Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri ushinzwe ingabo muri CNRD/FLN yishwe. Aya makuru avuga ko mu ijoro ryakeye kuri iki cyumweru dushoje saa kumi za mu gitondo Jenerali wo muri FLN yaguye mu mutego w’ingabo zidasanzwe za FARDC aho habaye kurasana igihe cy’amasaha atatu, Gen.Shemeki Shaban nabo yari ayoboye 14 bahasiga ubuzima.
Iyi mirwano yabereye muri Teritwari ya Mwenga, Zone ya Bazile, Gurupoma ya Banamoca, hari hashize iminsi itanu Inyeshyamba za FLN zamenesherejwe mu Rutare rwa Kalehe, igice kimwe gihungira muri aka gace muri gurupoma ya Bazile, kamilikili na kashombo.
Mu cyumweru gisize kandi ingabo za FARDC zari zakomeje guhumbahumba izi nyeshyamba za FLN zari zahungiye mu ishyamba ryahitwa I Ninja abagera kuri 50 bafatanwe n’intwaro zabo.
Ntabwo igisirikare cya Congo kiremeza amakuru y’urupfu rwa Shemeki.
Shemeki abaye yishwe, yaba akurikira bagenzi be bari bari mu buyobozi bwa FLN barimo Col Muhawenimana Théogène uzwi nka ‘Festus’ wishwe mu ntangiriro z’Ukuboza na Gen Jean Pierre Gaseni wishwe ku wa 30 Ugushyingo 2019.
Izi mpfu za hato na hato kuri aba barwanyi ziri kuba biturutse ku bitero bimaze iminsi bigabwa ku mitwe yitwaje intwaro muri gahunda RDC yihaye yo kuyitsintsura burundu aho igaragara cyane cyane muri Kivu y’Amajyaruguru.
FLN (Force de Libération Nationale) ikuriwe na Gen. Wilson Irategeka, ni wo mutwe wabarizwagamo Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara uri muri gereza magingo aya. Ugizwe n’inyeshyamba zishamikiye ku Ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina. Ni wo wagabye ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda, bigahitana abaturage icyenda, 19 bagakomereka, imitungo myinshi igasahurwa, indi ikangizwa.
Wagize uruhare kandi muri grenade ziherutse kugabwa mu Mujyi wa Rusizi kuko abagabo bane bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano, bemeye ko babishowemo na FLN.
Gen.Shemeki Shaban ni muntu ki?
Jenerali Shemeki Shabani Dramas amazina y’ukuri yitwa Kagabo Patrick avuka mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye Komini Gishyita ubu ni mu karere ka Karongi, Intara y’Uburengerazuba.
Yavutse muri 1976 yiga igisikari ESM muri 1990 muri promotion ya 32 yahunze 1994 ari kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu ishami ry’ubuganga nk’umusilikare .
Mu ntambara yo muri 1994 ,yahunze ageze mu wa gatatu, yinjiye muri ALIR mu nkambi ya Kibumba ahagana mu 1996, muri 1998 yoherejwe gukorera mu duce twa Ructhuro aho yanabaye umuyobozi ushinzwe Operasiyo ku rwego rwa batayo, azakuba na Komanda wa Batayo yitwaga URUKEMBA.
Igihe CNRD/FLN yashingwaga muri 2016 yari afite ipeti rya Colonel agezemo yahise azamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya Jenerali de Brigade ashingwa kuba Komiseri w’ingabo za CNRD.
Apfuye asize abagore babili umwe batandukanye basenya inkambi 1997,ataha mu Rwanda bafitanye umwana umwe, undi wakabili bashyingiranwe muri 2003 bakaba bafitanye abana bane.