• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho

Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho

Editorial 14 May 2025 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwamaze gutangaza ko uwari umutoza wayo Darkonovic bamaze gutandukana ku bwumvikane bw’impande zombi.

Kuri ubu biragoye kumva ko ikipe yirukanye umutoza uheruka kwegukana Igikombe cy’Amahoro ndetse akaba yari agifite amahirwe yo gutwara Shampiyona y’u Rwanda.

Nubwo uyu mutoza yamaze gusezererwa, Darko yari yarafashije APR FC gukina umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup mu mpeshyi ya 2024, ndetse asezererwa na Pyramids FC mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Byarakomeje kwitwara neza mu gutwara ibikombe kuko hari hashize iminsi itagera ku 10 atwaranye n’ingabo z’Igihugu igikombe cy’Amahoro cyaherukaga muri iyi kipe mu myaka hafi 8 kitaboneka.

Gusa nubwo atitwahe neza mu mikino Nyafurika, si we wa mbere muri iyi kipe ya APR FC wari ugize umusaruro nk’uwo kuko n’abamubanjirije ntibarenze ijonjora rya kabiri ry’aya marushanwa.

Darko asize APR FC ikiri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona y’u Rwanda aho asigaje gukina n’amakipe arimo Gorilla FC, Muhanzi United ndetse na Musanze FC.

Iyi kipe ya APR FC ayisize iri guhatanira igikombe na Rayon Sports kuko irarushwa inota rimwe gusa, mu gihe iyi Gikundiro yo izakina na Bugesera FC, Vision FC na Gorilla  FC.

Urebye ku musaruro ari kumwe na APR FC, Darko afite umusaruro ungana na 67%, yakinnye imikino 46 yose hamwe atsinda 27 atsindwa 7 anganya indi 12.

Nyuma yo kugenda kwa Darko, imyitozo ya APR FC yaraye iyobowe Mugisha Ndoli usanzwe utoza Intare FC aho ari gufatanya na Ngabo Albert na Bizimana Didier basanzwe batoza amakipe mato ya APR.

Kugeza ubu hari amakuru ataremezwa n’urwego urwarirwo rwose ko Umutoza w’Umunya-Maroc, Adil Erradi Maroc, watoje iyi kipe hagati ya 2019 na 2022, ashobora kuyigarukamo.

Darko Novic atandukanye na APR FC aho we n’abari bamwungurije bose batazakomezanya n’ikipe y’ingabo z’igihugu, abo ni Dragan Silac, Culum Dragan na Marmouche Mehd.

Aba bose bagiye nyuma y’uko amakuru avuga ko we yahembaga aba bunguriza be, bikavugwa kandi ko uyu yahabwaga umushahara w’ibihumbi 45$ we akabamenya.

2025-05-14
Editorial

IZINDI NKURU

Amavubi y’abagore ntakitabiriye amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Amavubi y’abagore ntakitabiriye amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Editorial 13 Oct 2021
Ubwicanyi mu Burundi buragenda buhindura isura

Ubwicanyi mu Burundi buragenda buhindura isura

Editorial 13 Apr 2016
Jambo asbl ni agatsiko k’abana b’interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Jambo asbl ni agatsiko k’abana b’interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 24 Mar 2025
Umucuruzi Janvier Birahagwa ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho  muri Rushyashya

Umucuruzi Janvier Birahagwa ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho muri Rushyashya

Editorial 14 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Habaye imyigaragambyo yo kwamagana ONU n’u Bufaransa
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Habaye imyigaragambyo yo kwamagana ONU n’u Bufaransa

Editorial 03 Jun 2018
Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza gutera u Rwanda ko bazirengera ingaruka bazahura na zo z’iyo ntambara.
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza gutera u Rwanda ko bazirengera ingaruka bazahura na zo z’iyo ntambara.

Editorial 08 Apr 2019
Niba uribwa mu nda mu gihe cy’imihango? Dore inama
IMIKINO

Niba uribwa mu nda mu gihe cy’imihango? Dore inama

Editorial 02 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru