Umuhanzi, umwanditsi, umuririmbyi ndetse akaba ari n’umwarimu w’umuziki mu ishuri ryawo ryahoze ribarizwa ku Nyundo mu karere ka Rubavu rikaza kwimukira i Muhanga, Igor Mabano yatangaje ko gufatanya iyo mirimo yose ntacyo bizica ku iterambere rye ry’umuziki bitewe nuko byose ngo abikora neza kandi mu gihe cyabyo.
Mu kiganiro yagiranye na RUSHYASHYA NEWS, uyu muhanzi Igor Mabano yavuze ko guhuza ibyo byose bitamugora kuko n’ubundi ngo birahura.
Yagize ati “kwigisha no gukora career biranyorohera kuko byose byuzuzanya, nk’ibintu nize ntakibogamira ikindi kuko buri cyose ngiha umwanya wacyo bitewe n’igikenewe muri ako kanya.”
Uyu muhanzi washyize hanze umuzingo we wa mbere umwaka ushize ubwo hari muri Gicurasi 2020 yise “Urakunzwe”, yakomeje avuga ko ibyo byose abifashwa cyane no kuba ari munzu itunganya umuziki ya “Kina Music”.
Igor ati”Ubu ibikorwa byanjye byose bigenda neza kuko ndi muri label, kuko iyi ni inzu iba ifasha umuhanzi mugihe atihagije ngo abe yagaragaza impano afite ku rwego yifuza, abatazirimo bafite ubushobozi ntacyo bahombye, abatabufite babuze ababafasha mu guteza imbere impano bafite.”
Uyu muhanzi kuri ubu urimo gutegura umuzingo (Album) ye ya kabiri kuko yanatangiye gukoraho zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri uwo muzingo, yasoje atubwira ko kuri ubu by’umwihariko arimo gusangiza abakunzi b’ibihangano bye ibyaranze Album ya mbere.
Umuhanzi Igor Mabano w’imyaka 25 uretse kuririmba azi gucuranga ibicurangisho bitandukanye birimo guitar, ingoma za kizungu ndetse kuri ubu akaba ari umwe mu barimu b’umuziki mu ishuri ry’umuziki (Rwanda School of Creativity arts and music), rikorera mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo, Igor akaba yigisha Electronic and acoustic drums.