Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare Alex Mugabo, ndetse na Kayitare Fred ushinzwe amasoko mu karere bashinjwa gutanga isoko binyuranije n’amategeko.
IP jean Bosco Dusabe, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yabwiye itangazamakuru ko Alex Mugabo na mugenzi we Fred Kayitare babafashe ejo ahagana mu ma saa cyenda n’igice z’igicamunsi (15h30), ubu bakaba bafungiye kuri station ya Polisi yo mu mujyi wa Nyagatare.
Yagize ati “Barazira gutanga isoko ku buryo bunyuranije n’amategeko, ryo kubaka umuhanda wa Nyagatare – Kizinga,…Ni isoko rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1 157 931 600.”
IP Dusabe yadutangarije ko bakiri gukora iperereza kugira ngo bamenye ikihishe inyuma y’uko gutanga isoko binyuranije n’amategeko.
Ati “Icyo yaba aricyo niba ari ruswa cyangwa kwica amategeko ntiturakimenya, kuko hashobora kubamo impamvu nyinshi hashobora kuba ruswa, ikimenyane, ashobora nawe kuba afitemo imigabane, haracyari kare kubivuga kuko ntiturabibonera ibimenyetso, ikigaragara ubu ni uko gusa ni uko baritanze mu buryo bunyuranije n’amategeko, ibindi byo bizaza nyuma y’iperereza.”
IP Dusabe avuga ko bamuvumbuye binyuze mu iperereza bakora ndetse n’amasoko bahawe n’abantu batandukanye bakorana na Polisi.