Abarinda Itegeko Nshinga ry’u Bufaransa bafashe umwanzuro wo kwima uburenganzira umushakashatsi François Graner washaka kwinjira mu ishyinguranyandiko ry’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterand, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umushakashatsi Graner uyobora ikigo cy’ubushakashatsi, CNRS, yatanze ikirego nyuma yo kwangirwa kugera mu ishyinguranyandiko rya Mitterand hagendewe ku mategeko agenga ubushyinguro bw’inyandiko z’abayobozi bakuru. Izo nyandiko za Mitterand zicungwa n’uwahoze ari Minisitiri witwa Dominique Bertinotti.
Nk’uko tubikesha Jeune Afrique, abarinda Itegeko Nshinga bafashe icyo cyemezo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Nzeri 2017, bagaragaza ko kutemerera Graner kwinjira muri izo nyandiko ntaho binyuranye n’Itegeko Nshinga.
Basobanura ko mu kurinda inyandiko z’abayobozi bakuru, ubishinzwe ashobora kugira izo yagira ababikeneye kuzigeraho mu gihe zishobora kuba zifite amakuru y’ibanga y’ubutegetsi. Ibyo bigakorwa mu nyungu rusange.
Icyemezo cyasobanuye ko uwo mwihariko ku kugera ku nyandiko za Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’Intebe, n’abandi bagize Guverinoma ntaho binabangamiye ubwisanzure mu itumanaho.
Muri Mata 2015, u Bufaransa bwatangaje ko bugiye gushyira ahagaragara inyandiko zerekana ibikorwa byabwo na Guverinoma y’u Rwanda hagati ya 1990 na 1995, nyamara si ko byagenze kuko zose atari ko zafunguriwe amaso ya rubanda.
U Rwanda ntirusiba kugaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare mu gutera inkunga Guverinoma yariho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bwo bubitera utwatsi. Nyamara kuba hari inyandiko butemera ko zijya ahabano ababikurikiranira hafi bakabibonamo inzira yo guhisha uruhare rwabwo muri Jenoside.
Umushakashatsi Graner wanditse ibitabo byinshi ku Rwanda anakorana bya hafi n’umuryango “Survie” uharanira impinduka za politiki y’u Bufaransa kuri Afurika.
Uretse izo nyandiko, umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda urimo agatotsi kuko rubushinja gukingira ikibaba abagize uruhare muri Jenoside, aho kubafata ngo bubohereze mu Rwanda cyangwa ngo bubaburanishe, dore ko Jenoside ari icyaha mpuzamahanga.
Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterand