Igisirikari cya Kongo kimaze iminsi cyivuga imyato ko cyafatiye ku rugamba umusirikari w’uRwanda, ngo witwa “Hakizimana Jean de Dieu”.
Nyamara nk’uko bigaragazwa n’umunyamakuru w’Umukongomani, Rodriguez Katsuva, kabuhariwe mu gutangaza inkuru zicukumbuye, amafoto yitiriwe ” Hakizimana Jean de Dieu” , yose yakuwe ku rubuga rwa Facebook rw’uwitwa “Hakizimana Hamza”, wanahise atangaza kuri urwo rubuga ko yikomereje akazi ke gasanzwe, ko gukora inkuru z’amajwi n’amashusho mu Rwanda (video producer), ko rero ntaho yari guhurira n’urugamba kuko atari umusirikari.
Hakizimana Jean de Dieu uvugwa kuba yarafatiwe ku rugamba, ngo afite imyaka 22 y’amavuko, ngo kuko yavutse kuwa 22/02/2002.
Hakizimana Hamza udafite aho ahuriye na RDF ndetse n’intambara ya Kongo, we umwirondoro uri ku byangombwa binyuranye, ugaragaza ko yavutse tariki 15/05/1992, ubu akaba afite imyaka 32.
Amatariki y’amavuko yabo yonyine, agaragaza ko aba bantu bombi batandukanye
Iyo witegereje amafoto, ushobora kwibeshya ko umwe yaba ari undi. Nyamara nta gitangaza kuba abantu bagira amasura yenda gusa, kandi nta n’isano bafitanye.
Hakizimana Jean de Dieu, umucurano w’igisirikari cya Kongo, avuga(yategetswe kuvuga) ko ari umwana wa Hakizimana Hamza. Uretse ko Hamza anavuga ko atazi uwo Jean de Dieu, ntibinashoboka ko umuntu w’imyaka 32 yaba afite umwana w’imyaka 22, kuko yaba yamubyaye afite imyaka 10!
Ese Jean de Dieu na Hamza baba bava inda imwe, akaba amwihakana kubera impamvu za politiki? Niba ari nabyo, igisirikari n’ibinyamakuru bikorera Leta ya Kongo ntibyagombye gukoresha amafoto ya Hakizimana Hamza, bayita aya Hakizimana Jean de Dieu. Niba uwo Jean de Dieu bamufite koko, bagombye kumufotora bagatangaza amafoto nyayo ya nyirubwite.
Leta ya Kongo rero nireke ikinamico, kuko nta musirikari wa RDF yigeze ifata. Ingabo za Kongo zirarwana na M23 ntizirwama n’uRwanda nk’uko Tshisekedi akomeje kubikwiza, agamije gusobanurira amahanga n’Abakongomani impamvu akomeje gukubitwa incuro ku rugamba no kwamburwa uturere twinshi.