• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»“Guceceka kw’abanyabwenge gutuma injiji ziyongera” -Nelson Mandela

“Guceceka kw’abanyabwenge gutuma injiji ziyongera” -Nelson Mandela

Editorial 20 Jul 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Rwanda

Mu gihe igihugu cya Afrika y’Epfo cyari gihanganye no kwigobotora ingoyi y’ubugome bwa ba gashakabuhake , Nyakwigendera Nelson Mandela wabaye impirimbanyi ikomeye muri urwo rugamba yagize ati:” Guceceka kw’abanyabwenge bituma injiji ziyongera”. Aha yashishikarizaga abanyakuri kuzamura ijwi, aho kurekera urubuga inkozi z’ibibi. Iyi mvugo ye yakanguye benshi, baravuga, barandika, maze ikibi kibura ijambo.

Ibi bihuye neza n’ibihe u Rwanda rwanyuzemo, ndetse n’ibyo n’ubu rukirimo, aho usanga abasenya biharira urubuga, bagakwiza mu bantu ibitekerezo by’uburozi, ikinyoma cyabo gihawe intebe. Ubu bwo biraneze cyane, aho usanga abanzi b’u Rwanda badasiba mu bitangazamakuru mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, basebya u Rwanda n’Abayobozi barwo, abenshi muri twe turebera, aho twateye hejuru tukabanyomoza, tukabatamaza.

Kugeza n’aho bapfobya bakanahana Jenoside yakorewe Abatutsi, twese tuzi ko abenshi muri bo ari abayigizemo uruhare, ntiduhagurukire rimwe ngo tubarwanye. Koko ninde Munyarwanda ushyira mu gaciro utumva ko ari inshingano ze kwamagana FDLR n’indi mitwe y’iterabwoba . Koko izi nyangabirama zikwiye kugira ijambo aho turi?

Nguko uko za Jambo Asbl, inshyanutsi nka Ingabire Victoire, Bernard Ntaganda, Thomas Nahimana n’abarwayi barembaye mu ngirwashyaka Ishema, Twagiramugu Faustin usazanye amateshwa , Gasana Anastase n’abandi bagome, bahawe rugari kuri za BBC na VOA bagoreka amateka yacu, tukabifata minenembwe. Nguko uko ba Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan, Agnès Uwimana, Eric Bagiruwubusa, Ntwari John Williams n’indi mizindaro y’abashaka gutobera u Rwanda, bitwikira ubwisanzure mu gutanga”ibitekerezo”, bakadutwikira tubarebera ngo tutavaho twiteranya.

Abanyarwanda bafite umuco wa”ntiteranya”ukwiye gucika. Ikibi kikamaganwa ku mugaragaro, kuko iyo ugihishiriye, uwo mugizi wa nabi yibwira ko akurusha imbaraga maze si ukwangiza agashyekerwa. Nyamara si uko abashobora gucecekesha izi nyangabirama babuze cyangwa badafite ibitekerezo, ahubwo bumva bitabareba, bakabiharira abandi nk’aho ingaruka z’amagambo y’interahamwe n’ibigarasha bo zitabareba.

Uku guceceka no kwanga kwiteranya, nibyo byorora abavuga amahomvu. Kurwanya abasenya nitubiharira gusa Rushyashya, Dr J. Damascène Bizimana, Tom Ndahiro, Ingabire Marie Immaculée, Damien Nkaka, Camarade Rubangura,Sharibabaza, Seth Niyogakiza n’abandi badatinya “kuzibya” amahomvu ya David Himbara, Claude Gatebuke, Freeman Bikorwa, Chaste Gahunde, Sylivia Mukankiko, Judi Rever, Michella Wrong n’izindi nkotsa-nkunguzi, nibyo bizatuma injiji ziyongera nk’uko Nyakwigendera Nelson Mandela yasize abivuze.

Ntawe ukwiye guterwa isoni no kwiyama abavuzanduru baturogera urubyiruko. Mucyo twese twange abadutobera amateka, twamagane amateshwa yabo tubinyujije mu bikorwa, mu mvugo no mu nyandiko, kandi buri gihe ukuri kuratsinda.

Muri Rushyashya, twe ntituzadohorwa n’ibitutsi by’imburaburere, ikaramu na micro byacu nizo ntwaro zizanesha abadashakira ineza u Rwanda n’Abanyarwanda.

2021-07-20
Editorial

IZINDI NKURU

Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’

Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’

Editorial 25 Sep 2025
FIFA yahanishije Afurika y’Epfo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi ufite amakarita abiri y’umuhondo

FIFA yahanishije Afurika y’Epfo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi ufite amakarita abiri y’umuhondo

Editorial 30 Sep 2025
Birakomeye : Rudasingwa Theogene  na Mushiki we uba mu Rwanda  n’ikigo La Roche bagiye kugezwa imbere y’urukiko

Birakomeye : Rudasingwa Theogene na Mushiki we uba mu Rwanda n’ikigo La Roche bagiye kugezwa imbere y’urukiko

Editorial 16 Feb 2016
Nguwo Seyoboka  utegerejwe i Kigali ngo abo yiciye bose bahabwe ubutabera

Nguwo Seyoboka utegerejwe i Kigali ngo abo yiciye bose bahabwe ubutabera

Editorial 17 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu mijyi
Mu Rwanda

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu mijyi

Editorial 22 Sep 2017
Uko Robot yiswe Sophia yatumiwe kuzitabira ikiganiro kirimo Perezida Kagame
HIRYA NO HINO

Uko Robot yiswe Sophia yatumiwe kuzitabira ikiganiro kirimo Perezida Kagame

Editorial 15 May 2019
Uganda: Justine Bagyenda Mu Mazi Abira Nyuma Yo Kubangamira Igurishwa Rya Crane Bank, Museveni Yari Afitemo Inyungu
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Justine Bagyenda Mu Mazi Abira Nyuma Yo Kubangamira Igurishwa Rya Crane Bank, Museveni Yari Afitemo Inyungu

Editorial 04 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru