• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gen. Kale Kayihura yirukanye maneko nkuru zose z’i Kampala

Gen. Kale Kayihura yirukanye maneko nkuru zose z’i Kampala

Editorial 16 Jan 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Lt. Gen Kale Kayihura yirukanye abashinzwe ubutasi bose n’abakomanda batatu ba Polisi bo mu mujyi wa Kampala.

Inkuru ya Daily Monitor ivuga ko Gen. Kayihura yemeza ko aba bayobozi bananiwe kurwanya ibyaha muri uyu mujyi ndetse agashinja bamwe ko baba bakorana n’udutsiko, abandi bakaba abasinzi n’indangare.

Uyu muyobozi avuga ko serivisi y’abayobozi bashinzwe ubutasi muri Polisi itagikenewe kuko ngo bananiwe kugaragaza udutsiko duhora duhungabanya umutekano w’abatuye i Kampala.

Yagize ati “Biteye isoni guhora dusoma inkuru z’abibasiwe n’abanyabyaha kandi ngo dufite abantu twizeye ko bafite ubumenyi buhagije mu guhangana no kurwanya ibyaha.”

Iki gikorwa cy’umuyobozi wa Polisi kije nyuma y’amakuru ya bamwe mu bashinzwe kurwanya ibyaha yavugaga ko bamwe mu bashinzwe inzego z’iperereza bakuru bakorana n’abanyabyaha mu duce tw’uyu mujyi nka Katwe, Bwaise na Kisenyi.

Gen. Kayihura avuga ko atarenganya abapolisi bo ku rwego rwo hasi ndetse n’abandi bashinzwe kurwanya ibyaha, ahubwo ngo abayobozi babo avuga ko bananiwe akazi bashinzwe

Yagize ati “Ni gute abayobozi ba Polisi ku rwego rw’akarere bananirwa guhangana n’udutsiko tw’amabandi muri Kampala? Sindenganya abo hasi ahubwo ni abayobozi bananiwe akazi bashinzwe. Mugende niba mudashaka gukora.”

-1748.jpg

Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Gen. Kale Kayihura mu nama n’abayobozi ba polisi mu Mujyi wa Kampala (Ifoto/Interineti)

Yunzemo ati “Ibintu byari byasubiye mu buryo ku buryo natekerezaga ko Kampala yari igiye kuba ijuru nta cyaha icyo ari cyo cyose cyari kugaragara mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani, ariko ibyaha byarushijeho kwiyongera. Ikibazo ni uko tudashyira umuhate mu kazi dushinzwe.”

Gen Kayihura kandi yagaragaje impungenge ko abapolisi batari maso ku mihanda aho avuga ko ubwo yatemberaga mu ijoro yasanze nta marondo akorwa na Polisi.

Source: Izuba rirashe

2016-01-16
Editorial

IZINDI NKURU

Nkuko urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Paul Rusesabagina atashimuswe, icyo gihugu nicyemere amakosa yo kuba cyaramuretse akahategurira ibikorwa byiterabwoba.

Nkuko urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Paul Rusesabagina atashimuswe, icyo gihugu nicyemere amakosa yo kuba cyaramuretse akahategurira ibikorwa byiterabwoba.

Editorial 25 Jan 2023
Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kigali Convention Center

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kigali Convention Center

Editorial 08 Jul 2016
Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Editorial 06 Jun 2024
Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri

Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri

Editorial 13 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rucyahana aratabaza ku bw’abana bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside baravutse nyuma ya 1994
Mu Mahanga

Rucyahana aratabaza ku bw’abana bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside baravutse nyuma ya 1994

Editorial 15 Dec 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 29 Mar 2023
Gen Kale Kayihura Yakuwe Aho Yari Afungiwe Mu Kigo Cya Gisirikare Asubira Iwe I Muyenga
INKURU NYAMUKURU

Gen Kale Kayihura Yakuwe Aho Yari Afungiwe Mu Kigo Cya Gisirikare Asubira Iwe I Muyenga

Editorial 09 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru