Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda imaze gushyira ahagaragara, iravuga ko nta mpamvu yatuma ubwo bufatanye mu iterambere bukomeza, mu gihe Ububiligi bwahisemo kubogamira kuri Kongo, gushyigikira ibinyoma icyo gihugu kigereka ku Rwanda, no kubangamira ibikorwa byose bigamije iterambere ry’u Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda iravuga kandi ko imyitwarire y’Ububiligi ica intege gahunda zo gukemura ikibazo cy’umuteka muri Kongo no muri aka karere, aho gushyigikira imbaraga imiryango mpuzamahanga ishyira mu kurangiza icyo kibazo binyuze mu biganiro.
Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko itazaha icyuho icyahungabanya umutekano warwo cyose, kandi itazihanganira politiki y’ubugizi bwa nabi bushingiye ku moko muri aka karere.
Iryo tangazo rirasoza ryibutsa ko u Rwanda rushyigikiye ubufatanye bushingiye ku bwubahane, rikanibutsa ko kugeza ubu abafatanyabikorwa barwo bose bashimye imikoreshereze y’inkunga u Rwanda ruhabwa.