Icyemezo giherutse gufatwa na PL na PSD cyo guhitamo Perezida Paul Kagame kuzababera umukandida Perezida, mu matora ataha, gikomeje kuvugwaho byinshi ariko iyo usesenguye usanga ayo mashyaka yombi koko yaragombaga guhitamo uwo yahisemo !
Muri PSD ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhitamo Kagame hanyuma gitangariza abayoboke n’abatumire, harimo n’abanyamakuru, ariko muri PL icyo cyemezo cyafashwe buri muntu yibereye mu nama nkuru y’igihugu yiryo shyaka.
Komite nyobozi ya RPF-Inkotanyi
Muri iyo nama ubuyobozi bwa PL bwatangarije abari bahagarariye ishyaka, kuva mu turere twose tw’igihugu, yuko hari ibintu bibiri bagomba kwihitiramo kimwe: Ishyaka rihitemo umwe mu barwanashyaka baryo kuzaribera kandida Perezida cyangwa bemeze gushyigikira Paul Kagame kubera yuko nawe obo muri PL bamwibonamo. Abasabye ijambo bose, hakurikijwe intara, bavugaga ukuntu badahisemo Kagame baba bahemukiye abanyarwanda kuko ariwe bagaragaje kwifuza gukomeza kubayobora.
Perezida wa PSD Dr. Vincent Biruta
Haba mu bitangazamakuru cyangwa mu biganiro bisanzwe icyo cyemezo cya PL na PSD cyavuzweho cyane, bamwe bagishima abandi bakigaya ! Ibi byanigaragaje mu kiganiro giherutse gutegurwa na Media Impacting Comunities, kigahita ku maradio atanu akorera hano mu gihugu, kinarimo abayobozi ba PL na PSD.
Abagaye icyemezo cyo gutangaho Kagame umukandida Perezida usanga ahanini bavuga yuko ayo mashyaka yombi atifitiye ikizere kandi ariyo amaze imyaka myinshi muri politike z’u Rwanda, bagashimangira yuko PL na PSD zakoze igikorwa kigayitse !
Abatakigaya bo bakavuga yuko ibi ari ibintu bisanzwe amashyaka runaka gushyigikira mu matora umukandida w’irindi shyaka, urugero rwa hafi ni muri Kenya aho amatora azaba iminsi ine nyuma y’ayahano mu Rwanda.
Muri icyo gihugu cya Kenya amashyaka asaga atandatu yafashe icyemezo cyo kudatanga umukandida bashyigikira Perezida Uhuru Kenyatta wa The National Alliance, andi nk’ayo ahitamo gushyigikira Raila Odinga w’ishyaka Orange Democratic Movement. Ibi koko ni ibintu bisanzwe mu matora kubera inyungu runaka za Politike, cyane iyo hatekerejwe ku isaranganywa ry’ubutegetsi nk’irisanzwe rikorwa hano mu Rwanda. Iri saranganywa ry’ubutegetsi rifite akamaro cyane kuko rituma abantu benshi babwibonamo.
Perezida Kagame
Hano mu Rwanda bikaba n’akarusho kuko riri no mu mategeko. Reka ibi tubirebe tubanze guterera ijisho mu yandi matora yigeze gukorwa hano mu gihugu. Mu matora y’abadepite 2003 ishyaka ryabonye intebe nyinshi mu nteko nshingamategeko ni RPF, yabonye izingana na 73.78 %. PSD ibona ingana na 12.31%, PL ibona 10.56 %.
Muri 2008 RPF yabonye imyanya y’abadepite ingana na 78.76 %, PSD ibona 13.12 %, naho PL ibona 7.50 %. Muri 2013 RPF yabonye imyanya y’abadepite ingana na 76.22 %, PSD 13.03 %, naho PL ibona 9.29 %.
Kuko RPF ariyo yakomeje gutsinda amatora ni nayo yakomeje gushyiraho guverinoma ariko muri bwa buryo bwo gusaranganya imyanya nk’uko itegeko riteganya ko ishyaka ryatsinze amatora ritemerewe gufata imyanya y’ubutegetsi isaga 50 %. Itegeko kandi rikavuga yuko Perezida wa Repubulika agomba kutaba akomoka mu ishyaka rimwe na Perezida w’inteko nshingamategeko, umutwe w’abadepite.
Perezida w’Ishyaka PL Mukabalisa Donatille
Ibi byakomeje kubahirizwa kuko RPF, n’ubwiganze bwayo mu nteko, nta narimwe umuntu wayo araba Perezida w’umutwe w’abadepite. Kenshi iyo atavuye muri PL ava muri PSD, n’uriho ubu akomoka muri PL. Niba se amashyaka hano mu gihugu atsindwa amatora RPF ikayaha imyamya muri guverinoma, igitangaza kirihe yo ayihariye umwanya wa Perezida wa Repubulika aho gutwika amafaranga kwiyamamariza umwanya atatsindira ?
Casmiry Kayumba