• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Gen Kayihura Yemerewe Gukurikiranwa Adafunze Kuri Bail Kimwe N’undi Muturage – Gen Muhoozi

Gen Kayihura Yemerewe Gukurikiranwa Adafunze Kuri Bail Kimwe N’undi Muturage – Gen Muhoozi

Ubwanditsi 26 Aug 2018 HIRYA NO HINO

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen David Muhoozi aravuga ko uwahoze ari umukuru w’igipolisi ufunze, Gen Kale Kayihura, kimwe n’undi muturage wese wa Uganda.

Ibi umugaba mukuru w’ingabo za Uganda yabitangaje nyuma y’umunsi umwe Gen Kale Kayihura  agejejwe imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Makindye bwa mbere, kuva yatabwa muri yombi kuwa 13 Kamena, akamenyeshwa ibirego ashinjwa .

Kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 24 Kanama 2018, nibwo Gen Kale Kayihura yagejejwe imbere y’urukiko. Gen David Muhoozi yavuze ko kugeza Kayihura imbere y’urukiko byazanye iherezo ku mpuha zari zimaze iminsi zidashira. Yagize ati: “Gen Kayihura yagaragajwe ejo kugirango harangizwe impuha ku gihe yari kuzashinjwa.”

Gen Muhoozi yakomeje avuga ko kimwe n’undi muturage mu gihugu cya Uganda, Gen Kayihura yemerewe gukurikiranwa adafunze kuri bail mu gihe yakwemeza urukiko uko azajya aboneka nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Gen Kale Kayihura yashinjijwe kunanirwa kurinda ibikoresho by’intambara, kubiha abatabyemerewe n’amategeko, ndetse no kugira uruhare mu ishimuta no gucyura binyuranyije n’amategeko impunzi z’Abanyarwanda. Ibi birego byose akaba yarabihakanye.

Gen Kale Kayihura wayoboye igipolisi cya Uganda kuva mu 2005 kugeza mu 2018, agasimbuzwa Martin Okoth Ochola, afunganwe n’abandi bapolisi bakuru nabo bafashwe mu nkundura imwe nabo baregwa ibyaha birimo gushimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda.

Ni mu gihe bivugwa ko, Lt Joel Mutabazi wakunze kugarukwaho cyane, ngo yagaruwe mu Rwanda mu rwego rw’amasezerano ari hagati y’u Rwanda na Uganda yo guhererekanya abanyabyaha baba baratorotse ubutabera bagahungira mu gihugu kimwe cyangwa ikindi ndetse hakaba hari n’Abagande benshi u Rwanda rwasubije Uganda bashakishwaga n’ubutabera bwaho.

Lt Mutabazi Joel yakatiwe, gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare kuwa 3 Ukwakira mu 2014 nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ubwicanyi no gukorana na FDLR na RNC mu rubanza rwiswe urw’iterabwoba rwaregwamo abantu 16 bakekwaho kwifatanya na FDLR na RNC mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu.

2018-08-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye

Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye

Ubwanditsi 01 Jun 2020
Gasabo: Yamaze imyaka ibiri afungiranywe kubera ubumuga, umugabo we aranamuharika

Gasabo: Yamaze imyaka ibiri afungiranywe kubera ubumuga, umugabo we aranamuharika

Ubwanditsi 27 Jun 2018
Uganda:  Hamenyekanye ko Gen Tumukunde yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kwitura hasi muri kasho

Uganda: Hamenyekanye ko Gen Tumukunde yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kwitura hasi muri kasho

Ubwanditsi 17 Mar 2020
Leta ya Uganda yashyikirije u Rwanda umurambo w’umuturage warwo wabonetse umanitswe mu giti

Leta ya Uganda yashyikirije u Rwanda umurambo w’umuturage warwo wabonetse umanitswe mu giti

Ubwanditsi 07 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

UMUFARANSA UDASANZWE! INKURU IDASANZWE
Mu Rwanda

UMUFARANSA UDASANZWE! INKURU IDASANZWE

Ubwanditsi 12 Jun 2018
Huye-Nyamagabe: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye
Mu Mahanga

Huye-Nyamagabe: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye

Ubwanditsi 11 May 2016
Museveni yazamuye mu ntera abayobozi ba CMI, Abel Kandiho na C.K Asiimwe,  bashinjwa gushyigikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Museveni yazamuye mu ntera abayobozi ba CMI, Abel Kandiho na C.K Asiimwe,  bashinjwa gushyigikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 29 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru