FIFA na CAF byohereje itsinda ry’abantu bane barimo Gen. Maj Jean Bosco Kazura muri Cameroun kureba aho iki gihugu kigeze cyitegura kwakira igikombe cya Afurika cya 2019, intego y’ibanze ikaba kugenzura urwego rw’umutekano w’iki gihugu.
Tariki 29 Nzeri 2018 i Sharm El Sheikh mu Misiri hateraniye inama ya komite nyobozi ya CAF yemeza akanama kagizwe n’abagabo bane bafite inararibonye mu mupira w’amaguru muri Afurika, gahabwa inshingano zo gusura no kugenzura Cameroun izakira igikombe cya Afurika cy’ibihugu.
Iri tsinda rigizwe n’abayobozi biganjemo abafite ubumenyi mu by’umutekano kuko ariyo ngingo ya mbere bagiye kugenzura muri Cameroun.
Riyobowe na Col Djibrilla Hima Hamidou uyobora umupira w’amaguru muri Niger; Christian Emeruwa wo muri Nigeria; Serges Dumortier wo mu Busuwisi na Maj. Gen. Jean Bosco Kazura wahoze ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Iri tsinda ryasuye rinagenzura umutekano mu mijyi irimo ibikorwa remezo bizakira iki gikombe; Yaoundé, Douala, Garoua, Bafoussam na Limbe, rizarangiza akazi mu mpera z’iki cyumweru.
Iki gikombe cya Afurika kizatangira tariki 15 Kamena 2019 gisozwe tariki 13 Nyakanga 2019.