Inyuma y’imyaka ibiri ari ahantu hatazwi aho byavuzwe ko yapfuye ndetse n’uwamurindaga Kapiteni (Captain) Evariste ko nawe yishwe, Gen Godfroid Niyombare benshi muri iki gihe bita Mutama yongeye kumvikana mw’itangazamakuru aho yabajijwe ibibazo bitari bike n’umunyamakuru witwa Olivier Caslin ukorera ikinyamakuru Jeune Afrique.
Nkuko TV5 ibitangaza, Gen Niyombare yatanze ikiganiro kirambuye ku munyamakuru Olivier Caslin amubwira imigabo n’imigambi afite muri iki gihe. Ikiganiro giteganijwe gusohoka muri nimero ya Jeune Afrique izasohoka kuri iki cyumweru taliki ya 7 Gicurasi.
Nkuko umunyamakuru Olivier abivuga, Gen Niyombare amaze imyaka ibiri ishize mw’ishyamba, aho atavuze neza ariko akavuga ko ari hagati y’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Umunyamakuru kandi yabwiye TV5 ko Gen Niyombare yamutangarije ko afite abarwanyi benshi bagera mu gihumbi ariko ngo atari ngombwa ko atangaza ko agiye guhita ashoza intambara yo kubohora u Burundi.
Gen. Godefroid Niyombare
Gen Niyombare kandi yatangarije umunyamakuru ko yiteguye kugirana ibiganiro na leta y’u Burundi ariko ibiganiro bikibanda gusa ku kuva k’ubutegetsi kwa Nkurunziza.
Tubibutse ko muri 2015, mu gihe hari imyigarambyo yamagana Nkurunziza wari muri Tanzania, aribwo Gen Niyombare yagerageje gufata ubutegetsi mu masaha make ariko bikaza kumupfana kuko Nkurunziza yatashye mu gihugu asubirana ubutegetsi.
Kuva icyo gihe u Burundi buracyarangwamo umutekano muke wanatumye Abarundi besnhi bahunga igihugu cyabo.
Cyiza Davidson