• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»General Major Musare wayoboraga FDLR-RUD yitabye Imana

General Major Musare wayoboraga FDLR-RUD yitabye Imana

Editorial 16 Feb 2016 Mu Rwanda

Umuyobozi wa FDLR-RUD Gen Maj Ndibabaje yishwe n’abarwanyi ba Maï-Maï bamusanze ahitwa Mashuta mu mashyamba ya Congo.

Amakuru avuye mu barwanyi ba FDLR-RUD isanzwe ikorera mu bice bya Walikale ahitwa Mashuta, aremeza ko umuyobozi wabo Gen Maj Jean-Damascène Ndibabaje alias Musare yaguye mu bitero by’abarwanyi ba Maï-Maï tariki 8 Gashyantare 2016.

Aya makuru y’urupfu rwa Gen. Musare yatanzwe na bamwe mu barwanyi ba FDLR-RUD bari Walikale batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko ubu badafite umuyobozi kubera Gen Maj Ndibabaje wari umuyobozi wabo wiciwe mu mirwano ikomeye yatangiye tariki 7 Gashyantare.

Bavuga ko iyo mirwano yatangiriye mu duce twa Mukeberwa mu majyepfo ya Lubero itangijwe n’abarwanyi ba Maï-Maï Guidon baturutse mu duce twa Buleusa.

Maï-Maï Guidon baje gusubizwa inyuma na FDLR, bahita bagaba ibitero ku birindiro bya FDLR-RUD iyoborwa na Gen Musare wigeze kungiriza Gen. Mudacumura nyuma baza gutandukana barega Mudacumura kudakora nkuko babishaka kuva ubwo Gen. Musare yahise ahunga ibirindiro mu 2005, ahita ashinga umutwe wa gisirikare mu 2006 yise AN-Imboneza.

Kimwe mubyo Ndibabaje yapfuye na Mudacumura birimo uburyo abasirikare ba FDLR batafatwaga neza, we agasaba ko bishyurwa amafaranga menshi mu gihe Mudacumura atabyemeraga.

Uyu murwanyi wa FDLR yagize ati “Imirwano ikarishye yatangiriye mu birindiro bya Generali abivamo ajya ku gasozi ajya ahamagariraho agiye gusaba ubufasha abandi basirikare maze asanga yatezwe agico n’abarwanyi Maï-Maï ya Guidon bahita bamurasa n’umusirikare umurinda bitaba Imana.”

-2088.jpg

Maï-Maï ya Guidon

Bokele Joy umuyobozi wa Territoire Lubero yatangarije Radio Okapi ko iyo mirwano yahitanye abarwanyi batari bacye kandi bitoroheye ubuyobozi n’imiryango itagengwa na leta kugenzura.

Gusa yavuze ko abashoboye kumenyekana ari 15 baguye ku rugamba,naho batanu barakomereka bajyanwa ku ivuriro ryitwa Mbwavinywa riri kuri 20 km uvuye Mukeberwa.

Maï-Maï NDC ya Guidon ibikorwa byo kurwanya FDLR yabitangiye mu kwezi ku Gushyingo 2015, kubera umwiryane wari mu Banyekongo bavuga Ikinyarwanda n’abaturage bo mu bwoko bw’Abandandi.

Abaturage bo mu bwoko bw’Abandandi bashinja abaturage bavuga Ikinyarwanda kwitafatanya na FDLR ikabasahurira imyaka no kubahohotera. Byatumye urubyiruko rwo mu bandandi rwifatanyije na Maï-Maï NDC ya Guidon kugira ngo birukane FDLR muri Lubero na walikale.

-74.png

FDLR

Ubuyobozi bw’umutwe wa FDLR Foca bwari ahitwa Rusamambo bwamaze gusenywa, Gen Maj Iyamuremye Agaston wiyita Rumuli ahungira muri Rutshuru ahitwa Makomamarehe aho arinzwe n’abasirikare ijana naho Lt Gen Mudacumura ajya hafi ya Mweso atinya ko yagabwaho ibitero.

Gen Maj Jean-Damascène Ndibabaje Alias Musare yari muntu ki?

Jean-Damascène Ndibabaje yavutse mu 1968 ahitwa Kirerema mu murenge wa Kanzenze akarere ka Rubavu.

