Mu ikiganiro yahaye Ikinyamakuru Rushyashya umunyarwandakazi ukorera ubucuruzi mu gihugu cya Uganda Hirwa Clarisse, avuga ko impamvu ikomeye akunda Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda ari uko yagejeje u Rwanda ku Iterambere, namwe mwirebera.
Ati : Mufite umutekano, Mufite Amahoro n’Iterambere ririgaragaza mu Igihugu cyacu cy’u Rwanada.
Yabajijwe ikibazo kigira kiti ese hagati y’u Rwanda na Uganda ubona ari iki cyatandukanya ibyo Ibihugu ushingiye kubyo uvuze by’Iterambere ?
Hirwa asubiza agira ati u Rwanda by’umwihariko hari amahoro arambye ubwo mu Igihugu cya Uganda usanga abantu barwana bagakubitana bagakomeretsanya imvururu z’urudaca za hato na hato abantu barwanira Ubutegetsi nkaho barwanira umupira !
Atanga urugero kuri Cyiza Besigge ubwo ahora akora amarorerwa yitwaje ko ari umunya poritike urwanira ubutegetsi agamije kurwanya Yoweli Kaguta Museven. Ati Besigge n’abandi nkawe ntabwo bashobora kuba mu Rwanda. Akagira ati twifuza u Rwanda ruzira Bessigge.
Uyu Hirwa uvuga ko asanzwe ari umucuruzi mu Igihugu cya Uganda akaba ari naho yavukiye yabonye ko amaze kurangiza Kaminuza ahitamo kwihangira imirimo ubwo agerageza no guhuza abagore n’abakobwa baba mu igihugu cya Uganda b’Abanyarwanda kazi abakangurira kuvana amaboko mu imifuka abigisha gukunda Igihugu cyababyaye cyane ko ngo ababa mu Igihugu cya Uganda badakunda u Rwanda. Yagize ati n’intambara ndende kubwira abantu baba Uganda ibya Kigali !
Urababwira ariko ntabwo bumva gusa nkomeza kurwana iyo intambara kuko yumva ari umusanzu agomba guha Igihugu cye.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame
Ati: Byumwihariko ubu u Rwanda rugeza aheza ubwo ruri hafi kwihitiramo uzaruyobora mu mwaka wa 2017 niyo mpamvu ntagomba guceceka ngomba kubigisha inzira nziza maze twese tukazitorera Rudatezuka ku Imihigo Paul KAGAME kuko imvugo ariyo ingiro.
Yakomeje agira ati : kubura Paul Kagame ni ukwikura amata mu akanwa niyo mpamvu aho nzaba ndi hose mu Igihugu cya Uganda nzajya mvuga ibigwi bye bamumenye kandi birushijeho.
Ati :yahaye abagore ijambo nanjye ngomba kubivuga ntawe ubuzwa uburenganzira bwe mu Igihugu cy’u Rwanda bitewe n’uko ari umugore. Ati: niba namwe abanyamakuru mubibona mwakanshyigikiye tukarata ibigwi by’ubikwiye. Ntawundi ni Paul Kagame atabaye Perezida muri 2017 ntabwo gewe nazagaruka mu Rwanda, wapi.
Umunyamakuru w’Umubavu wakoranye nawe iki kiganiro yahaye Rushyashya nyuma yogutunganywa, yamubajije niba hari abandi basangije ibitekerezo byo kwigisha gukunda u Rwanda asobanura ko n’ubundi we asanzwe akunda u Rwanda kuko ari Igihugu cye ariko akaba afite abantu basaga igihumbi yigisha afatanyije na bageni be bo muri za Kaminuza.
Iyo babigisha babigisha ubwiza bw’u Rwanda, tubakangurira gukunda ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda no kuza gushora imari mu Rwanda kugirango himakazwe iterambere muri rusange kuko ryigaragaza. Yabajijwe niba ari abanyarwanda gusa avuga ko n’abanyamahanga babibakangurira kuko nabo bakeneye kumenya byinshi ku igihugu cy’u Rwanda.
Abajijwe ukuntu abanyamahanga babyakira avuga ko abanyamahanga batinda kubyakira bitewe n’uko bazi ngo mu Rwanda habaye Jenoside ariko tugerageza kubigisha bakumva.
Gusa akaba asaba u Rwanda kuba rwabongerera uburyo n’ubushobozi bwo gukangurira Abanyarwanda bari hanze cyane cyane abari muri Uganda binyuze muri Ambasade bityo bagafatanyiriza hamwe kurwubaka.
Ubutumwa atanga ni uko abanyarwanda aho bari hose bagomba gufatanyiriza hamwe kubaka Igihugu cyabo kabone nubwo baba batagikunda ariko ni hahandi bazitwa Abanyarwanda. Ntawundi uzatwubakira Igihugu rero usibye twebwe Abanyarwand aho turi hose.
Hirwa Clarisse, asoza amasomo ye muri KAMPALA UNIVERSITY mu ishami BUSINESS COMPUTING
Ubwanditsi