• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Hahishuwe uburyo inshuti za Kabila n’umuryango we bateye imirwi amafaranga ya Leta

Hahishuwe uburyo inshuti za Kabila n’umuryango we bateye imirwi amafaranga ya Leta

Ubwanditsi 09 May 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Muri iki gihe ubutegetsi bwa Joseph Kabila muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bugana ku musozo, hakomeje gucicikana amakuru y’uko hari imitungo ya Leta iri kurigiswa n’abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze za hafi.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyakoze ubucukumbuzi kigaragaza ko hari amafaranga Banki Nkuru ya Congo yohererejwe ariko irengero ryayo risa n’amayobera.

Tariki ya 16 Gicurasi 2016, Banki Nkuru y’Igihugu ya Congo yohereje miliyoni zirindwi n’igice z’Amadolari ya Amerika mu buryo bwuzuye uburiganya kuri Konti ya Sosiyete bivugwa ko ikora Ubucukuzi n’Ubucuruzi bwa Peteroli yitwa Sud Oil Immo, ifite konti muri BGFI Bank RDC. Yaba iyo sosiyete ndetse n’iyi banki, byombi bivugwa ko ari iby’umuryango wa Kabila.

Jeune Afrique ivuga ko ayo mafaranga yoherejwe kuri iyo konti yavuye mu mutungo bwite wa Banki Nkuru y’Igihugu, kandi agasohoka ku mabwiriza ya Banki ubwayo, yerekezwa mu biganza by’abantu ku giti cyabo ku mpamvu zitazwi.

Abanditsweho Sosiyete Sud Oil Immo ni abagore babiri barimo Gloria Mteyu, uyifitemo imigabane ingana na 20%. Uyu Gloria ni Umunye-Congo wavukiye akanakurira i Kampala muri Uganda.

Ubwo iyo sosiyete yandikwaga mu 2014, Gloria yari mu kigero cy’imyaka 32 y’amavuko. Uyu mugore kandi anazwi mu bushabitsi bwo kwerekana imideli mu Mujyi wa Kinshasa, aho afite sosiyete ye bwite yitwa Kinshasa Fashion Week, bikaba binazwi neza ko ari mushiki wa Joseph Kabila wo kwa nyina wabo.

Uyu Gloria kandi afite imigabane muri BGFIBank RDC ari nayo ayo mafaranga yanyujijwemo.

Undi mugore witwa Aneth Michaël Lutale afite imigabane ingana na 80% muri sosiyete Sud Oil Immo.

Mu bushakashatsi bwa Jeune Afrique, iri zina rigaragazwa nk’iry’umwe mu baganga bo mu Ivuriro ryigenga rikomeye muri Kinshasa ryitwa ‘Ngaliema’ n’ubwo ryabiteye utwatsi ko ntaho rimuzi mu bakozi baryo.

Muganga Lutale kandi ngo ni we mugore w’Umuyobozi Mukuru wa BGFIBank RDC, Francis Selemani Mtwale, uyu akaba ari umuvandimwe wa Joseph Kabila, ariko badahuje amaraso, warerewe muri uwo muryango mu buryo bwemewe n’amategeko.

 

Perezida Joseph Kabila yashyizwe mu majwi ku mitungo ya Leta iri kurigiswa n’abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze za hafi

Nubwo amafaranga yashyizwe kuri konti za Sud Oil Immo muri Gicurasi 2016, byageze muri Nyakanga 2016 asaga miliyoni eshanu z’amadolari yamaze kuvanwaho.

Umwe mu bashyirwa mu majwi cyane muri uyu mukino wo kwibikaho agatubutse ni umucungamari wa Sud Oil Immo witwa David Williams wavukiye i Dar-es-salaam muri Tanzania, ku itariki ya 10 Ukwakira 1969 utuye i Kinshasa.

Abandi bavugwa mu bikorwa byo kurigisa ayo mafaranga, ku isonga hari Umubiligi Marc Piedboef aho ku itariki ya 13 Kamena 2016, hari amafaranga yakuye kuri Konti ya Sud Oil Immo, agashyirwa ku yindi y’Ikompanyi yitwa Kwanza Capital SA ubusanzwe bizwi ko ari iya Sud Oil Immo.

Bivugwa ko Kwanza Capital SA, Sosiyete Sud Oil iyifatanyije n’undi muherwe witwa Pascal Kinduelo, uri mu bantu ba hafi mu y’umuryango wa Kabila.

Kuri iyo tariki kandi, miliyoni ebyiri z’amadolari, yahitanywe n’undi muntu utazwi. Abandi bavugwa ko bahererekanije aya mafaranga, ni nk’uwitwa David Ezekiel watwaye amadolari 15.000 ku wa 16 Kamena 2016 ndetse n’amadolari 40.000 mu kwezi kwakurikiyeho, muri uwo mwaka.

Marc Piedboeuf na André Grégory bari mu bahitanye agatubutse nabo, kuko umwe yatwaye ibihumbi 640 by’amadolari, mu gihe undi yatwayemo miliyoni imwe n’ibihumbi ijana.

Marc Piedboeuf uvugwa muri iyi nkuru, ni na we ukuriye Ubworozi bw’inka za Kabila, akorera mu bikuyu bye bizwi nka ‘Ferme de l’Espoir’ biri mu nkengero z’umujyi wa Lubumbashi.

Aba Babiligi bombi babajijwe na Jeune Afrique icyo batekereza ku bibavugwaho, babihakanye bivuye inyuma ko kuva babaho aribwo bumvise Sosiyete Sud Oil Immo ko ndetse nta n’amakuru bafite kuri ayo mafaranga abitirirwa.

Guverineri wa Banki Nkuru ya Congo yahakanye aya makuru

Guverineri wa Banki Nkuru ya Congo, Déogratias Mutombo, abajijwe niba hari icyo azi kuri ayo mafaranga yarigishijwe, abinyujije ku mujyanama we mu by’itumanaho yabwiye Jeune Afrique ko ntacyo babiziho.

N’ubwo buri ruhande rurebwa n’iki kibazo ariko rugahakana ko ntaho ruhuriye n’ibi bikorwa, Jeune Afrique yemeza ko ifite impapuro zo mu buryo bw’ikoranabuhanga zemeza amasaha, amatariki n’iminsi amabanki avugwa yakoreye buri gikorwa cy’ihererekanya mafaranga.

Umwe mu mpuguke mu by’amabanki, Jean Jacques Lumumba, wanigeze gukorera BGFIBank RDC ishyirwa mu majwi mu kurigisa aya mafaranga, yemeza atajijinganya ku mwimerere w’inyandiko Jeune Afrique ishingiraho yemeza ireme ry’ubucukumbuzi bwayo.

Abasesenguzi bagaragaza ko iyi dosiye ishobora kuzahagama Kabila n’abo mu muryango we mu gihe azaba avuye ku butegetsi, cyane ko amatora muri RDC biteganijwe ko azaba mu Ukuboza 2018, kandi bivugwa ko ataziyamamaza, kuko yarangije manda ebyiri yemererwa n’amategeko.

 

Hari amafaranga Banki Nkuru ya Congo yohererejwe ariko irengero ryayo riba n’amayobera

 

2018-05-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Museveni akomeje guhuza  RNC na FDLR akanabafasha kwinjiza abarwanyi babo mu Burundi na Congo ngo begere u Rwanda mu migambi yo kurutera

Uko Museveni akomeje guhuza RNC na FDLR akanabafasha kwinjiza abarwanyi babo mu Burundi na Congo ngo begere u Rwanda mu migambi yo kurutera

Ubwanditsi 22 Dec 2018
RDC : Ingabo za Kayumba mu misozi miremire ya Minembwe

RDC : Ingabo za Kayumba mu misozi miremire ya Minembwe

Ubwanditsi 20 Jun 2018
Perezida Nkurunziza agomba kuryozwa ibyaha byose by’ihohoterwa bikorerwa mu Burundi- Raporo ya (UN)

Perezida Nkurunziza agomba kuryozwa ibyaha byose by’ihohoterwa bikorerwa mu Burundi- Raporo ya (UN)

Ubwanditsi 18 Sep 2019
Gen. Salim Saleh na Rujugiro Tribert Inyuma Y’ibibazo Byose Gen. Kayihura n’umuryango we barimo

Gen. Salim Saleh na Rujugiro Tribert Inyuma Y’ibibazo Byose Gen. Kayihura n’umuryango we barimo

Ubwanditsi 17 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umurambo wa Hubert Gashagaza wari umupolisi mukuru wasanzwe mu modoka, bikekwa ko yishwe
INKURU NYAMUKURU

Umurambo wa Hubert Gashagaza wari umupolisi mukuru wasanzwe mu modoka, bikekwa ko yishwe

Ubwanditsi 18 Sep 2018
Mushikiwabo yahuye na Michaëlle Jean bahatanira kuyobora OIF (Amafoto)
ITOHOZA

Mushikiwabo yahuye na Michaëlle Jean bahatanira kuyobora OIF (Amafoto)

Ubwanditsi 09 Oct 2018
Zari ari kwicuza kuba yari yaratandukanye n’umugabo we wa mbere, ashobora kujyana Diamond mu nkiko
Mu Rwanda

Zari ari kwicuza kuba yari yaratandukanye n’umugabo we wa mbere, ashobora kujyana Diamond mu nkiko

Ubwanditsi 20 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru