• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame

Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame

Editorial 09 Jun 2017 POLITIKI

Icyemezo giherutse gufatwa na PL na PSD cyo guhitamo Perezida Paul Kagame kuzababera umukandida Perezida, mu matora ataha, gikomeje kuvugwaho byinshi ariko iyo usesenguye usanga ayo mashyaka yombi koko yaragombaga guhitamo uwo yahisemo !

Muri PSD ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhitamo Kagame hanyuma gitangariza abayoboke n’abatumire, harimo n’abanyamakuru, ariko muri PL icyo cyemezo cyafashwe buri muntu yibereye mu nama nkuru y’igihugu yiryo shyaka.

-6829.jpg

Komite nyobozi ya RPF-Inkotanyi

Muri iyo nama ubuyobozi bwa PL bwatangarije abari bahagarariye ishyaka, kuva mu turere twose tw’igihugu, yuko hari ibintu bibiri bagomba kwihitiramo kimwe: Ishyaka rihitemo umwe mu barwanashyaka baryo kuzaribera kandida Perezida cyangwa bemeze gushyigikira Paul Kagame kubera yuko nawe obo muri PL bamwibonamo. Abasabye ijambo bose, hakurikijwe intara, bavugaga ukuntu badahisemo Kagame baba bahemukiye abanyarwanda kuko ariwe bagaragaje kwifuza gukomeza kubayobora.

-6827.jpg

Perezida wa PSD Dr. Vincent Biruta

Haba mu bitangazamakuru cyangwa mu biganiro bisanzwe icyo cyemezo cya PL na PSD cyavuzweho cyane, bamwe bagishima abandi bakigaya ! Ibi byanigaragaje mu kiganiro giherutse gutegurwa na Media Impacting Comunities, kigahita ku maradio atanu akorera hano mu gihugu, kinarimo abayobozi ba PL na PSD.

Abagaye icyemezo cyo gutangaho Kagame umukandida Perezida usanga ahanini bavuga yuko ayo mashyaka yombi atifitiye ikizere kandi ariyo amaze imyaka myinshi muri politike z’u Rwanda, bagashimangira yuko PL na PSD zakoze igikorwa kigayitse !

Abatakigaya bo bakavuga yuko ibi ari ibintu bisanzwe amashyaka runaka gushyigikira mu matora umukandida w’irindi shyaka, urugero rwa hafi ni muri Kenya aho amatora azaba iminsi ine nyuma y’ayahano mu Rwanda.

Muri icyo gihugu cya Kenya amashyaka asaga atandatu yafashe icyemezo cyo kudatanga umukandida bashyigikira Perezida Uhuru Kenyatta wa The National Alliance, andi nk’ayo ahitamo gushyigikira Raila Odinga w’ishyaka Orange Democratic Movement. Ibi koko ni ibintu bisanzwe mu matora kubera inyungu runaka za Politike, cyane iyo hatekerejwe ku isaranganywa ry’ubutegetsi nk’irisanzwe rikorwa hano mu Rwanda. Iri saranganywa ry’ubutegetsi rifite akamaro cyane kuko rituma abantu benshi babwibonamo.

-6828.jpg

Perezida Kagame

Hano mu Rwanda bikaba n’akarusho kuko riri no mu mategeko. Reka ibi tubirebe tubanze guterera ijisho mu yandi matora yigeze gukorwa hano mu gihugu. Mu matora y’abadepite 2003 ishyaka ryabonye intebe nyinshi mu nteko nshingamategeko ni RPF, yabonye izingana na 73.78 %. PSD ibona ingana na 12.31%, PL ibona 10.56 %.

Muri 2008 RPF yabonye imyanya y’abadepite ingana na 78.76 %, PSD ibona 13.12 %, naho PL ibona 7.50 %. Muri 2013 RPF yabonye imyanya y’abadepite ingana na 76.22 %, PSD 13.03 %, naho PL ibona 9.29 %.

Kuko RPF ariyo yakomeje gutsinda amatora ni nayo yakomeje gushyiraho guverinoma ariko muri bwa buryo bwo gusaranganya imyanya nk’uko itegeko riteganya ko ishyaka ryatsinze amatora ritemerewe gufata imyanya y’ubutegetsi isaga 50 %. Itegeko kandi rikavuga yuko Perezida wa Repubulika agomba kutaba akomoka mu ishyaka rimwe na Perezida w’inteko nshingamategeko, umutwe w’abadepite.

-6826.jpg

Perezida w’Ishyaka PL Mukabalisa Donatille

Ibi byakomeje kubahirizwa kuko RPF, n’ubwiganze bwayo mu nteko, nta narimwe umuntu wayo araba Perezida w’umutwe w’abadepite. Kenshi iyo atavuye muri PL ava muri PSD, n’uriho ubu akomoka muri PL. Niba se amashyaka hano mu gihugu atsindwa amatora RPF ikayaha imyamya muri guverinoma, igitangaza kirihe yo ayihariye umwanya wa Perezida wa Repubulika aho gutwika amafaranga kwiyamamariza umwanya atatsindira ?

Casmiry Kayumba

2017-06-09
Editorial

IZINDI NKURU

Trump yavuze ko Kim Jong Un ari mu bwiyahuzi, ati “nibiba ngombwa Koreya ya Ruguru tuzayisenya burundu”

Trump yavuze ko Kim Jong Un ari mu bwiyahuzi, ati “nibiba ngombwa Koreya ya Ruguru tuzayisenya burundu”

Editorial 20 Sep 2017
Bukavu: Perezida Tshisekedi yatangaje ko yiteguye no gupfa ariko amahoro akaganza

Bukavu: Perezida Tshisekedi yatangaje ko yiteguye no gupfa ariko amahoro akaganza

Editorial 08 Oct 2019
U Bubiligi bwanze kohereza mu Rwanda Sebatware wo muri FDU na P5

U Bubiligi bwanze kohereza mu Rwanda Sebatware wo muri FDU na P5

Editorial 25 Jan 2020
RDC: Ramazani Shadary n’inkoramutima 14 za Kabila basabye EU kubakuriraho ibihano

RDC: Ramazani Shadary n’inkoramutima 14 za Kabila basabye EU kubakuriraho ibihano

Editorial 10 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida wa FIFA Giani Infantino aritabira inama ya Komite Nyobozi ya CAF ibera i Kigali ikayoborwa na DR Patrice Motsepe.
Amakuru

Perezida wa FIFA Giani Infantino aritabira inama ya Komite Nyobozi ya CAF ibera i Kigali ikayoborwa na DR Patrice Motsepe.

Editorial 14 May 2021
Mbere yo gutsinda Al-Merrikh SC i Kigali 2-0, Yanga SC yageneye impano Perezida Paul Kagame
Amakuru

Mbere yo gutsinda Al-Merrikh SC i Kigali 2-0, Yanga SC yageneye impano Perezida Paul Kagame

Editorial 17 Sep 2023
Miguna wongeye kwirukanwa muri Kenya yemeza ko yabanje guhabwa ibiyobyabwenge
POLITIKI

Miguna wongeye kwirukanwa muri Kenya yemeza ko yabanje guhabwa ibiyobyabwenge

Editorial 29 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru