• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane

Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane

Editorial 08 Dec 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Itangazo Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amarika cyashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 07 Ukuboza 2021, rirashinja Gen Abel Kandiho kwijandika mu bikorwa by’urugomo byibasiye abaturage, bityo akaba afatiwe ibihano byo mu rwego rw’ubukungu. Ibyo bihano birimo no gufatira imitungo ya Gen Kandiho, cyane cyane amakonti abyimbye afite mu mabanki yo mu mahanga.

Gen Abel Kandiho ni imwe mu nkoramutima za Perezida wa Uganda,Yoweri K. Museveni, akaba inkoramaraso yahahamuye abaturage. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje gushinja urwego ayobora rw’ubutasi mu gisirikari cya Uganda, CMI, kwica, gukomeretsa, gushimuta, gusahura no gufungira ubusa abaturage, cyane cyane abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni, hakiyongeraho gusambanya abagore ku ngufu.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko bimwe muri ibi byaha byakozwe ku mabwiriza ya Gen Kandiho, ibindi arabyikorera ubwe. Si ubwa mbere Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zivuze ko inzego z’umutekano muri Uganda zikorera abaturage iyicarubozo. Mu matora aheruka y’umukuru w’igihugu nabwo Amerika yamaganye imyitwarire y’ubutegetsi bwa Uganda buhutaza abayoboke ba Bobi Wine wari uhanganye na Museveni muri ayo matora, ndetse ivuga ko yabayemo uburiganya bukabije.

Gen Abel Kandiho kandi yajujubije Abanyarwanda batuye cyangwa bagenda mu gihugu cya Uganda, abashinja kuba intasi za Leta y’u Rwanda. Benshi barishwe, abandi baramugazwa, abatazwi umubare bafungirwa ahantu hatazwi. Abarokotse ubwo bugome bagiye bahambirizwa bamaze gucuzwa utwabo, bajugunywa ku mupaka w’u Rwanda, nta n’urubanza rubaye ngo bamenye icyo bazira.

Abasesenguzi bavuganye na Rushyashya basanga gufatirwa ibi bihano byo mu rwego rw’ubukungu ari intambwe nziza ariko idahagije, kuko ngo Gen Kandiho yagombye gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, akaryozwa ubunyamaswa akorera inzirakarengane.

Gen Abel Kandiho abaye kimwe mu byegera bya Museveni gifatiwe ibihano mu ikubitiro, ariko birashoboka ko mu gihe gito hari n’abandi bazakubitwa akanyafu bazira guhonyora uburenganzira bwa rubanda. Ubu ikigezweho muri Uganda ni ukwica no gufunga abaturage, cyane cyane abo mu idini ya Islam, babashinja gukorana n’umutwe wa ADF. Nyamara abazi neza amayeri ya Perezida Museveni n’ibyegera bye bahamya ko ibisasu bimaze iminsi biturika muri Uganda byaba bitegwa na CMI ubwayo, hagamijwe kubona urwitwazo rwo kwikiza abo Leta idashaka, no kohereza ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

2021-12-08
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Urwego Rushinzwe Umutekano Imbere Mu Gihugu Mu Mazi Abira Kubera Gen Kayihura

Uganda: Urwego Rushinzwe Umutekano Imbere Mu Gihugu Mu Mazi Abira Kubera Gen Kayihura

Editorial 04 Aug 2018
Uko Ishimwe yashimutiwe muri Uganda : Yasohotse agiye kuvugisha nyina yisanga mu maboko ya CMI

Uko Ishimwe yashimutiwe muri Uganda : Yasohotse agiye kuvugisha nyina yisanga mu maboko ya CMI

Editorial 10 Jun 2019
Miss Muyango yemeye kuba umugore wa Kimenyi Yves

Miss Muyango yemeye kuba umugore wa Kimenyi Yves

Editorial 01 Mar 2021
Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa

Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa

Editorial 30 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyagatare:  Bane bafunze bakekwaho guha ruswa abapolisi
Mu Mahanga

Nyagatare: Bane bafunze bakekwaho guha ruswa abapolisi

Editorial 07 Feb 2016
Angelique Kidjo yongeye gutsindira igihembo muri Grammy Awards
IMIKINO

Angelique Kidjo yongeye gutsindira igihembo muri Grammy Awards

Editorial 17 Feb 2016
Madame Jeannette Kagame yagizwe umudamu w’indashyikirwa muri Afurika
INKURU NYAMUKURU

Madame Jeannette Kagame yagizwe umudamu w’indashyikirwa muri Afurika

Editorial 30 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru