Kuri uyu wa kane taliki ya 30 Ugushyingo mu gitondo, nibwo itsinda ry’abapolisi 240, bari mu mitwe ibiri(FPU) ariyo CAR I na CAR II buriye indege berekeza mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu gihugu cya Centrafurika MINUSCA, aho bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamazeyo umwaka, nabo bageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane.
Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege, aba bapolisi bari baherekejwe na bamwe mu bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda bari bayobowe na Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera wabifurije kuzagira akazi keza mu izina ry’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.
Umutwe wa mbere CAR I ugiye gukorera mu murwa mukuru Bangui, ugizwe n’abapolisi 140 barimo abagore 14, bakaba bayobowe na Chief Superintendent of Police(CSP) Sam Rumanzi bakaba bagiye gusimbura bagenzi babo bakora akazi ko kurinda abayobozi, bimwe mu bikorwa remezo n’abaturage..bari bayobowe na Assistant Commissioner(ACP) Elias Mwesigye.
Umutwe wa kabiri CARII wo, ugiye gukorera ahitwa Kaga-Bandoro, ukaba ugizwe nawo n’abapolisi 140 barimo 14 b’igitsinagore, ukaba uyobowe na Chief Superintendent of Police(CSP) Jean Baptiste Rutaganira, nawo ukaba ugiye gusimbura bagenzi babo bamaze umwaka muri kariya gace bayobowe na CSP Jean Claude Kajeguhakwa.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, nibwo hakiriwe imitwe ibiri, uwakoreraga Bangui ariwo usimburwa na CAR I uri kumwe n’uwakoreraga Kaga-Bandoro wasimbuwe na CAR II, bose bagera kuri 240 bakaba bahawe ikaze na ACP William Kayitare wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.
Mu ijambo yavugiye ku kibuga cy’indege, ACP Elias Mwesigye ari nawe wari ubayoboye yavuze ko yishimiye kugarukana abo yari ayoboye nyuma yo kurangiza neza inshingano bari bafite mu butumwa barimo.
ACP Mwesigye yagize ati:” Mu nshingano z’ibanze twari dufite, iya mbere yari iyo kurinda abaturage b’abasivili, abakozi ba Loni bari mu butumwa bw’amahoro, gufasha mu bikorwa byo kugeza imfashanyo ku bayikeneye ndetse no gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano zaho kuwugarura aho bikenewe; kandi twabikoze neza uko byasabwaga.”
Yongeyeho ko, abapolisi b’u Rwanda by’umwihariko, bashimiwe kurinda abaturage bari mu nkambi ya Kaga-Bandoro ubwo yari itewe n’abitwaje intwaro aho yagize ati:” Ibi twabishimiwe by’umwiharikon’ubuyobozi bwa Loni imbere y’amahanga.”
Asoza kandi, yavuze ko, nk’uko abababanjirije babikoze, abapolisi b’u Rwanda basizeyo umuco wo gukora umuganda kandi babitoje n’abaturage babo, aho yavuze ko ari ubudasa buri mu biranga zimwe mu ndangagaciro z’Abanyarwanda.
Uretse aba bagiye mu bikorwa byo kurinda no kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, ku wa gatandatu taliki ya 2 Ukuboza, hazagenda undi mutwe w’abapolisi bashinzwe kurinda abayobozi bakuru b’igihugu PSU cyangwa Protection Support Unit, uyu ukazaba ugizwe n’abapolisi 140 barimo 8 b’igitsinagore; ukazaba uyobowe na Assistant Commissioner of Police(ACP) Emmanuel Hatari.
Uyu mutwe nawo ukaba uzasimbura undi nkawo usanzwe ukorera mu murwa mukuru wa Bangui, ukaba uyobowe na ACP Balthelemy Rugwizangoga, aho urinda abayobozi ba kiriya gihugu uhereye kuri Minisitiri w’Intebe wacyo n’abandi bayobozi, hakiyongeraho n’abashyitsi bakomeye ba kiriya gihugu.
Umutwe wa PSU uzajyayo ukaba ari uwa gatatu muri MINUSCA, CAR II nayo yagiye ikaba ari iya gatatu muri buriya butumwa mu gihe CAR I yo, igiyeyo ari iya kane kuko ariyo yabimburiye indi mitwe ya Polisi y’u Rwanda muri muriya butumwa mu Ugushyingo 2014.