• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gukumira ibyaha mu Ntara y’Amajyaruguru: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhanahana amakuru ku gihe

Gukumira ibyaha mu Ntara y’Amajyaruguru: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhanahana amakuru ku gihe

Editorial 11 Sep 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze (Kuva ku mudugudu kugera ku karere) bo muri iyi Ntara guhanahana amakuru ku gihe ; haba hagati yabo, ndetse n’izindi nzego kugira ngo bafatanye kurwanya no gukumira ibyaha.

Ibi yabibasabiye mu nama yagiranye na bo ku wa 8 Nzeri mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Gakenke.

Mu bayitabiriye harimo Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri, Brig. Gen. Eugene Nkubito n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara, Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Rumanzi.

Bosenibamwe yabwiye abo bayobozi ati:”Guhanahana amakuru ku gihe ni ingenzi mu kurwanya ibyaha. Inzego z’ubuyobozi zibereho kuzuzanya, kandi zisenyera umugozi umwe; kubera ko zose ziharanira umutekano n’iterambere ry’umuturarwanda ndetse n’igihugu muri rusange.”

Yakomeje agira ati:”Urwego rubonye amakuru y’ikintu gishobora guhungabanya umutekano ndetse n’ikindi cyose kinyuranije n’amategeko rukwiye kuyasangiza izindi zibishinzwe kugira ngo zifatanye kugikumira.”

Yabasabye kugenzura ko amarondo akorwa neza, kandi bagakangurira abo bayobora kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutanga amakuru y’ababikoze cyangwa abo bacyeka ko bafite imigambi yo kubikora.

Umuyobozi w’iyi Ntara yasabye kandi abo bayobozi gukangurira abo bayobora kurangwa n’isuku; haba ku mubiri, aho batuye, aho bakorera imirimo inyuranye irimo iy’ubucuruzi, ndetse n’isuku y’ibiribwa n’ibinyobwa babasobanurira ko isuku nke ari intandaro y’uburwayi butandukanye.

Mu butumwa bwe, CSP Rumanzi yabasabye kujya bandika neza imyirondoro y’abantu bari mu bice bayobora ariko batahabarizwa kugira ngo bamenye abo ari bo, impamvu bahari, igihe bahagereye, n’igihe bazahamara.

Yagize ati:”Imyirondoro yabo y’umwimerere iyo izwi, biroroha kubakurikirana iyo basize bakoze ibinyuranije n’amategeko, naho iyo itazwi kubafata biragorana. Ubufatanye hagati y’inzego zose z’ubuyobozi ni ingenzi kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo ukomeze kubumbatirwa no gusigasirwa.”

CSP Rumanzi yabasabye kandi gukangurira abatuye mu bice bayobora kwirinda ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, amakimbirane, n’ingengabitekerezo y’ubutagondwa buganisha ku bikorwa by’iterabwoba, kandi bagatanga amakuru y’abayifite cyangwa abayicengeza mu bandi.

-4023.jpg

2016-09-11
Editorial

IZINDI NKURU

FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!

FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!

Editorial 30 Oct 2024
“Mu nama y’ibihugu bivuga igifaransa, Francophonie”,Tshisekedi yagaragaje ubwana muri politiki na dipolomasi.

“Mu nama y’ibihugu bivuga igifaransa, Francophonie”,Tshisekedi yagaragaje ubwana muri politiki na dipolomasi.

Editorial 07 Oct 2024
Mu RWANDA: Urukiko rwategetse ko Dr Mukankomeje  amanurwa muri gereza agafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Mu RWANDA: Urukiko rwategetse ko Dr Mukankomeje amanurwa muri gereza agafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Editorial 01 Apr 2016
Umutwe wa FPU7 wagiye gusimbura undi muri Haiti

Umutwe wa FPU7 wagiye gusimbura undi muri Haiti

Editorial 24 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda ushinjwa ibyaha bya Jenoside yafatiwe muri Cameroun
INKURU NYAMUKURU

Umunyarwanda ushinjwa ibyaha bya Jenoside yafatiwe muri Cameroun

Editorial 06 Apr 2018
Tour du Rwanda 2020: Umunya-Ethiopia yegukanye agace ka kabiri
IMIKINO

Tour du Rwanda 2020: Umunya-Ethiopia yegukanye agace ka kabiri

Editorial 24 Feb 2020
Gen. Salim Saleh na Rujugiro Tribert Inyuma Y’ibibazo Byose Gen. Kayihura n’umuryango we barimo
INKURU NYAMUKURU

Gen. Salim Saleh na Rujugiro Tribert Inyuma Y’ibibazo Byose Gen. Kayihura n’umuryango we barimo

Editorial 17 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru