Kayumba Nyamwasa, wigeze kuba umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, nyuma akaza guhungira muri Afurika y’Epfo, aho hamwe na bagenzi be bashinze Ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ubu rikaba ririmo amakimbirane akomeye , biravugwa ko Kayumba yaba ashaka kugaruka gukorera mu gihugu imbere.
Nyuma y’inama ya 27 ya AU, yabereye mu Rwanda ikitabirwa bikomeye n’abakuru b’ibihugu hafi ya byose by’Afrika barimo n’umukuru w’igihugu cy’Afrika y’Epfo Jacob Zuma,wanejejwe bikomeye niyo nama kugeza naho acinya akadiho kimwe nabagenzibe bitabiriye inama bakakirwa neza mu Rwanda ndetse bakaba barashimye naho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994. Amakuru ava muri Afrika y’Epfo aho Kayumba yari amaze igihe yarahungiye ngo ubu ishyamba siryeru.
Nyuma yo kubona ko byamurangiranye ntayandi mahitamo asigaranye Kayumba Nyamwasa, yatangiye gutakamba hirya no hino nko muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu Bwongereza ndetse no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, aho ari gusaba intumwa zitandukanye ngo zaba zifite ubutumwa bwihariye bugenewe Perezida Paul Kagame mu rwego rwo gusaba imbabazi.
Hari amakuru avuga ko umushinga wa Kayumba Nyamwasa wo kugaruka mu Rwanda, waba ushyigikiwe kandi ukanaterwa inkunga na ANC ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, aho Cyril Ramaphosa Umuyobozi mukuru wungirije w’iryo shyaka ari we wahawe inshingano zo kumugeza mu Rwanda.
Cyril Ramaphosa umwe mu banyemari bakomeye muri Afurika y’Epfo, bivugwa ko yaba yaragiranye amanama atandukanye na Kayumba Nyamwasa muri iki cyumweru gishize aho ngo baganiraga ku kuntu yatera inkunga iki gikorwa cyo gucyura kayumba Nyamwasa.
Ngo ku munsi wakurikiyeho, Kayumba yatumije abanyamuryango bakuru ba RNC baba muri Afurika y’Epfo, mu nama y’igitaraganya yabereye muri hoteli ya Protea Hotel Centurion i Johannesburg.
Ngo iyo nama yamaze amasaha ari hagati ya 18 na 21, aho Kayumba yasobanuriye abandi banyamuryango kubibazo by’insobe biri muri RNC muri iki gihe , agasozereza kuri iyo baruwa isaba imbabazi, yandikiye Perezida Kagame, maze Kayumba abwira bagenzi be ko nta yandi mahitamo asigaranye ko kandi abazashaka gusigara muri RNC, ari uburenganzira bwabo.
Gusa kugeza ubu impamvu ifatika yatumye Kayumba asaba imbabazi ntiramenyekana ndetse n’icyatumye Cyril Ramaphosa yemera gushyigikira uwo mugambi wa Kayumba wo kugaruka mu Rwanda ntiramenyekana.
Kayumba Nyamwasa yahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda ku ipeti rya Jenerali (Gen.) akaba yaranazibereye Umugaba wa zo, nyuma aza no guhagararira igihugu cye (Ambasaderi w’u Rwanda) mu Buhindi mbere y’uko ahungira muri Afurika y’Epfo. Yaje gukatirwa n’inkiko za gisilikare adahari yamburwa n’impeta za gisilikare.
Kayumba Nyamwasa yeruriye David Batenga mwishywa wa Patrick Karegeya na Frank Ntwali ko ntayandi mahitamo
Ubwo yari mu mwiherero i Kigali, Ambasaderi Kayumba yaje guhunga bitunguranye kuwa 19 Kamena 2010, anyura Kampala agana muri Afrika y’Epfo, maze nyuma aza kwishyira hamwe na Patrick Karegeya ( waje kugwa muri Hotel) na we wari umusirikare w’u Rwanda ku ipeti rya Koloneli (Col.) mbere y’uko yamburwa amapeti, akaba yarigeze no kuyobora ubutasi bwo hanze y’igihugu.
Aba bombi hamwe na Dr Théogène Rudasingwa utagicana uwaka na kayumba Nyamwasa na we wari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Paul Kagame ndetse na Dr Gerald Gahima wari Umushinjacyaha mukuru, bahise bashinga Ishyaka Rwanda National Congress RNC,kugeza ubu inzira zikaba zimaze kubyara amahari kubera gucikamo kabiri no kutumvikana kwa abanyamuryango.
Cyiza Davidson