, ALIR, FDLR nindimitwe, Ntilikina yabaye umuhuza mu bihugu by’iburayi ndetse akunda no kuza muri aka karere. Yagarutsweho no mu rubanza rwa Callixte Nsabimana wa FLN. Ubushinjacyaha bw’u Rwanda butangaza ko burimo gukorana n’ubutabera bw’Ubufaransa ngo uyu majoro Ntilikina akurikiranwe.
Gaspard Musabyimana uri kotswa igitutu yabaye umukuri w’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho umututsi kubona urwandiko rw’abajya mu mahanga byari bigoranye cyane. Ubu nawe yashinze Radiyo rutwitsi izwi nka Radiyo Inkingi ifite umurongo mugari wo kurengera abakoze Jenoside mu Rwanda bari mu nkiko no kwamamaza imitwe yitwara gisirikari irwanya u Rwanda.