-75.png

Gen Maj Jean-Damascène Ndibabaje Alias Musare

Yize amashuri abanza ahitwa Kanzenze, naho amashuri yisumbuye ayatangirira ku ishuri ryitwa Nzige muri Bicumbi muri Rwamagana ariko nyuma yo kuhiga imyaka ibiri akomereza muri Lycée ya Kigali mu Rugunga.

Lycée ya Kigali mu Rugunga ari mu kiciro cya 30 cy’abanyehsuri binjiye mu ishuri rikuru rya Gisirikare . Intambara yo kubohoza igihugu mu 1990 yatangiye ari umunyeshuri muri ESM ahabwa ipeti rya sous Lieutenant yoherezwa mu gutoza abasirikare bashya.

Mu bice bya Rulindo aho yayoboye yari umuyobozi wa company ya kane muri batayo ya 64, nyuma yaje koherezwa ku rugamba kurwana n’Inkotanyi mu Ruhengeri na Kibungo ariko agatsindwa. Mu 1994 batayo ya 64 yari iyobowe na Capt Rusingiza Theodore muri Rulindo ahitwa Mbogo na Mugambazi aho abasirikare yayoboraga bari ahitwa Mugote Remera y’abaforongo.

Ubwo ingabo za FAR zatsinzwe na FPR Inkotanyi yashinze ibirindiro bya Nyuma ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahitwa Kabuhanga mu murenge wa Bugeshi, naho muri Congo yari batayo Dragon yari Mugunga mu nkambi ya Goma, aba umwe mubaje gutera mu Rwanda mu gihe cy’abacengezi ari S3 segiteri Zoulou.

Mu 1998, ubwo abacengenzi bari bamaze gutsindwa yabaye umuyobozi wungirije wa burigade Thorax, naho 2001 nibwo yayibereye umuyobozi ndetse ihindura izina yitwa Roquette.

Igitabo “The Leadership of Rwandan armed groups abroad with a focus on the FDLR and rud/urunana”, cyasohotse 2008, kivuga ko Ndibabaje yitandukanyije na FDLR Foca mu 2005 kubera kutumvikana na Lt Gen Mudacumura ahita ashinga umutwe wa gisirikare mu 2006 yise AN-Imboneza.

Gen Maj Ndibabaje apfuye atarashaka umugore kuko yari yaravuze ko azamushaka nagaruka mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa FDLR- RUD bubuze umuntu w’ingirakamaro cyane dore ko kugeza ubu butarabasha gutora undi ugomba kuyiyobora, kuko bahanganye n’ibitero bagabwaho na Maï-Maï NDC.

Source : KT

2016-02-16
Editorial

IZINDI NKURU

Abaturage ba Kinyinya batangiye igikorwa cyo kwiyubakira sitasiyo ya Polisi

Abaturage ba Kinyinya batangiye igikorwa cyo kwiyubakira sitasiyo ya Polisi

Editorial 28 Feb 2017
Gicumbi: Yagwiriwe n’ikirombe  yitaba Imana

Gicumbi: Yagwiriwe n’ikirombe yitaba Imana

Editorial 02 Mar 2017
Raila Odinga mu nzira agana urukiko ngo rubuze Komisiyo y’amatora gutangaza amajwi yavuye mu matora

Raila Odinga mu nzira agana urukiko ngo rubuze Komisiyo y’amatora gutangaza amajwi yavuye mu matora

Editorial 10 Aug 2017
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa

Editorial 27 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yagabanyije ikinyuranyo hagati yayo na Rayon Sports – Uko imikino yo kwishyura yagenze muri Rwanda Premier League
Amakuru

APR FC yagabanyije ikinyuranyo hagati yayo na Rayon Sports – Uko imikino yo kwishyura yagenze muri Rwanda Premier League

Editorial 10 Feb 2025
Igipolisi n’abanyamakuru barashaka uko barushaho gukorana batarebana ay’ingwe
Mu Mahanga

Igipolisi n’abanyamakuru barashaka uko barushaho gukorana batarebana ay’ingwe

Editorial 21 Apr 2016
Gisagara: Umunyeshurikazi witabye Imana azize asima, biravugwa ko yimwe uruhushya rwo kujya kwivuza
ITOHOZA

Gisagara: Umunyeshurikazi witabye Imana azize asima, biravugwa ko yimwe uruhushya rwo kujya kwivuza

Editorial 04 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru