• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Editorial 28 Dec 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Igisirikari cya Kongo kimaze iminsi cyivuga imyato ko cyafatiye ku rugamba umusirikari w’uRwanda, ngo witwa “Hakizimana Jean de Dieu”.

Nyamara nk’uko bigaragazwa n’umunyamakuru w’Umukongomani, Rodriguez Katsuva, kabuhariwe mu gutangaza inkuru zicukumbuye, amafoto yitiriwe ” Hakizimana Jean de Dieu” , yose yakuwe ku rubuga rwa Facebook rw’uwitwa “Hakizimana Hamza”, wanahise atangaza kuri urwo rubuga ko yikomereje akazi ke gasanzwe, ko gukora inkuru z’amajwi n’amashusho mu Rwanda (video producer), ko rero ntaho yari guhurira n’urugamba kuko atari umusirikari.

Hakizimana Jean de Dieu uvugwa kuba yarafatiwe ku rugamba, ngo afite imyaka 22 y’amavuko, ngo kuko yavutse kuwa 22/02/2002.

Hakizimana Hamza udafite aho ahuriye na RDF ndetse n’intambara ya Kongo, we umwirondoro uri ku byangombwa binyuranye, ugaragaza ko yavutse tariki 15/05/1992, ubu akaba afite imyaka 32. 

Amatariki y’amavuko yabo yonyine, agaragaza ko aba bantu bombi batandukanye

Iyo witegereje amafoto, ushobora kwibeshya ko umwe yaba ari undi. Nyamara nta gitangaza kuba abantu bagira amasura yenda gusa, kandi nta n’isano bafitanye.

Hakizimana Jean de Dieu, umucurano w’igisirikari cya Kongo, avuga(yategetswe kuvuga) ko ari umwana wa Hakizimana Hamza. Uretse ko Hamza anavuga ko atazi uwo Jean de Dieu, ntibinashoboka ko umuntu w’imyaka 32 yaba afite umwana w’imyaka 22, kuko yaba yamubyaye afite imyaka 10!

Ese Jean de Dieu na Hamza baba bava inda imwe, akaba amwihakana kubera impamvu za politiki? Niba ari nabyo, igisirikari n’ibinyamakuru bikorera Leta ya Kongo ntibyagombye gukoresha amafoto ya Hakizimana Hamza, bayita aya Hakizimana Jean de Dieu. Niba uwo Jean de Dieu bamufite koko, bagombye kumufotora bagatangaza amafoto nyayo ya nyirubwite.

Leta ya Kongo rero nireke ikinamico, kuko nta musirikari wa RDF yigeze ifata. Ingabo za Kongo zirarwana na M23 ntizirwama n’uRwanda nk’uko Tshisekedi akomeje kubikwiza, agamije gusobanurira amahanga n’Abakongomani impamvu akomeje gukubitwa incuro ku rugamba no kwamburwa uturere twinshi.

2024-12-28
Editorial

IZINDI NKURU

Bujumbura  abafaransa bakomeje guhigwa bukware

Bujumbura abafaransa bakomeje guhigwa bukware

Editorial 25 Jun 2018
Amakipe 10 arimo atanu y’Abagabo n’atanu y’Abagore niyo azitabira irushanwa ryateguwe na Rwanda Revenue Authority

Amakipe 10 arimo atanu y’Abagabo n’atanu y’Abagore niyo azitabira irushanwa ryateguwe na Rwanda Revenue Authority

Editorial 08 Nov 2023
U Burundi Bufite Nyunguki Muguteza Akaduruvayo Muri Sud-Kivu No Mu Karere Kose

U Burundi Bufite Nyunguki Muguteza Akaduruvayo Muri Sud-Kivu No Mu Karere Kose

Editorial 28 Aug 2018
Inkoramutima za RNC gukurikira Bonabaana nyuma yuko ingabo zishiriye ku icumu muri DRC

Inkoramutima za RNC gukurikira Bonabaana nyuma yuko ingabo zishiriye ku icumu muri DRC

Editorial 10 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ribara uwariraye, La Forge Bazeye Fils wari umuvugizi wa FDLR yavuze uburyo yagejejwe mu Rwanda
Amakuru

Ribara uwariraye, La Forge Bazeye Fils wari umuvugizi wa FDLR yavuze uburyo yagejejwe mu Rwanda

Editorial 07 Dec 2021
RNC- Uganda : Deo Nyirigira na Christophe Busigo mu mazi abira nyuma yo guheka impyisi
INKURU NYAMUKURU

RNC- Uganda : Deo Nyirigira na Christophe Busigo mu mazi abira nyuma yo guheka impyisi

Editorial 09 Apr 2020
Ibyo komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yagezeho mu iperereza ku mibereho ya Dr Leon Mugesera muri Gereza ya Nyanza
Mu Rwanda

Ibyo komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yagezeho mu iperereza ku mibereho ya Dr Leon Mugesera muri Gereza ya Nyanza

Editorial 23 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru